00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Maryse Mbonyumutwa yavuze uko yatashye mu Rwanda, akarushoramo imari abavandimwe be batabyumva

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 27 August 2024 saa 11:57
Yasuwe :

Imyaka ibaye 14 Maryse Mbonyumutwa yongeye gukandagiza ikirenge ku butaka bw’u Rwanda, igihugu yavukiyemo mu 1974 akaza kukivamo mu 1994 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwo yatahaga mu Rwanda 2010, icya mbere kwari ukwishakamo uwo ari we, kugira inkomoko azaraga abana be no gufasha Afurika gutera imbere abinyujije mu kuba rwiyemezamirimo.

Maryse Mbonyumutwa ni umukobwa wa Shingiro Mbonyumutwa, akaba umwuzukuru wa Dominique Mbonyumutwa wabaye Perezida w’Inzibacyuho w’u Rwanda rutarabona ubwigenge mu 1961.

Uyu mugore ari mu bashinze Uruganda C&D Pink Mango rukorera mu Rwanda imyenda irimo n’iyoherezwa mu mahanga ndetse akaba ari na we washinze Inzu y’Imideli ya ‘Asantii’.

Mu kiganiro Long Form cya Sanny Ntayombya, Maryse Mbonyumutwa yasobanuye uburyo yakuriye mu muryango wamwitagaho, akurira mu Mujyi wa Kigali n’uwa Gisenyi kugeza afite imyaka 10 ubwo yajyaga kwiga mu Bubiligi.

Na nyuma yo gusoza amashuri mu Bubiligi yakomeje kuhaba, ataha mu Rwanda mu 1993 mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, asubirayo nk’impunzi nyuma ya Jenoside.

We na benshi mu muryango we bahungiye mu mahanga by’umwihariko mu Bibiligi, bahatangirira ubuzima bushya yemeza ko butari bworoshye kuko “buri wese aba yumva ko impunzi zije kubatwarira akazi, zizanye indi mico”.

Bamwe mu bavukana na Maryse Mbonyumutwa bakunze kumvikana cyane mu batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse bamwe muri bo ntibari bashyigikiye ko yasubira mu Rwanda kuhaba no kuhakorera ubucuruzi.

Maryse Mbonyumutwa yavuze ko mu buzima bwe yakuze yumva agomba kugira uruhare mu guhitamo ejo hazaza he, ari na cyo cyatumye adaha umwanya amajwi menshi yamucaga intege.

Ati “Kugaruka mu Rwanda mu 2010 byari amahitamo yanjye. Natangiye nkora ubucuruzi ariko nyuma mfata umwanzuro wo gukora ikintu kinini kirenze gucuruza, nkagira uruhare mu kubaka u Rwanda.”

Mbonyumutwa akigera mu Bubiligi, yakoze mu nganda zikora imodoka ndetse aza no kubikomereza mu Bwongereza. Avuga ko byari akazi keza kandi kari kamutunze, ariko ko buri gihe yumvaga agomba kwikorera, by’umwihariko akagira uruhare mu iterambere rya Afurika.

Yaje gusezera akazi ko gukorera abandi, atangira ubucuruzi mu Bushinwa ari na bwo yaje kugira igitekerezo cyo gushinga uruganda rukora imyenda muri Afurika.

Ati “Nahoze numva hari icyo nakorera muri Afurika. Icyo gihe u Rwanda ntabwo rwazaga imbere kubera urwibutso nari ndufiteho, u Rwanda rwaje kuza nyuma.”

Maryse Mbonyumutwa afite inzu y'imideli Asantii ndetse n'uruganda rukora imyenda, intego ikaba ari ukwagurira amashami hirya no hino muri Afurika

Muri Gashyantare 2010, Maryse Mbonyumutwa yafashe umwanzuro wo gutaha mu Rwanda nta muntu wo mu muryango we abibwiye, uretse mubyara we ari na we wamushishikarizaga kuzasura u Rwanda na se.

Impamvu yafashe uwo mwanzuro, ni uko yari azi ko hari bamwe bashobora kumuca intege bikarangira abivuyemo.

Ati “Muri Gashyantare 2010, naje mu Rwanda mpamara iminsi itatu. Naje nta muntu n’umwe mbwiye. Nari nzi ko ningira undi mbibwira hari abari kunca intege. Narishimye cyane kubera ko abantu naganiriye na bo ubwo nari mpageze, ni bo bamfashije kugira icyerekezo cy’ibyo ndimo ubu.”

Maryse Mbonyumutwa avuga ko imyaka yari amaze mu mahanga, yumvaga hari icyo abura, cyane cyane kugira aho akomoka yita iwabo.

Uyu mubyeyi wari ufite umwana muto w’umukobwa, yumvaga agomba kwimenya mbere na mbere kugira ngo azabone uko arera umwana we.

Ati “Nari mfite pasiporo yo mu Bubiligi, umugabo wanjye ni uwo muri Ecosse, twabaga mu Budage, nkakorera mu Bwongereza. Nkeka ko hari hariho ikibazo cyo kumenya uwo ndi we. Ni ikintu abantu bose bigeze kuba impunzi bakunze guhura na cyo. Ni bwo bwa mbere nari ngize ikibazo nk’icyo mu buryo bukomeye.”

Yakomeje agira ati “Iyo ufite umwana utangira kwibaza ngo ‘ese uyu mwana nzamuraga iki? Mbere na mbere nagombaga kubanza kumenya uwo ndi we […] Nkibaza nti ‘Ese umwana wanjye nzamwigisha uruhe rurimi? Ibyo ni byo byazamuye ibindi bibazo byose. Ni bwo u Rwanda rwatangiye kunzamo cyane.”

Icyo gihe ajya kuza mu Rwanda, rwiteguraga amatora ya kabiri ya Perezida yari agiye kuba nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibihuha ku Rwanda byari byinshi, by’umwihariko mu Banyarwanda baba mu mahanga.

Ati “Hari abandi bavugaga bati nujya mu Rwanda uzicwa. Kubera izina ryawe, nta buryo wazagaruka uri muzima.”

Mbere yo kuza mu Rwanda, Maryse Mbonyumutwa yavuze ko yabanje kubibwira se Shingiro Mbonyumutwa.

Mu gihe abandi bamucaga intege, Maryse yavuze ko se atigeze amuca intege ahubwo yamugiriye inama.

Ati “Ubusanzwe Papa watekereza ko ari we wakabaye yarambujije kuza, yarambwiye ati ‘Niba koko ufite umushinga waha akazi abantu benshi si amahirwe kuri wowe gusa, ni amahirwe no ku gihugu. Ntabwo amateka yawe ugomba kuyashingiraho ngo uyarutishe igihugu’. Kuri njye ibyo byari bihagije, ikindi cyari kuba cyose ni akazi kacyo.”

Bwa mbere mu 2010, Maryse yamaze mu Rwanda iminsi itatu. Uko yakiriwe n’uko yahabonye, byatumye mu Ukuboza uwo mwaka agarukana n’umuryango we ahamara igihe kinini.

Kuva ubwo u Rwanda rwatangiye kuba mu mishinga ye, bigeze mu 2012 ahatangiza ubucuruzi mu buryo buhoraho.

Muri uwo mwaka, ikigo cya Maryse Mbonyumutwa cyatsindiye isoko ryo gushyira ibikoresho muri hoteli Park Inn by Radisson Blu, bimuha icyizere gikomeye cy’uko ubucuruzi mu Rwanda bushoboka.

Mu 2019 uruganda C&D Pink Mango rwatangiye gukorera ku butaka bw’u Rwanda. Ni uruganda rukora imyenda icururizwa mu gihugu n’iyoherezwa mu mahanga ku kigero cya 85% aho rufite abakiliya benshi kandi banini.

Mbonyumutwa Maryse arateganya no kwagurira ibikorwa bye muri Tanzania ndetse agatangiza inganda zizamufasha kwinjira ku isoko ryo muri Afurika y’Iburengerazuba n’iyo mu Majyepfo.

Yavuze ko abanenga u Rwanda cyane cyane politiki yarwo, bakwiriye kubanza kumva ko buri gihugu gitandukanye n’ikindi haba mu mico n’ibyo gishaka kugeraho.

Ati “Kuri njye demokarasi ni uburenganzira bwo gutora ariko abantu bakumva ko amahitamo y’abantu runaka atagomba byanze bikunze kumera nk’ibyo abandi batekereza bakurikije aho baherereye. Aho uherereye byanze bikunze hatandukanye n’aho abari gutora baherereye.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .