00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Mahama, Mbeki na Obasanjo bategerejwe i Kigali

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 19 August 2026 saa 08:13
Yasuwe :

Perezida wa Ghana, John Dramani Mahama, Thabo Mbeki wahoze ayobora Afurika y’Epfo na Olusegun Obasanjo wahoze ayobora Nigeria, bari mu banyacyubahiro bazitabira inama ifite intego yo guhindura imyumvire y’Abanyafurika (Africa Mindset Reset Forum) izabera i Kigali ku wa 25 no ku wa 26 Kanama 2026.

Iyi nama izabera muri Kigali Convention Centre, yateguwe n’Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere, ASG, izahuza abayobozi bagera ku 1.000 bo muri Afurika no ku yindi migabane. Biteganyijwe ko 80% mu bazayitabira bazaba ari urubyiruko n’abayobozi bakiri bato.

Mu bandi bazayitabira harimo Fatoumata Jallow-Tambajang wahoze ari Visi Perezida wa Gambia, uzwi mu bikorwa byo guteza imbere uburenganzira bw’abagore n’urubyiruko, imiyoborere ishingiye kuri demokarasi no guharanira amahoro.

Hari kandi Monica Geingos, umugore w’uwahoze ari Perezida wa Namibia, ukora ibikorwa byo guteza imbere imibereho y’Abanyafurika ndetse n’ubukungu bw’uyu mugabane, binyuze mu muryango One Economy Foundation.

Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti “From Pan-Africanism to Meta-Africanism”, igamije gutangiza ikindi cyiciro mu rugendo rw’iterambere rwa Afurika, aho umugabane utagomba kugarukira ku bumwe n’ubwigenge bwa politiki gusa, ahubwo ukibanda ku kubaka inzego zikomeye, kwihangira ibisubizo no gushyira mu bikorwa gahunda zibyara iterambere rifatika.

Ku munsi wa mbere, Mbeki azatanga ikiganiro nyamukuru ku cyerekezo cya Meta-Africanism. Perezida Paul Kagame uri mu bashinze ASG, Mahama na Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, bazaganira ku buryo intego z’ubumwe bw’Abanyafurika zahindurwa ibikorwa bifatika.

Obasanjo n’Umunyamabanga Mukuru w’isoko rusange rya Afurika (AfCFTA), Wamkele Mene, bazitabira ikiganiro cyibanda ku kubaka inzego zikomeye, kubaka ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa imishinga no guteza imbere amasoko ahuriweho.

Ku munsi wa kabiri, ibiganiro bizibanda ku micungire yigenga y’umutungo kamere wa Afurika n’iterambere ry’abaturage. Hazagaragazwa ingamba zirimo koroshya urujya n’uruza ku mugabane, isoko rusange ry’ingendo zo mu kirere n’ikigo nyafurika gitanga amanota ku bushobozi bw’ibihugu bwo kwishyura imyenda.

ASG ivuga ko iyi nama itateguriwe kongera kuvuga ibibazo Afurika ifite gusa, ahubwo ari urubuga rwo kugaragaza ibisubizo biri gutanga umusaruro, guhuza ababishyira mu bikorwa no kurenga amagambo, imvugo ikaba ingiro.

Perezida wa ASG, Francis Gatare, yavuze ko abakurambere barwaniye kubohora Afurika, ariko inshingano y’iki gihe ari ugukomeza urwo rugendo hubakwa ubukungu n’inzego ziramba.

Africa Mindset Reset Forum izaba ibaye ku nshuro ya mbere. Yubakiye ku mpinduka zirindwi zirimo kuva ku kwiheba ujya ku mitekerereze y’iterambere, kuva ku kwishingikiriza ku bandi ugafata iya mbere no kuva ku mikorere idashyitse ujya mu bikorwa by’indashyikirwa.

Perezida John Mahama wa Ghana na Thabo Mbeki wayoboye Afurika y'Epfo bazitabira inama ya Africa Mindset Reset'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages