00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

M23 yagaragaje uko Leta ya RDC iri gukora ibyaha by’intambara

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 14 January 2025 saa 09:44
Yasuwe :

Umutwe witwaje intwaro wa M23 washinje ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kwica abaturage no gusenya ibikorwaremezo bya gisivili birimo amashuri n’insengero; byose bigize ibyaha by’intambara.

Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ibi byabereye mu bitero by’indege ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryagabye mu midugudu ituwe cyane muri gurupoma ya Kibumba muri teritwari ya Nyiragongo, byahawe izina rya “Operation Caterpillar 2”.

Ati “Tariki ya 12 Mutarama 2025, ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa ryagabye ibitero by’indege z’intambara na kajugujugu mu bice bituwe cyane, cyane cyane muri gurupoma ya Kibumba muri teritwari ya Nyiragongo. Hasenywe ingo n’imitungo y’abaturage. Hapfuye abantu bakuru barindwi n’abana batatu. Abasivili umunani barakomeretse bikomeye.”

Kanyuka kandi yasobanuye ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryangije umuyoboro w’umuriro w’amashanyarazi usanzwe wifashishwa n’abatuye mu mujyi wa Goma, bishyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.

Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko inzirakarengane ziri gupfira mu nzu, mu bigo by’amashuri no mu nsengero biri gusenywa n’ibitero n’iri huriro, ryibwira ko riri muri ’Operation’ yo kwerekana imbaraga.

Bisimwa ati “Kwerekana imbaraga bikwiye kugaragarizwa ku rugamba, aho kuba ku nzirakarengane zidafite intwaro no ku mitungo bakabaye barinda. Ni ngombwa kwibutsa Leta ya Kinshasa ko nta mpamvu n’imwe yasobanura ibi bikorwa byibasira abaturage.”

Itegeko mpuzamahanga rigenga intambara ribuza impande zihanganye kugaba ibitero ku basivili badafite intwaro. Iyo hari urubirenzeho, hari ubwo rukurikiranwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, ruherereye i La Haye mu Buholandi.

Bisimwa yateguje ko Perezida Félix Tshisekedi wa RDC n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC bazabazwa ibi byaha bakomeje gukorera abasivili bo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ati “Ibi bikorwa Leta ya Bwana Tshisekedi n’ihuriro ry’ingabo ze bari gukora, bigize ibyaha by’intambara kandi bazabiryozwa.”

M23 yatangaje ko izakomeza kurinda umutekano w’abasivili n’ibice igenzura. Yasabye abaturage kudaha agaciro ibinyoma bikomeje gukwirakwizwa na Leta ya RDC.

Ingabo za RDC zashinjwe kurasa mu basivili, ntacyo zitayeho
Lawrence Kanyuka yatangaje ko ihuriro ry'ingabo za Leta ya RDC ryishe abasivili 10 muri Kibumba
Bertrand Bisimwa yagaragaje ko Leta ya RDC izaryozwa ibyaha by'intambara iri gukorera abasivili

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .