Ni umurimo ugoye ariko wa ngombwa gusesengura impamvu Abanyafurika basa n’abadashoboye gushikama ku budashyikirwa bwabo ku rugero rumwe n’Abanyaburayi bakoresheje ibitangazamakuru byabo, ntibagaragaze ko hari ukwiye gushimwa ku mugabane wacu.
Inkuru ya Tafi Mhaka “Ibyo Kagame yagezeho ntibigomba kuduhuma amaso ngo twibagirwe igitugu cye” ni urugero rwiza rw’uburyo abayobozi bo muri Afurika bemera ibyo Abanyaburayi bavuga kuri Afurika; bemera bidasubirwaho imvugo zidahuye n’ukuri ku bikorerwa muri Afurika.
Ikintu umuntu ahita abona iyo amaze gusoma no gusesengura inkuru ya Mhaka ni uko mu byo anenga Perezida Kagame adafite ibyo ashingiraho gusa ahubwo ni no gutandukira.
Icya mbere, Mhaka atangira nabi aho agaragaza ko ababazwa n’uko Perezida Kagame yashyizwe ku rutonde rw’Abanyafurika 100 bavuga rikumvikana. Yavuze ko biteye kwibaza niba koko “Kagame akwiye gufatwa nk’uvuga rikumvikana.”
Ibyo avuga ariko nta shingiro bifite mu by’ukuri. Iyo umuntu asuzumye ibitekerezo byiza kuri Kagame mu biganiro by’Abanyafurika ku mbuga nkoranyambaga, iby’amavugurura y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yabayeho kuva Kagame atangiye kuyobora uyu muryango mu 2018, ibikorwa bya gisirikare mu bihugu nka Repubulika ya Centrafrique na Mozambique, cyangwa ku buryo atumirwa mu nama zo ku rwego rwo hejuru ku isi (nk’inama ya G20), uruhare rwe mu Rwanda, ku mugabane wa Afurika no muri politiki mpuzamahanga ntirushobora kwirengagizwa, nta n’umusesenguzi wabyandika ngo abirangize.
Ubushobozi bwa Kagame ni ingingo idakwiye kugirwaho impaka kuko n’abatamukunda uretse Mhaka barabyemera nubwo babimwangira.
Mu by’ukuri kuba Mhaka adakunda imiyoborere ya Perezida Kagame, biraciriritse. Urugero umuntu ashobora kunenga politiki y’ububanyi n’amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa u Bushinwa, ariko kuvuga ko ibi bihugu nta mbaraga bifite kwaba ari ubusazi no gusebanya.
Twibaze noneho, ese Kagame amashimwe ya bagenzi be n’Abanyafurika ntayakwiye? Umuntu yatekereza ko Mhaka ashobora gutesha agaciro ibyo Perezida Kagame yagezeho ngo abone ingingo imurengera ariko icyo kintu ntiyagishobora.
Ahubwo arata umwanya aduhamagarira gusesengura ibikorwa bya Perezida Kagame atitaye ku buryo ibyo yakoze byahinduye ubuzima bw’Abanyarwanda.
Mhaka yanditse agira ati “Ibyo Kagame yagezeho ntibigomba kuduhuma amaso ngo twibagirwe igitugu cye”. Mu yandi magambo ntidukwiye guhangayikishwa n’ibitekerezo by’Abanyarwanda ayoboye mu gihe benshi bashima ibikorwa bye.
Ahubwo tugomba kwita kuri raporo z’imiryango nka Human Rights Watch wakunze kugaragaza ko udakwiye kugirirwa icyizere ndetse ubogama.
Ako ni ko kaga ku bayobozi ba Afurika- badashobora guhagarara ku bitekerezo byabo mu ruhando rwa bagenzi babo babahatira kuyoboka iby’Abanyaburayi biyita inzobere ku byerekeye Afurika.
Umunyafurika wese usobanukiwe akwiye kwibaza ubwe uburyo umuntu ugereranywa “n’umunyagitugu” ashishikajwe no kuzamura imibereho y’abaturage be. Akimara kubona ko ibyo bivuguruza inyito igitugu, yahita asubiza amaso inyuma ku mahame (kuri demokarasi n’uburenganzira bwa muntu) yashyizweho n’Abanyaburayi b’abakoloni ngo agenge isi yose batitaye ku bitekerezo, icyerekezo n’ibyifuzo by’abayituye.
Mu gusubiza ibitero bidashira ku byo u Rwanda rwagezeho, Perezida Kagame yabikubiye muri iyi ngingo imwe abameze nka Mhaka badashaka kumva.
Yagize ati “Ntekereza ko ari ibintu bidafite ishingiro. Nta burenganzira bwa muntu butarimo ibyo turi kuvuga bijyanye n’iterambere, uburezi, ubuzima, kwihaza mu biribwa n’ibindi. Ubu ni bwo burenganzira bwa muntu. Aho twakuye igihugu cyacu n’aho kigeze birivugira”.
Mhaka ukomoka muri Zimbabwe, agomba gutekereza kabiri ku buryo yisanze mu buyobe bwo kugereranya ugutsindwa kwa Mugabe n’ibyagezweho na Perezida Kagame. Ibikorwa bizwi bya Kagame ntabwo byubakiye gusa ku mpinduramatwara nk’umuntu watsinze guverinoma yakoraga jenoside, ahubwo bishingiye ku iterambere ry’indashyikirwa igihugu cyagezeho kuva mu 1994 mu nguni zose z’ubuzima bw’abaturage.
Mhaka agomba kwibaza kandi impamvu uretse ibirego bya kinyamaswa bya HRW, nta kindi kimenyetso gifatika ibitekerezo bye ku Rwanda bishingiyeho.
Akwiye kwibaza uburyo igihugu nk’iki gikora amavugurura menshi (ahindura imibereho y’abaturage, gahunda zo kugaburira abana ku ishuri, imikorere y’abatwara moto, ubutaka, imisoro n’ibindi) nyuma yo kumva ibitekerezo by’abaturage bacyo. Ibintu atongera ku byo avuga.
Izindi ngingo ebyiri z’ingenzi zo gutekerezaho; ni gute ku isi hari abantu banenga u Rwanda kubera impunzi abanyaburayi banze kwakira ariko ntibatange andi mahitamo? Kuki Mhaka ushingira ku bwicanyi bwa Gukurahundi bwabaye ku butegetsi bwa Mugabe yanze kuryoza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), uruhare rwayo mu bwicanyi bukomeje gukorerwa abanye-Congo b’Abatutsi.
Umuntu wese washenguwe bya nyabyo n’ubwicanyi bwa Gukurahundi ntashobora guhitamo gukoresha raporo z’impuguke za Loni mu kugereka kuri Kagame ibibera muri RDC. Agomba kuzirikana ko u Rwanda ruri mu mwanya mwiza bigendanye n’amateka, wo kwamagana ubwicanyi buri gukorerwa Abatutsi b’abanye-Congo.
Nta gushidikanya, u Rwanda ntabwo rugendera ku mahame ya demokarasi y’abo mu Burengerazuba bw’Isi kandi ntabwo azigera anarubera icyitegererezo. Ni demokarasi ifite ibipimo byayo igenderaho.
Nta munyafurika w’umunyabwenge ushobora kwifuza ko u Rwanda ruba hamwe mu hantu hari imiyoborere na politiki byisigiriza, byigaragaza uko bitari bishyigikirwa n’abo mu Burengerazuba bw’Isi n’Abanyafurika babaye imbata zabo nka Mhaka kugera n’aho imibereho myiza n’umutekano by’abaturage bacu biba ingingo z’inyongera kuri we.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!