00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuki yanditse ibaruwa asaba imbabazi? Tito Rutaremara yasubije Rusesabagina wigambye ko yarekuwe kubera igitutu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 June 2023 saa 04:18
Yasuwe :

Mu buryo butunguranye, Paul Rusesabagina, wamaze imyaka ibiri afungiwe ibyaha by’iterabwoba, yikomanze ku gituza avuga ko yarekuwe kubera igitutu kandi byagizwemo uruhare n’abaharanira uburenganzira bwa muntu, yitsa cyane ku muryango Human Rights Foundation.

Rusesabagina umaze amezi atatu afunguwe yanyuranyije n’ibyo yanditse mu ibaruwa asaba imbabazi Perezida wa Repubulika avuga ko kubera "izabukuru n’uburwayi budakira" asaba gufungurwa kandi ko ntaho azongera guhurira n’ibikorwa bya politiki.

Muri iyo baruwa Rusesabagina wari warakatiwe igifungo cy’imyaka 25, yavuze ko yicuza ko atakoze "ibishoboka byose ngo abanyamuryango bose b’Ihuriro MRCD bagendere ku mahame yo kudakoresha ubugizi bwa nabi."

Ati "Ndamutse mpawe imbabazi nkarekurwa, ndahamya ko nzamara igihe nsigaje cy’ubuzima bwanjye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntuje. Ndabizeza binyuze muri iyi baruwa ko nta zindi nyungu ntegereje zaba bwite cyangwa iza politiki. Ibibazo bijyanye na politiki y’u Rwanda nzabisiga inyuma yanjye".

Benshi batunguwe no kumva mu ijambo Rusesabagina yagejeje ku bitabiriye inama izwi nka Oslo Freedom Forum, yaranyuranyije n’ibaruwa yiyandikiye akanayishyiraho umukono, akavuga ko yarekuwe kubera igitutu.

Yagize ati "Uyu munsi ndi umuntu widegembya, kubera amajwi yanyu n’abandi benshi nkamwe…mwese mwashyize hamwe muharanira ko mfungurwa n’izindi mfungwa zose za politiki. Ku bwanjye mwegukanye intsinzi".

"Ukwidegembya kwanjye kurerekana ko iyo mushyize hamwe mugaharanira ibyo mwemera, iyo mushyize hamwe, muyobowe n’amahame y’uburenganzira bwa muntu na demokarasi, muratsinda".

Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara, yibajije impamvu Rusesabagina ashimira imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, akirengagiza ko yanditse ibaruwa asaba Perezida imbabazi.

Ati "Ibaruwa irahari ni we wabyiyandikiye, hari n’umukono we ntawabimwandikiye, yabyandikishije umukono arasinya asaba imbabazi Perezida".

Mu ibaruwa Rusesabagina yanditse asaba imbabazi, hari aho agira ati "Ndifuza kubagaragariza ukwicuza mfite ku ruhare ibikorwa byanjye muri MRCD byaba byaragize mu bugizi bwa nabi bwakozwe na FLN".

Rutaremara avuga ko Rusesabagina yerekanye ko ari umunyabyaha, akaba nta mpamvu yari ihari yuko u Rwanda rwari kumugumana.

Ati "Nonese abongabo niba ari bo bamukuyemo [bamufunguje] kuki yanditse ibaruwa asaba imbabazi?"

Muri Werurwe 2023 nibwo inama y’Abaminisitiri yemeje ko Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte ’Sankara’ na bagenzi babo bahamijwe ibyaha by’iterabwoba bafungurwa ku mbabazi za Perezida wa Repubulika, nyuma y’amabaruwa agaragaza ukwicuza no gutakamba.

Ubwo Rusesabagina yari amaze kurekurwa kubera imbabazi, Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko guhabwa imbabazi kwe bidakuraho igihano yahamijwe ndetse ko gishobora gusubizwaho mu gihe yaba asubiriye ibyaha yakoze.

Urukiko rukuru – Urugereko ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imbibi – muri Nzeri 2021 rwari rwakatiye Paul Rusesabagina gufungwa imyaka 25 naho Nsabimana Callixte ‘Sankara’ akatirwa imyaka 20, nyuma yo kubahamya ibyaha by’iterabwoba bifitanye isano n’ibitero byakozwe n’umutwe wa MRCD/FLN.

Muri Mata 2022, Urukiko rw’Ubujurire rwagumishijeho igifungo cy’imyaka 25 Urukiko Rukuru rwahanishije Rusesabagina, mu gihe Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yagabanyirijwe igihano avanwa ku myaka 20, ahanishwa 15 kubera gutakamba.

Ibaruwa Rusesabagina yanditse asaba imbabazi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages