Ubu noneho rwabaye indirimbo mu kanwa k’abanyapolitiki n’abasirikare bo muri icyo gihugu, nyuma y’ibyumeru bibiri abasirikare bo mu mutwe ushinzwe kurinda Perezida Félix Antoine Tshisekedi barashe ku baturage i Goma, bakicamo abasaga 50.
Imvugo zikomeje kunyurana ku batanga ubuhamya bw’uko byagenze kuko byakozwe mu rukerera, ubwo abashinzwe kurinda Perezida basangaga abaturage mu rusengero bakabasukaho amasasu nta mpamvu n’imwe.
Uburakare ni bwose mu baturage kuko Leta idasobanura uburyo abasaga 50 bishwe barashwe mu buryo budasobanutse, mu kubikiza nayo ibishinja u Rwanda.
Ubwa mbere bavuze ko abasirikare barashe bikanze ingabo z’u Rwanda ku mupaka, ubundi bavuga ko abarashwe bakekwagaho kuba ibyitso bya M23, umutwe bashinja gukorana n’u Rwanda.
Uku kuranya indimi kwaba kuri guterwa n’iki? Kurikira ikiganiro hasi aha mu rurimi rw’Igifaransa, usobanukirwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!