00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kugurisha inzu y’ishyaka, uwakuwe ku rutonde rw’abadepite n’ahazaza ha Green Party: Frank Habineza twaganiriye

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha, Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 9 December 2024 saa 07:46
Yasuwe :

Amezi ane arashize Dr. Frank Habineza atsinzwe mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri Nyakanga 2024. Icyakora, Ishyaka rya Democratic Green Party ryongeye kwisubiza imyanya ibiri mu Nteko Ishinga Amategeko, nubwo Habineza we atayisubiyemo.

Nyuma y’amatora Habineza ntiyongeye kugaragara cyane mu itangazamakuru, ibintu avuga ko byatewe no kubanza gushyira ishyaka ku murongo.

Habineza yaganiriye na IGIHE, agaruka ku buryo yakiriye gutsindwa amatora bwa kabiri, kugurisha inzu y’ishyaka, ahazaza haryo n’ibyo ahugiyemo.

IGIHE: Nyuma y’amatora wahise ubura mu ruhame, wari uhugiye mu biki?

Habineza: Nyuma y’amatora habayeho kongera kureba uko duhuza inzego z’ishyaka neza. Abantu iyo bari mu matora buri wese aba ashaka gutsinda, iyo abantu batatsinze nyine bamwe bacika intege, biba bisaba ko umuyobozi rero aza akabahuza, akabakomeza. Ibyo byose ni byo twari duhugiyemo muri iyi minsi, kandi nibura maze kubishyira ku murongo.

Ntabwo wafashe akaruhuko?

Nafashemo akaruhuko gato njya ku mugabane w’i Burayi gato mu gihugu cya Suède ariko nahise ngaruka […] ntabwo natinzeyo kuko ndi n’umunyeshuri niga amategeko.

Waba warasanze bimwe mu bituma utitwara neza mu matora harimo kutamenya amategeko?

Nasanze mu byo nakoreraga Abanyarwanda mu Nteko, kuba naragiye mu Nteko narize ibindi byinshi cyane ariko ntarize amategeko nasanze hari ibyo nabuzemo birimo n’ibyo kuvugira Abanyarwanda. Natangiye kwiga amategeko nkiri mu Nteko, ubu nishimiye kubabwira ko ndi mu wa kabiri, umwaka utaha nzaba nyarangije.

Kuba warahisemo kwiyamamariza umwanya wa Perezida ugatsindwa, ntujye ku rutonde rw’abadepite kandi ho wari usanzwemo, ibi bintu wabitekerejeho neza?

Nahisemo neza kandi nahisemo neza cyane. Iki kibazo twakibajijweho kenshi cyane ndetse twabiganiriyeho n’umuryango wanjye, n’abarwanashyaka n’inzego z’ishyaka kugira ngo turebe uko umuntu yahitamo.

Twabonaga nk’ishyaka cyangwa umukandida twagira akamaro cyane twiyamarije ku mwanya Perezida wa Repubulika, kubera ko ari ho twabonaga twatanga ibitekerezo byacu neza byo kuyobora igihugu, ariko noneho kandi ntabwo ari byo byonyine, hari no kubaka umusingi wa demokarasi. Buriya demokarasi ni umusingi ugenda wubakwa ushyiraho ibuye.

Twasanze nk’uko nari nariyamamaje mu 2017 nubwo bitakunze ariko bifite umusingi cyangwa hari itafari twashyize mu kubaka umusingi wa demokarasi.

Iyi nshuro iyo tuza kubireka, byasaga nk’aho umuntu yari kuba ashyize imbere inyungu ze ku giti cye.

Ukurikije amatora ya 2017 n’aya 2024, hahindutse iki?

Mu 2017 hari ahantu badukubise amabuye muri za Kirehe, hari ahantu badutwaye kwiyamamariza mu irimbi.

Abo ari abayobozi?

Abayobozi b’Akarere ka Nyagatare, badutwaye kwiyamamariza mu irimbi Rwimiyaga, badukuye ahantu tugomba kwiyamamariza. Hari ahantu twasanze umutekano urenze babujije n’abaturage kugera aho turi za Nyamasheke, za Rusizi…

Iyo ubipimye ukagereranya na 2024, byabaye byiza kurushaho. Abayobozi b’uturere ba bandi badutwaraga mu marimbi ni bo batwakiraga. Ba Meya baratwakiriye, aho batabonetse ba gitifu bakatwakira, abapolisi baraturinze. Twari dufite abapolisi baturinda twagendanaga, twari dufite n’abandi bapolisi bo kurwego rwo hejuru bari kumwe natwe.

Umutekano wari wuzuye muri iyi 2024, inzego z’uturere zarabyumvaga cyane ko turi abakandida bemewe n’amategeko nk’abandi […] Kuba twaragiye mu matora ni byiza cyane kuko byagaragaje ko ari intambwe irimo guterwa mu kubaka igihugu cyacu.

Ubu uzongera wiyamamaze ikindi gihe ?

Cyane rwose, none se icyambuza kwiyamamaza ni iki? Keretse ishyaka ritampisemo, ariko ishyaka ryangiriye icyizere nk’uko ryari ryakingiriye, nditeguye rwose kongera kwiyamamaza.

Gutsindwa kabiri, ntubona ko igihe kigeze ugaharira abandi?

Ishyaka ribonye hari undi mukandida undusha ubushobozi ryamushyiraho ariko nkurikirije ingero mbona mu bindi bihugu, twabonye nko muri Sénégal hari umukandida witwaga Abdoulaye Wade wiyamamaje inshuro zirenga zirindwi akaba Perezida wa Repubulika, muri Zambia na ho byarabaye.

Kuba umuntu yariyamamaje rimwe, kabiri ntibivuga ko agomba gucika intege, ahubwo iyo ukomeje gushyiramo imbaraga ugenda ukosora n’amakosa wakoze.

Ni he wabonye mwaguye?

Ahantu tugomba gukosora cyane mu ishyaka ryacu, ni ahantu ho kudashobora kugira indorerezi z’ishyaka, kugira abantu bajya kuduhagararira mu byumba by’amatora hirya no hino mu gihugu. Twarabyifuje cyane tubishyira no muri gahunda ariko ubushobozi buratunanira.

Ni cyo kintu umuntu yashyiramo imbaragara cyane, ubutaha byashoboka nibura kuri site cyangwa mu byumba by’itora tukagirayo natwe indorerezi zihari.

Niba atari ibanga muri aya matora mwakoresheje ingengo y’imari ingana ite?

Usanga ibitwara amafaranga ari byinshi, sinavuga ngo ingengo y’imari yari iyi, gusa ni muri za miliyoni 300 Frw zirenga.

Kuba mwaratsinze mu badepite, mwemerewe gusubizwa ayo mwakoresheje mwiyamamaza, ntayo murabona?

Ubundi itegeko riteganya ko mu matora ayo ari yo yose, iyo umukandida cyangwa se abakandida babonye amajwi arenze 5%, hari amafaranga basubizwa, ariko biterwa n’ingengo y’imari ukuntu ihagaze. Bafata ibahasha runaka bakaba bayagabanya abagiye mu matora.

Nk’ubushize mu 2018 hiyamamaje imitwe ya politiki itanu [ku matora y’Abadepite], icyo gihe batanze miliyoni 100 Frw kuri buri mutwe wa politiki, twarazibonye tuguramo inzu y’ishyaka kandi iyo nzu ejo bundi twarayigurishije kugira ngo twiyamamaze.

Mwarongeye murayigurisha?

None byari kugenda gute? Twarayigurishije.

Mwagurishije inzu mufata n’amadeni, none ubwo ayo mafaranga azasubiraho ate?

Iby’amadeni byo twarangije kubyishyura, nta deni tugifite, n’inzu na yo kuko twamaze kubona 5%, turizera ko nibaduha amafaranga tuzagura indi.

Mwakiriye mute kuba mutarisanze muri Guverinoma?

Icyifuzo cy’ishyaka ni ukujya mu nzego zose z’ubuyobozi […] natwe turabyifuza kuko biri mu ntego zacu z’ishyaka, ni na yo mpamvu twiyamamarije ku mwanya wa Perezida wa Repubulika kuko twumva ko tubishoboye. Ubwo igisigaye ni abafata ibyemezo kubona ko dufite ubwo bushobozi ariko n’abantu bafite ubushobozi babijyamo barahari.

Habura umunsi umwe ngo Inteko Ishinga Amategeko irahire, umwe mu badepite banyu yakuwe ku rutonde…

Twebwe nk’ishyaka umurwanashyaka wacu, Carine Maombi, twamugiriye icyizere kuko ibyo ishyaka risaba yari abyujuje. Mu byo ishyaka risaba harimo byinshi, twabitanze muri Komisiyo y’Amatora, irabyemera hamwe n’abandi bakandida 53 twari dufite, we yari ku mwanya wa kabiri.

Twaje gutungurwa ku munota wa nyuma RIB itubwira ko hari inenge bamubonyeho kandi icyo gihe haburaga amasaha make ngo barahire. Rero bamaze kubitubwira ko bamufiteho ikibazo, icyo gihe iyo umuntu ari mu maboko y’ubugenzacyaha urumva ko atari umuntu wajya kurahira. Byabaye ngombwa ko tumusimbuza nimero ya gatatu, Jacqueline Masozera Icyizanye.

Inenge RIB yabonye ni izihe?

Ibyo mwajya kubibaza RIB kuko ni yo ifite dosiye.

Ntabwo birarangira?

Ndakeka ko bishobora kuba byararangiye ubwo mwazajya kubaza RIB kuko nta rubanza rurimo. Barabikurikiranye, iyo bitagiye mu rukiko nta rubanza ruba rurimo, ariko amahirwe yo kujya mu nteko icyo gihe yamuvuyeho. Twebwe nk’ishyaka nta kibazo tumufiteho ndakeka ko na RIB iyo iza kuba imufiteho ikibazo yari kumufunga cyangwa bakamujyana mu nkiko.

Kurikirana ikiganiro cyose Dr. Frank Habineza yagiranye na IGIHE


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .