Mu mujyi wa Kigali iyi Sosiyete ifite ibibanza ahantu heza hatandukanye harimo i Gacuriro, kuri Azam, ku Irebero n’handi kandi bihendutse.
Mu Karere ka Gasabo, KTN Rwanda igaragaza ko ifite ibibanza 45 i Gacuriro munsi y’imidugudu y’icyerekezo aho kimwe kigura miliyoni 12.5Frw ikanagira ibindi 12 biherereye kuri Azam kimwe kigura miliyoni 13Frw gusa.
Mu karere ka Kicukiro hafi ya Gare ya Nyanza mu cyerekezo cyiza kireba mu Mujyi wa Kigali, KTN Rwanda ihafite ibibanza bikase biri hamwe 6 kandi kimwe kigura miliyoni 15 Frw.
Uretse mu Mmujyi wa Kigali KTN Rwanda yashyize hanze ibindi bibanza mu mujyi wa Nyamata hagati uyu ukaba ari umujyi urimo gutera imbere cyane ariko ikibanza kimwe kiri kugura 2.5 Frw
Ibi bibanza byose biherereye ahantu hatunganyije, hari ibikorwa remezo birimo imihanda, amazi, amashanyarazi n’ibindi bya ngombwa buri wese ushaka gutura aba yifuza kwegera.
Aya ni amahirwe akomeye banyarwanda baba mu gihugu n’ababa hanze badashoboye kugura inzu zuzuye bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo ibiciro byazo bihanitse cyangwa kuba zubatse mu buryo umuntu atifuza.
Ni n’amahirwe akomeye kugura na KTN Rwanda kuko ifite uburambe mu guhuza abaguzi n’abagurisha ibibanza, inzu zikodeshwa n’izigurishwa, ikabikora nta kiguzi.
Uguze ikibanza KTN Rwanda imufasha gushaka ibyangombwa by’ubutaka akabibona mu gihe gito cyane bitamugoye.
Ibi byose KTN Rwanda ifite icyicaro mu Mujyi wa Kigali mu nyubako ya Downtown, ibasha kubikora kubera abakozi b’inzobere bari hirya no hino mu gihugu n’urubuga www.ktnrwanda.com rubarizwaho amakuru yose arebana n’ubutaka buri ku isoko.



















TANGA IGITEKEREZO