00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itsindwa rya ANC muri Afurika y’Epfo, isura nshya y’intambara ya M23

Yanditswe na Muhumuza Alex
Kuya 3 June 2024 saa 10:06
Yasuwe :

Komisiyo y’amatora muri Afurika y’Epfo yamaze gutangaza amajwi ya nyuma y’amatora yabaye mu cyumweru gishize, aho ku nshuro ya mbere ishyaka ANC rimaze imyaka 30 ku butegetsi, ryabuze ubwiganze, rigira amajwi 40.2%, ahwanye n’imyanya 159 mu Nteko Ishinga Amategeko.

Bivuze ko kugira ngo ANC igire ubwiganze butuma ishyiraho Guverinoma ikanakomeza kuyobora igihugu, biyisaba kwifatanya n’andi mashyaka nka Democratic Alliance (DA), yagize amajwi 21.8%, uMkhonto we Sizwe (MK) yagize amajwi 14.6% na Economic Freedom Fighters (EFF) yagize amajwi 9.5%.

Mu nteko Ishinga Amategeko y’imyanya 400, ANC bizajya biyisaba kubanza kumvikana n’ayo mashyaka azemera ko bihuriza hamwe, mbere yo kugira umushinga uwo ari wo wose ukomeye mu gihugu.

Ni ihurizo rikomeye ku ishyaka rya Nelson Mandela ryari rifite umurage wo kuvuga rikijyana muri icyo gihugu cyazahajwe n’ivanguraruhu rya Apartheid mu myaka 30 ishize.

Ibyavuye mu matora ya Afurika y’Epfo ntabwo bigira ingaruka kuri icyo gihugu gusa ahubwo biranagera ku mishinga yindi icyo gihugu gifite hanze irimo n’intambara ihuza umutwe wa M23 n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC.

Ingabo za Afurika y’Epfo guhera mu Ukuboza 2023, zoherejwe mu Burasirazuba bwa Congo mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) bwo gufasha FARDC guhashya M23.

Urebye Afurika y’Epfo niyo yari yitezweho amakiriro nubwo nta mpinduka zikomeye yazanye muri Kivu y’Amajyaruguru aho imirwano ibera.

Ahazaza h’izi ngabo za Afurika y’Epfo muri Congo hari mu rujijo, mu gihe ANC yaba yinjiye mu bufatanye n’andi mashyaka yayikurikiye mu majwi dore ko amenshi yarwanyije bikomeye iyoherezwa ry’izo ngabo, ndetse amwe agasaba ko abasirikare bagarurwa.

Muri Gashyantare 2024, Julius Malema uyobora ishyaka EFF yasabye Leta kugarura izo ngabo mu rugo, ashimangira ko nta bushobozi zifite bwo kurwana n’inyeshyamba nka M23, ndetse ko we adashobora no ‘kuzirindisha umurima w’amashu’.

Si EFF gusa kuko na DA yaje ku mwanya wa kabiri, ntiyigeze yishimira na rimwe iyoherezwa ry’izo ngabo.

Iri shyaka naryo muri Gashyantare ryatangaje ko igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF), “nta byangombwa by’ibanze gifite ngo cyohereza abasirikare mu butumwa bwo hanze y’igihugu”.

uMkhonto we Sizwe (MK) rya Jacob Zuma wahoze ari Perezida, bo bavuze ko nta mishyikirano n’imwe bazagirana na ANC mu gihe Perezida Cyril Ramaphosa azaba ashaka manda ya kabiri.

Nubwo ANC ikomeje gutsindagira ko ntaho Ramaphosa azajya, mu gihe ishyaka MK ryaba ribyinjiyemo ntahabwe indi manda, byagira ingaruka zikomeye ku ngabo za Afurika y’Epfo mu Burasirazuba bwa Congo, kuko kujyayo kwazo kwashingiye cyane ku mubano wa Perezida Felix Tshisekedi na Ramaphosa, ku buryo undi muperezida waza ashobora gufata imyanzuro itandukanye.

Nubwo kandi Ramaphosa yaguma ku butegetsi, bizamugora gufata imyanzuro ikomeye ku ngingo zikomeye nk’igisirikare atabanje kubyemeranyaho n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Biteganyijwe ko mu byumweru bibiri biri imbere aribwo Inteko izaterana igatora Perezida mushya.

Ingabo za Afurika y'Epfo zimaze amezi arindwi mu Burasirazuba bwa Congo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .