Nyuma y’uko mu 1959 Abatutsi batwikiwe bakanameneshwa mu gihugu, babaye impunzi mu bihugu bitandukanye, bagenda bakora amatsinda bijyanye n’aho babaga.
Mu mezi ashize Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Inararibonye rw’u Rwanda, Tito Rutaremara, yigeze kuvuga ko itsinda ryateye intambwe ikomeye ryari iry’ababaga muri Uganda.
Mu myaka ya 1970 na 1979 ni bwo abari bagize iryo tsinda biyemeje gushyira mu bikorwa ibyo bari bamaze igihe bavuga bijyanye no kugira umurongo uhamye.
Mu 1979 bahise batangiza RANU (Rwandese Alliance for National Unity), hatangira kubakwa inzego, hashakwa n’umurongo wa politiki bakajya bakora na za kongere. Nyuma RANU yahindutse FPR-Inkotanyi.
Mu butumwa yanyujije kuri X, Rutaremara yagaragaje uko nyuma yo gushinga FPR-Inkotanyi, bashatse abanyamuryango, yerekana aho bari batuye, ndetse n’uko yubatse inzego muri buri gihugu.
Yavuze ko mu nzego FPR-Inkotanyi yubatse, urwo hasi rwari urwagereranywaga n’akagari (cellule), hejuru yayo hari ishami (branch), hejuru hari intara.
Ati “Ingano y’intara byavaga ku mibare y’abanyamuryango, iy’igihugu n’uburyo bwo kuva hamwe ujya ahandi.”
Yatanze zimwe mu ngero, aho nka Uganda yari intara ya B, na yo yifitemo intara ebyiri, aho Kampala yari B1, Mbarara ikaba B2. Muri Uganda byafashwe gutyo hashingiwe ku mubare w’abanyamuryango no ku ngano y’igihugu.
Uretse Uganda, na Tanzania yari ifite intara zirenze imwe.
Tanzania ubwayo yari intara ya C, Karagwe na Mwanza byari C1, Dar es Salaam ari C2, mu gihe Mwesi yo yari C3.
Kuko FPR-Inkotanyi yagombaga gushaka abanyamuryango mu bihugu bitandukanye, abo mu Burundi bari mu ntara yiswe D.
Rutaremara yavuze ko iyo yari intara imwe kabone n’ubwo yari ifite abanyamuryango benshi ariko kuba imwe bishingira k’uko u Burundi bwari igihugu gito.
Rutaremara arakomeza ati “Zaïre [Rupubulika Iharanira Demokarasi ya Congo y’ubu) yari intara ya E, ikagira intara enye, za Kisangani, Goma yari E1, Kinshasa E2, Rubumbashi ari E3, Bukavu ari E4.”
Yavuze ko aho abantu babaga ari bake ibihugu byinshi byagiraga intara imwe, atanga urugero nk’ibihugu byo muri Burengerazuba bwa Afurika byari bifite intara imwe.
Rutaremara yavuze ko ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo nka Afurika y’Epfo, Malawi n’ibindi byari indi ntara ukwayo, ibihugu by’i Burayi ari intara imwe bikaba uko no ku bihugu byo ku Mugabane wa Amerika.
Arakomeza ati “Dutangira u Rwanda yari intara ya O. Inyuguti O yafashwe kubera ko u Rwanda rwari intego ( target) yacu. Mu ntambara FPR yafashe igice cyayo, icyo gice n’abaturage tuyita O1. Hari mu ntambara yo kuwa 08 Gashyantare 1993.”
Yavuze ko nyuma y’iyo ntambara habayeho Zone Tampon yari igizwe na ‘sous – prefecture ebyiri, iyo zone yitwa O2.
Uretse ibyo bice, u Rwanda rwose rwari rusigaye rwakomeje kuba O kuko rwari rukiri intego, ndetse iyi ntara ntiyari ifite ubuyobozi yitoreye ku rwego rwo hejuru.
Muri icyo gihe hakoreshwaga abahanga bazobereye mu gushaka amakuru, bakamenya uko bajya muri ya mashami (branches) yose.
Ati “Branch yabaga igizwe n’umuntu umwe rimwe na rimwe bakaba babiri. Ntabwo ‘branches’ zamenyanaga. Hasi ya branch habaga ama-cellule y’abanyamuryango ba RPF.”
Kubera umutekano muke uri mu Rwanda icyo gihe, ‘cellule’ y’abanyamuryango bo mu ntara ya O yabaga igizwe n’abanyamuryango batarenze batanu.
Ikindi ni uko cellule y’abanyamuryango ba FPR itashoboraga kumenya indi, ndetse buri cellule yabonaga umuntu uvuye kuri ‘branch’ ariwe uyigezeho gusa.
Rutaremara yavuze ko abenshi bo muri zone “O” bajyaga kwiga ibijyanye n’ubukada mu mashuri y’abakada ba B iy’aba D n’iyaba E.
Ibyo bivuze ko bajyaga kwigira muri Uganda mu Burundi no muri Zaïre (RDC y’ubu) yari E, icyakora nyuma abo bakada bo muri O, ni ukuvuga ababaga mu Rwanda baje kujya kwigira mu mashuri y’abakada ya O1 (hari mu gice cya FPR mu ntambara) no mu ya 02 yari Zone Tampon.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!