00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishyaka PDI rigiye guhindura izina

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 4 May 2026 saa 07:06
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI) bwatangaje ko inyito yaryo mu Cyongereza n’Igifaransa igiye guhindurwa hakurwemo ijambo ryatezaga urujijo risimbuzwe irindi rijyanye cyane n’ibya politiki.

Ibyo byagarutsweho kuri uyu wa 3 Gicurasi 2026 mu nama ya Biro Politiki ya PDI yabereye i Kigali.

Umunyamabanga Mukuru w’iryo shyaka, Ndangiza Madina, yasobanuye ko impamvu izina risanzweho bashaka kurihindura rishingiye ku ijambo ‘Idéal’.

Ubusanzwe mu magambo arambuye PDI ni impine yubatse mu Gifaransa ivuga ‘Parti Démocratique Idéal’ mu Cyongereza bikaba ‘Ideal Democratic Party’.

Iryo shyaka rigaragaza ko ijambo ‘Idéal’ risobanura intangarugero muri demokarasi ku buryo mu Kinyarwanda ho inyito nta kibazo ifite ariko ko muri izo ndimi zindi ebyiri ho harimo ikibazo.

Bagaragaza ko ‘Idéal’ ari ijambo ritagikoreshwa cyane kuko mu mwanya waryo hakoreshwa cyane ijambo ‘exemplaire’ ndetse atari n’inyito ikunze gukoreshwa mu by’amashyaka ya politiki ku buryo bibasaba kubitangaho ibisobanuro cyane.

Iryo jambo ‘Idéal’ n’imbere mu ishyaka PDI barigiyeho impaka birangira bemeje ko rigomba kuvamo, ari byo byatumye inyito y’ishyaka ivugururwa kugira ngo hashakwe uko iryo jambo risimburwa ntibiteze ikibazo.

Mu nyito nshya, ishyaka PDI mu mpine rizakomeza kwitwa gutyo ariko mu Gifaransa ribe ‘Parti Démocrate Intangarugero’ rivuye kuri ‘Parti Démocrate Idéal’. Ni mu gihe mu Cyongereza rizaba ‘Democratic Party Intangarugero’.

Perezida wa PDI, Sheikh Harerimana Musa Fazil yasobanuye ko iryo vugurura ry’izina rizemezwa bidasubirwaho muri Kamena uyu mwaka nyuma y’inama y’Inteko Nkuru y’iryo shyaka ndetse na we akomoza ku mpamvu izo mpinduka ziri gukorwa.

Ati “Inama nkuru yacu izaterana vuba nimara kuryemeza ni bwo tuzatangira kurikoresha ariko PDI byo ntibyahindutse. Hajyaga havuka impaka nyinshi ku ijambo ‘Idéal’ washyira mu Cyongereza bikaba ‘Ideal Democratic Party’ ugasanga ibisobanuro biragenda bihinduka n’abantu bagakomeza kubitubaza. Twabitekerejeho dusanga twabihindura.”

Ishyaka PDI ryashinzwe mu Ugushyingo 1991, rifite intego yo guharanira uburenganzira bw’abantu babwimwaga muri icyo gihe, harimo n’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda kuko bakorerwaga ivangura bakimwa uburenganzira bw’ibanze n’ubutegetsi bwariho.

Perezida wa PDI, Sheikh Harerimana Musa Fazil, yemeje ko iri shyaka rigiye guhindura izina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages