Yabigarutseho mu biganiro yagiranye na Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore byabaye ku wa 19 Werurwe 2026.
Minisitiri Nsanzimana yasobanuye ko biturutse kuri serivisi nshya zongerewe kuri ubwo bwishingizi ubusanzwe zitatangwaga, ayo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubwiteganyirize (RSSB) cyishyuraga kubera abakoresheje mituweli aziyongeraho nibura miliyari 21 Frw mu mwaka umwe.
Ku wa 24 Gashyantare 2026 ni bwo hatangajwe amavugurura yo gushyigikira serivisi za mituweli.
Mituweli ni imwe muri gahunda Leta y’u Rwanda yashyizeho hagamijwe guteza imbere ubuzima bw’Abanyarwanda hashingiwe ku ihame rya magirirane. Imaze imyaka 25 itangiye.
Iyi gahunda yatangiye buri muturage asabwa gutanga 1000 Frw, mu 2011 aza kuzamurwa ashyirwa ku 3000 Frw ariko inkuru igezweho ni uko yongeye kuzamurwa, abo ku rwego rwa mbere bishyurirwe na Leta 100%, abo ku rwa kabiri bishyure 3000 Frw, abo ku rwa gatatu bishyure 5000 Frw, abo ku rwa kane bishyure 8000 Frw, abo ku rwa gatanu bishyure 20.000 Frw.
RSSB igaragaza ko abaturage bagera kuri 90% bazajya bishyura ari hagati 4000 Frw na 8000 Frw.
Minisitiri Dr. Nsanzimana yasobanuye ko izo mpinduka zaturutse kuri serivisi ziyongereye kuri mituweli, nko kuvura kanseri, kuvura impyiko, gusimbuza ingingo, kubaga amagufwa n’umugongo, gutanga ibikoresho bifasha abafite ubumuga bw’ingingo nk’ubumuga bwo kumva ndetse n’uburwayi bw’amaso n’izindi.
Nk’umwaka ushize, mituweli yakoresheje miliyari 98 Frw ariko abanyamuryango batanze miliyari 31 Frw, bingana na 34% by’amafaranga yose yinjiye muri iyi gahunda.
Yasobanuye ko abo Leta yishyurira badafite ubushobozi Leta bangana na 6,89%, abazajya batanga 3000 Frw Leta ikabatangira 1000 Frw bangana na 23%, abishyura 5.000 Frw barenga 35%, abazajya batanga 8.000 Frw bangana na 26% mu gihe abatanga ibihumbi 20 Frw bangana na 8%.
Yakomeje ati "Abagaragaye ko bari mu cyiciro batarimo birimo gukosorwa, MINALOC na RSSB ni zo ziyoboye icyo gikorwa ariko turifuza ko umuntu aba mu cyiciro akwiriye kuba arimo kuko burafasha. Ahaba harimo amakosa azakosorwa ku buryo tuzagera mu kwezi kwa karindwi ko gutangira umwaka wa mituweli buri wese yarakosoje ibye."
Yavuze ko nubwo ayo mafaranga yiyongereye ariko akiri make ugereranyije na serivisi zizajya zitangwa kuri mituweli.
Yasobanuye ko nko kugira ngo imiti ya kanseri iboneke, hiyongereyeho nibura miliyari 9 Frw ku yo RSSB yishyuraga ku mwaka, naho serivisi zose zizongeraho zizatuma hiyongeraho nibura miliyari 21 Frw.
Ati “Ni menshi cyane, ni na yo mpamvu byajyanishijwe no kureba uko mituweli na yo tuyiha ubushobozi, uruhare rw’abaturage rukiyongera ariko bidakabije. Urabona bavuye kuri 3000 Frw bajya kuri 4000 Frw cyangwa 5000 Frw ubundi twatekerezaga ko uzava kuri 3000 Frw ukagera kuri 15.000 Frw.”
Minisitiri Nsanzimana yavuze ko kuba mituweli itaragiye izamuka byagiraga ingaruka ku buvuzi n’imitangire ya serivisi.
Ati "Byari nko gukomeza gukamura ikintu kandi wakimazemo amazi. Tugomba gusubizamo ubwo bushobozi, tugomba gushakira mituweli izo serivisi kuko noneho twanongeyemo serivisi zihenze cyane."
Yerekanye ko gushyira serivisi zikomeye kuri mituweli biri gufasha abatabonaga ubwo buvuzi cyangwa bakavurwa nabi. Ku buryo bwo kuyungurura impyiko, yavuze ko mituweli yabashaga kwishyurira umuntu inshuro 18 gusa ahasigaye umuturage akirwariza.
Minisitiri Nsanzimana yavuze ko ubusanzwe ikiguzi cyo kuyungurura impyiko inshuro imwe ari 75.000 Frw kandi ko usanga umuntu abikora nibura gatatu mu cyumweru. Yagaragaje ko kwiyishyurira byari bigoye, byanatumye iyo serivisi ishyirwa kuri mituweli nubwo ihenze.
Yasobanuye gusimbuza impyiko na byo bisigaye bikorwa n’abaganga b’Abanyarwanda nyuma yo kuvoma ubumenyi ku Banyamerika kandi ko hanashyizweho gahunda yo kubaga umutima, kuvura udasatuye n’ibindi.
Minisitiri Nsanzimana yavuze ko mu 2024 hari abantu barenga 6.000 bari bakeneye kubagwa amagufwa bari barabuze ubuvuzi ariko nyuma y’uko bishyizwe kuri mitiweli, ubu bamaze kuvurwa.
Depite Nzamwita Deogratias yasabye Minisiteri y’Ubuzima gushyira imbaraga mu gusobanura neza impamvu y’izo mpinduka ku baturage.
Yasobanuye ko ubwo RAMA yatangizwaga hari abatarabyumvaga, na mituweli igitangira benshi ntibabyumva ariko nyuma yo kuzamura imyumvire byagaragaye ko ari ingenzi.
Depite Mvano Nsabimana Etienne yagaragaje ko mu gihe amakuru yatangwa uko bikwiye, bizafasha mu kugabanya impungenge.
Perezida wa Komisiyo, Nabahire Anastase, yavuze mu gihe hongerewe umusanzu wa mituweli, ibibazo byo kudatanga imiti na byo bikwiye gushakirwa igisubizo.
Ati "Hari ikibazo hagati y’abaganga b’inzobere mu mavuriro ya Leta n’abigenga bakora isuzuma ry’indwara bakandika imiti ariko umuganga uri muri RSSB we agashaka kugabanya. Akavuguruza umuganga wapimye uwo murwayi, uzi indwara, uzi uko ishobora kuvurwa. Abantu bakibaza impamvu."
Imisanzu mishya ya mituweli yatangiye gutangwa ndetse izatangira gukurikizwa kuva muri Nyakanga 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!