Iyi nama y’iminsi ibiri izahuza abagize Joint Security Coordination Mechanism (JSCM), urwego rwashyiriweho gukurikirana no guhuza ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo impande zombi ziyemeje mu bijyanye n’umutekano.
Izitabirwa kandi n’abahuza barimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, Togo na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Ibiganiro bibaye mu gihe imirwano ikomeje mu Burasirazuba bwa RDC, naho zimwe mu ngingo z’ingenzi zigize amasezerano y’amahoro zikaba zitarashyirwa mu bikorwa ku buryo bwuzuye.
Amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC yasinyiwe i Washington ku wa 27 Kamena 2025, aza kongera gushimangirwa n’andi masezerano ya Washington Accords for Peace and Prosperity yo ku wa 4 Ukuboza.
Mu nshingano z’ingenzi harimo ko RDC igomba gusenya burundu umutwe wa FDLR, mu gihe u Rwanda rugomba gukuraho ingamba z’ubwirinzi hakurikijwe uko ibyo bikorwa bikurikirana.
FDLR ni yo ikomeje kuba imwe mu ngingo ikomeye yitezweho kuganirwaho i Genève. U Rwanda rumaze igihe rushinja RDC gushyigikira, guha intwaro no gukorana n’uyu mutwe.
FDLR ifite inkomoko mu basirikare n’Interahamwe bahungiye muri RDC nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bamwe mu bayigize bakaba baragize uruhare muri Jenoside.
Ku wa 28 Nyakanga, Leta ya RDC yatangaje ko igice kimwe cya FDLR cyemeye gushyira umukono ku masezerano ajyanye no kwamburwa intwaro, gusubizwa mu buzima busanzwe no gushyirwa hamwe ahantu hagenwe. Kinshasa yabigaragaje nk’intambwe yo gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje.
U Rwanda ariko rwamaganye iyo nzira, ruvuga ko amasezerano ya Washington ateganya gusenya burundu FDLR, aho kugirana ibiganiro. Ruvuga kandi ko RDC ikomeje gukorana n’uyu mutwe.
Iki kibazo gifite uburemere bwihariye kuko gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda bifitanye isano n’intambwe izaba imaze guterwa mu gukemura ikibazo cya FDLR. U Rwanda rusobanura ko izo ngamba ari izo kurinda igihugu imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa RDC.
Hagati aho, imirwano hagati y’ingabo za RDC, FARDC, na M23 yakomeje muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo. M23 yafashe ibice byinshi mu 2025, birimo Goma na Bukavu.
Nubwo M23 itari mu bagize amasezerano ya Washington, ikibazo cyayo gikurikiranwa mu yindi nzira iyobowe na Qatar. Iyo nzira yagejeje ku masezerano yasinywe ku wa 15 Ugushyingo 2025 hagati ya Leta ya RDC na AFC/M23.
Ibiganiro byo muri Nzeri bizakurikira inama ya gatandatu ya JSCM yabereye i Genève ku wa 12 na 13 Kanama. Icyo gihe impande zombi zemeye guteza imbere gahunda ebyiri zigamije gukaza uburyo bwo gukurikirana no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Washington.
RDC yanagaragaje gahunda yayo yo kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi ba FDLR, mu gihe impande zombi zemeye ko mu Ukwakira hazaba inama yo gutegura ibikorwa izasozwa no kuvugurura amabwiriza azagenga ibikorwa bihuriweho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!