Ayo mafaranga arimo azakoreshwa muri gahunda zo kugenzura ibikorwa bya Leta, mu kwishyura imishahara, mu kugura ibikoresho bimwe na bimwe, mu bukangurambaga n’ibindi.
Kugenzura ibikorwa bya Guverinoma nk’imwe mu nshingano ebyiri z’ingenzi w’Umutwe w’Abadepite, bizatwara miliyari 3,9 Frw. Umubare munini w’aya mafaranga azakoreshwa mu bikorwa by’ingendo z’Abadepite hirya no hino, kuko bigenewe miliyari 3,8 Frw.
Ibikorwa bijyanye no gutora amategeko birimo ubushakashatsi bujyanye na yo n’ibindi, byagenewe miliyoni 155 Frw.
Manda y’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite izamara imyaka itanu. Mu Badepite 80, 29 ni abagabo mu gihe 51 ari abagabo bituma u Rwanda ruguma ku mwanya wa mbere ku Isi mu bihugu bifite abagore benshi mu Nteko.
Perezida Kagame ubwo yakiraga indahiro zabo, yabasabye ko iyi myaka itanu ikwiriye iyo kugabanya ibibazo igihugu gifite.
Ati “Ubu tugiye kongeraho indi itanu muri iyi manda bamwe muri twe twarahiriye. Ntabwo yaba itanu y’ubusa cyangwa itanu yongera ibibazo, ni itanu yo kugabanya ibibazo biriho.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!