Thorpe yavuze ko intambara ihenda cyane kurusha gukemura ibibazo mu bwumvikane, ariyo mpamvu bashyize imbere ibiganiro.
Ntabwo Thorpe ari mushya mu bibazo by’umutekano muke mu karere k’Ibiyaga Bigari kuko yahoze agashinzwe muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bwongereza, mbere yo kugenwa nka Ambasaderi w’igihugu cye mu Rwanda mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, Ambasaderi Thorpe yavuze ko u Bwongereza bushyigikiye inzira zisanzwe zo gukemura ibibazo by’u Rwanda na RDC, zirimo ibiganiro bya Luanda biyobowe na Angola ndetse n’ibya Nairobi biyobowe na Kenya.
Ati “Ntekereza ko akarere kose kazabyungukiramo kakabona amahoro n’umutekano. Nitugira amahoro n’umutekano, nibwo ubucuruzi buzashoboka bukaba moteri y’iterambere.”
Yakomeje agira ati “Turi gukorana n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga ku cyakorwa cyose ngo amakimbirane arangire, haboneke amahoro n’umutekano […] Intambara irahenda kandi ikazanira akaga abaturage ku mpande zose.”
Umwuka mubi hagati y’u Rwanda na RDC watangiye mu 2021 ubwo umutwe wa M23 wuburaga imirwano mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.
RDC ishinja u Rwanda gufasha uwo mutwe, rukabihakana ahubwo rukavuga ko icyo gihugu gikorana na FDLR yiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba ari nayo ngengabitekerezo uwo mutwe ukigenderaho.
Ibiganiro Angola imaze igihe ikora igamije guhuza impande zombi ntabwo bitanga umusaruro ufatika, kuko nko muri Nzeri 2024 Congo yanze gusinya kuri gahunda yari yemejwe n’inzego z’iperereza, yo guhashya umutwe wa FDLR.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!