00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibiri mu ndiba y’amahame shingiro Leta ya RDC na AFC/M23 byasinye

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 16 November 2025 saa 12:45
Yasuwe :

Intumwa z’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro AFC/M23 ku wa 15 Ugushyingo 2025 zashyize umukono ku mahame shingiro yitezweho gufasha uburasirazuba bw’iki gihugu kubona amahoro arambye. Ni intambwe yatewe bigizwemo uruhare rukomeye na Leta ya Qatar, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Inyandiko yasinywe na Sumbu Sita Mambu wa Leta ya RDC na Benjamin Mbonimpa wa AFC/M23 ikubiyemo amahame shingiro umunani. Harimo iry’uburyo bwo kurekura imfungwa n’iryo gushyiraho urwego rugenzura iyubahirizwa ry’agahenge atasobanuwe birambuye bitewe n’uko yashinywe mu mezi ashize.

Mu kwemeza aya mahame shingiro, hashingiwe ku mahame rusange yasinyiwe i Doha muri Qatar tariki ya 19 Nyakanga 2025, ku Itegeko Nshinga rya RDC no ku mategeko mpuzamahanga arimo irigenga ubutabazi.

Aya ni amahame shingiro mashya atandatu Leta ya RDC na AFC/M23 byemeranyijeho nyuma y’icyiciro cya karindwi cy’ibiganiro byaberaga muri Qatar kuva mu cyumweru gishize:

Korohereza ibikorwa by’ubutabazi

Leta ya RDC na AFC/M23 byashyizeho ihame shingiro ryo korohereza abari mu bikorwa by’ubutabazi kugera ku baturage bari mu kaga, bikabarindira umutekano kandi bikanabafasha mu gihe bibaye ngombwa.

Mu byitezweho korohereza ibikorwa by’ubutabazi ni ugufungura ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’icya Kavumu muri Kivu y’Amajyepfo, ndetse n’imihanda minini yo muri ibi bice.

Impande zombi zumvikanye ko zigomba kubahiriza itegeko mpuzamahanga ririmo irigenga ubutabazi, iry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu nko kurinda abasivili n’abandi bagizweho ingaruka n’imirwano, kurinda “ababuriwe irengero” n’imfungwa z’intambara, kubaha abapfuye no kurinda imiryango yabo.

Hashingiwe kuri iri hame, Leta ya RDC yemeye gutangaza ibihe bidasanzwe by’ubutabazi mu bice bice byo mu burasirazuba byibasiwe n’ibiza ariko binamaze igihe kinini biberamo imirwano, ikita ku babituyemo haba mu kubungabunga umutekano wabo by’umwihariko no kubafasha kongera kubaka ubuzima.

Gusubizaho ubuyobozi bwa Leta, amavugurura n’imiyoborere idaheza

Impande zombi zashyizeho ihame riteganya ko inzego na serivisi za Leta zigomba gusubizwa ku butaka bwose bw’igihugu, hashingiwe ku Itegeko Nshinga rya RDC n’andi mategeko y’iki gihugu.

Biteganyijwe ko binyuze mu biganiro bizabaho, hazemezwa uburyo bizakorwa, ibyiciro bizakorwamo n’ingengabihe yabyo, kandi ko abayobozi bo mu nzego z’ibanze n’abayobozi gakondo bazagira uruhare mu bijyanye n’ububasha bwabo.

Leta ya RDC yemeye gukora amavugurura mu rwego rwo gukomeza politiki, umutekano n’inzego z’igihugu, mu nyungu z’abaturage, hagamijwe kugira imiyoborere ikorera mu mucyo, ibaza inshingano kandi buri wese yagiramo uruhare.

Impande zombi zemeranyije gusubukura imirimo y’inzego zidafite aho zihuriye na politiki, gusubukura urujya n’uruza rw’abaturage n’ibicuruzwa, korohereza abaturage kubona ibyangombwa no gufungura serivisi z’ingenzi zirimo banki, gasutamo n’ibikorwaremezo.

Nta gihindutse, Leta ya RDC ishobora kuzashingira kuri iri hame, igafungura banki mu bice bigenzurwa na AFC/M23 by’umwihariko mu mujyi wa Goma na Bukavu, zifunzwe kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2025.

Biteganyijwe ko mu gihe byagaragara ko bishoboka, Leta ya RDC na AFC/M23 bizategura amatora anyuzemo mu mucyo y’Inteko Ishinga Amategeko n’inzego z’ibanze.

Ingamba z’umutekano z’agateganyo

AFC/M23 na Leta ya RDC byemeranyije kudashyigikira imitwe yitwaje intwaro no gushyigikira gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abarwanyi, hashingiwe ku Itegeko Nshinga no ku mahame mpuzamahanga.

Byumvikanye ko bizashyiraho urwego rw’agateganyo ruzarinda umutekano mu bice byagizweho ingaruka n’intambara kugira ngo hagaruke ituze kandi abaturage barindirwe umutekano. Byateganyijwe ko ruzamara amezi atanu ariko ashobora kongerwa hashingiwe ku bwumvikane bw’impande zombi, zibifashijwemo n’abahuza.

Inyandiko y’aya mahame igaragaza kandi ko kongera igihe uru rwego ruzamara bizashingira ku ntambwe izaba imaze guterwa mu gusubiza inzego na serivisi bya Leta mu bice byagizweho ingaruka n’intambara, kandi abazaba barugize, imiyoborere yarwo n’inshingano zarwo zirambuye bizakomeza kuganirwaho.

Impande zombi zemeranyije ko abarwanyi bujuje ibisabwa bo mu mitwe yitwaje intwaro y’Abanye-Congo ari bo bazasubizwa mu buzima busanzwe, kandi ko hazabaho ibikorwa bihuriweho byo gusenya imitwe y’abanyamahanga ikorera muri RDC.

Kugenzura ubwenegihugu bw’impunzi no kuzicyura

Impamvu nyamukuru yatumye abarwanyi ba AFC/M23 bafata intwaro ni itotezwa rimaze imyaka myinshi rikorerwa Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi, aho benshi bahisemo guhungira mu mahanga mu rwego rwo gukiza ubuzima bwabo.

Impande zombi zemeranyije ko zizafasha impunzi z’Abanye-Congo cyangwa z’abanyamahanga gutaha mu mutekano, ku bushake kandi mu cyubahiro, hashingiwe ku buryo bwagenwe na Leta ya RDC, ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (UNCHR) n’ibihugu bizicumbikiye.

Leta ya RDC yagaragaje ko izagenzura ubwenegihugu bw’impunzi zivuga ko ari Abanye-Congo mbere yo kuzakira, kandi izazirindira umutekano kugira ngo ziticwa, ikumire imvugo zibiba urwango zizibasira, izirinde kwitwa abanyamahanga no kongera guhunga biturutse ku mutekano muke.

Byateganyijwe ko kugenzura imyirondoro n’ubwenegihugu bw’impunzi bizakorwa hashingiwe ku Itegeko Nshinga rya RDC n’umwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu.

Kuzahura ubukungu

Imirwano y’ingabo za RDC n’abarwanyi ba AFC/M23 yahungabanyije ubukungu bw’abaturage mu buryo bukomeye, kuko abenshi bafashe icyemezo cyo guhagarika ubuhinzi, ubworozi, ubucuruzi n’ibindi bikorwa, bahungira aho babona umutekano.

Leta ya RDC yemeye ko izafata ingamba zose za ngombwa kugira ngo isubize serivisi z’ibanze mu bice byagizweho ingaruka n’intambara, ifatanyije n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.

Biteganyijwe ko hazashyirwaho gahunda yo gusubukura imirimo y’ibikorwaremezo by’ingenzi, guteza imbere imibereho y’abaturage, uburezi, ubuzima, kubungabunga ibidukikije no gushyigikira imirimo mito n’iciriritse y’abaturage mu rwego rwo kuzahura ubukungu bwabo.

Muri gahunda nzahurabukungu, hazibandwa ku gushyigikira abahoze mu mitwe yitwaje intwaro bazaba barasubijwe mu buzima busanzwe n’abandi bugarijwe n’ubukene.

Komisiyo y’ukuri, ubwiyunge n’ubutabera

Impande zombi zumvikanye ko Leta ya RDC izashyiraho komisiyo yigenga ishinzwe kwimakaza ukuri, ubwiyunge no gukurikirana ibyaha byakozwe mu gihe cy’intambara, izagaragaza ibikwiye gusanwa mu rwego rwo gutanga ubutabera.

Leta ya RDC na AFC/M23 byumvikanye ko imiterere y’iyi komisiyo n’imikorere yayo bizashingira ku Itegeko Nshinga rya RDC n’itegeko mpuzamahanga.

Kuri aya mahame mashya atandatu, impande zombi zumvikanye ko ibiganiro biyerekeyeho bigomba gutangira bitarenze mu byumweru bibiri nyuma y’inyandiko yashyizweho umukono tariki ya 15 Ugushyingo.

Nk’uko iyi nyandiko ibigaragaza, ibiganiro bizakurikiraho bizasobanurirwamo ingamba zirambuye kuri buri hame ndetse n’ingengabihe z’iyubahirizwa ryazo.

Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, Benjamin Mbonimpa, yatangaje ko aya mahame ameze nk’ibice bigize igitabo, aho ujya ku kindi mu gihe icya mbere kirengiye. Yasobanuye ko hakiri urugendo rurerure kugira ngo amahoro aboneke.

Mbonimpa yagize ati "Nta kizahinduka ku rubuga cyangwa se ku bikorwa kugeza ubwo aya mahame azaganirwaho, hafatwe umwanzuro wa nyuma w’amasezerano y’amahoro ya rusange. Abaturage bacu bakwihangana, urugendo ruracyari rurerure."

Umujyanama wa Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ubufatanye na Afurika, Massad Boulos, na we yemeje ko hakiri urugendo, ariko yemeza ko rutazaba rurerure cyane.

Amahame shingiro umunani arimo atandatu mashya ni yo yashyizweho umukono
Sumbu Sita Mambu wa Leta ya RDC (ibumoso) na Benjamin Mbonimpa wa AFC/M23 ni bo bayashyizeho umukono
Amerika na Leta ya Qatar byagize uruhare rukomeye mu isinywa ry'aya mahame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages