00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inenge zagaragaye muri raporo ya Loni ku mutekano wazambye mu Burasirazuba bwa RDC

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 13 January 2025 saa 08:30
Yasuwe :

Impuguke za Loni ziherutse gushyira hanze raporo ku bushakashatsi zakoze ku kibazo cy’umutekano wabaye agatereranzamba mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zigaragazamo ibitekerezo bya Leta ya RDC gusa, na bimwe mu bihuha bihimbwa hagamijwe gusiga icyasha u Rwanda.

Intambara ihanganishije ingabo za RDC, [FARDC], imitwe nka FDLR, Wazalendo, abacancuro b’i Burayi na MONUSCO bafatanya kurwanya M23 igiye kumara imyaka itatu yubuye mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yasohotse tariki ya 27 Ukuboza 2024, igaragaza ko amakuru ayikubiyemo yabonetse binyuze mu bufatanye n’ingabo za MONUSCO, FARDC n’ahandi mu bayobozi bakuru muri Guverinoma ya Congo.

MONUSCO isanzwe ifite ubutumwa bwo kurinda abasivili mu Burasirazuba bwa RDC yageze aho yifatanya na Leta y’iki gihugu, iha intwaro n’ibindi bikoresho FARDC n’imitwe bafatanya kurwana irimo FDLR yasize ikoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Wazalendo, abacancuro, ingabo z’u Burundi, iza SAMIRDC n’indi mitwe.

Ubufatanye bw’impande zombi butuma amakuru impuguke za Loni zavanye muri MONUSCO atakwizerwa kubera uruhare uyu mutwe w’ingabo ugira mu ntambara yo kurwanya M23.

Mu bandi Loni yakuyeho amakuru harimo FARDC nk’ingabo ziba ziri ku rugamba amasaha 24 ku yandi ariko igitungurana iyo uyisoma ntubona na rimwe aho bavugishije umuntu wo muri M23. Ubushakashatsi bubogamye ntibuba bucyizewe cyangwa ngo bwifashishwe n’abandi bahanga.

Kuri paji nyinshi z’iyi raporo hagaragara ubuhamya bw’abantu bavuga ko bahagaze ku makuru ariko ntiberekane inkomoko yabyo, abatanze amakuru batifuje gutangazwa n’ibindi bigaragaza kubogamira ku ngabo za Leta n’imitwe bafatanyije.

Impuguke zabererekeye ikibazo FDLR iteje u Rwanda

Mu biganiro bimaze igihe bihuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, haganiriwe ku ngingo yo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR ari na wo muzi w’ibibazo ibihugu byombi bifitanye, kuko mu bihe bitandukanye wagiye ugaba ibitero ku Rwanda ukanica abantu benshi.

Izi mpuguke ntizigaragaza uburyo FDLR ari ikibazo ku mutekano w’u Rwanda n’akarere, ahubwo zivugira ko abarwanyi bawo bamaze kwinjizwa mu yindi mitwe ifatanyije na Leta nk’amayeri yo kuzagaragaza ko FDLR itakibaho.

Mu buryo busanzwe ingabo za MONUSCO zimaze imyaka 30 zifite inshingano yo kurwanya imitwe yitwaje intwaro irimo n’uw’iterabwoba wa FDLR ariko ubu bari kurwana ku ruhande rumwe, mu ngabo zamaze kuvuga ko zifite umugambi wo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 9 Mutarama 2025, Perezida Kagame yatangaje Monusco yakabaye yarakemuye ikibazo cya FDLR mu myaka 30 imaze muri RDC ariko bitumvikana uko ikomeza kuyibungabunga.

Ati “Imwe mu mpamvu MONUSCO iri mu burasirazuba bwa RDC ni uko mu by’ukuri yagombaga gukemura iki kibazo cya FDLR yakomeje guhinduranya amazina imyaka myinshi. Ariko nyuma y’imyaka 30, ubajije Loni icyabaye, icyo bakoze mu myaka 30 ishize, amamiliyari mirongo y’amadolari bashoyemo, ni ikihe bakwerekana bagezeho? Ni ugushinja gusa u Rwanda ibintu byose bibera muri Congo?”

“Ibibazo bya Congo bigerekwa ku Rwanda, bigakorwa n’abitwa abagize umuryango mpuzamahanga, bashyigikiwe na Leta ya RDC. Niba Leta ya RDC idasabwa gufata inshingano ifite ku bantu bayo n’igihugu, buri wese akayifasha gushinja abandi ku bibazo byabo, wategereza Congo ngo izakemura ibi bibazo bitugiraho ingaruka twese?”

Ku rundi ruhande impuguke za Loni zitesha agaciro ibikubiye muri raporo y’impuguke zishinzwe umutekano iri ku meza y’ibihaniro i Luanda, zikagaragaza ko kurandura umutwe wa FDLR byaba ari uguhonyora uburenganzira bwa muntu. Zirengagiza nkana ko FDLR ari ikibazo ku Rwanda muri rusange no ku banye-Congo bahunze, abishwe n’abiciwe ababo kubera intambara imaze imyaka 30 iteza mu karere.

Impuguke za Loni zatesheje agaciro ibyo gusenya FDLR zivuga ko byaba ari uguhonyora uburenganzira bw'ikiremwa muntu

Bahimbye ikinyoma cy’ubufatanye bwa M23 na ADF

Impuguke za Loni zigaragaza ko umutwe wa ADF ufitanye isano n’uwa Islamic State waciye ibintu mu byaha byibasira inyoko muntu muri RDC, zigakurikizaho kugerageza guhimba isano iri hagati ya ADF na M23 zigendeye ku bihuha byo ku mbuga nkoranyambaga.

Loni igaragaza ko imirwano yahuje ingabo za FARDC na M23 yabereye hafi y’agace ADF yari imaze iminsi ikoreramo muri Kivu y’Amajyaruguru, ndetse ibihuha byashyizwe ku rubuga rwa X byavugaga ko imitwe yombi yagiranye amasezerano y’ubwumvikane, arimo ko ADF itazongera kugaba ibitero ku basivili ahubwo ikarwanya ingabo za FARDC, ibice yagenzuraga bikajya mu maboko ya M23 na yo ikazahabwa 70% by’amafaranga ava muri Cacao yo mu gace ka Beni mu gihe cy’imyaka 10.

M23 yanyomoje aya makuru igaragaza ko no mu myaka 10 ishize yasabye Leta ya Congo ko bashyira hamwe bakarwanya ADF. Impuguke za Loni zarenze kuri ibyo zikomeza kwemeza amakuru y’ikinyoma.

Abasesenguzi bashinja impuguke za Loni guhimba amasezerano ari hagati ya M23 na ADF bagamije gushimangira imvugo za RDC z’uko M23 ari umutwe w’iterabwoba, no gushakisha impamvu zo gukomeza kugaba ibitero kuri uyu mutwe nubwo nta mpamvu ifatika.

Nyamara mu bihe bitandukanye uduce M23 yafashe abaturage bagiye basubira mu byabo, ikarinda umutekano ku baturage n’ibikorwa remezo, aho yanacunze umutekano w’urugomero rw’amashanyarazi rwo muri Rutshuru rutanga umuriro i Goma aho ingabo za Leta n’imitwe bafatanyije zifite ibirindiro bikuru.

Mu buryo bwumvikana, M23 iyo iba umutwe w’iterabwoba yari kwangiza uru rugomero ngo ice intege umwanzi bahanganye. Kuba uyu mutwe usaba RDC ibiganiro mu nzira yo gushakira amahoro mu karere, na yo ni impamvu ivuguruza ibyo binyoma.

Perezida Kagame ati “M23 uri kuvuga ni Abanye-Congo, yewe byemejwe n’ubutegetsi bwa Congo mu gihe cyashize n’ubu. Kubera iki bari kurwana? Kubera iki hano dufite impunzi zirenga ibihumbi 100 zaturutse muri kiriya gice? Ni ukubera ko u Rwanda rwifuza impunzi cyangwa se rwashakaga impunzi, ruzikura muri Congo? Ese kubera iki M23 iri kurwana? Ni uko bakunda kurwana?”

Ingabo za Loni zimaze imyaka hafi 30 muri RDC ariko ntizigeze zirwanya FDLR

Bateye icyuhagiro Wazalendo yivanze na FDLR

Raporo igaragaza ko ingabo za FARDC zikorana n’imitwe yitwaje itwaro yanafatiwe ibihano mpuzamahanga nka Wazalendo n’indi imaze igihe ikora ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Igaragaza ko umutwe wa Wazalendo ugizwe n’insoresore ziyobowe na Guidon Shimiray Mwissa, ndetse wavanzwemo bamwe mu barwanyi ba FDLR ariko ntigaragaza uko Leta ya Congo yemeje ko ari umutwe w’ingabo witabazwa ku rugamba.

Impuguke za Loni zirengagije ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikorwa n’imitwe ifatanya n’ingabo za FARDC, zishakira impamvu Wazalendo ikwiye gukorana n’ingabo za Leta. Wazalendo izwiho kubamo abantu banga urunuka Abatutsi b’abanye-Congo, ndetse mu gitero uyu mutwe wagabye mu Ukwakira 2023 muri Masisi, watwitse inzu z’Abatutsi zirenga 300.

Hibazwa igituma izi mpuguke zitabona ko kuba Leta ya Congo ikoresha Wazalendo mu ngabo ikagaba ibitero, ikica Abatutsi b’abanye-Conngo ari ikibazo ku mutekano wa M23 ibarwanirira.

Indi ngingo yatunguranye ni ukubona raporo ya Loni itagaragaza uruhare rw’abacancuro b’abanya-Burayi barenga 1600, bafatanya n’ingabo za FARDC mu ntambara yo kurwanya M23.

Mu myaka irenga 50 ishize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wabujije ibihugu gukoresha abacancuro ariko impuguke za Loni zisa nk’izabigize ibintu bisanzwe, MONUSCO ikomeza kubaha ibikoresho.

Perezidad Kagame avuga kuri iri iyi raporo ati “Baba mu burasirazuba bwa Congo. Amatsinda y’impuguke, ni ubuhe buzobere? Ubwo kubeshya? Abantu bagize aya matsinda, ubwicanyi, itotezwa, ibintu byose bikorwa n’abantu bareba, abayobozi muri Leta ya Congo, ba komanda, Polisi, igisirikare, bakicira abantu mu ruhame ku manywa y’ihangu. Ibi barabiceceka, bakandika ibyaha kuri M23, bavuga ku bibera mu midugudu. Ntibavuga ibibera mu mijyi ku manywa y’ihangu.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .