Ntabwo ari byo benshi mu banye-Congo bari biteze ushingiye ku byo bari bamaze iminsi bavuga, haba mu itangazamakuru no mu biganiro bisazwe.
Congo yagiye yizeye ko ibihugu byinshi birayijya inyuma, bikamagana u Rwanda ku mugaragaro byaba na ngombwa bikarufatira ibihano nk’uko byagenze mu 2012 ubwo M23 yafataga ibice bikomeye birimo n’Umujyi wa Goma.
Mu bimenyetso bya mbere Congo yagaragaje ishimangira ko yatewe n’u Rwanda, ikanabishyikiriza Itsinda ry’Abasirikare rihuriweho rishinzwe kugenzura uko imbibi z’imipaka zubahirizwa, EJVM, harimo imyenda ya gisirikare isa nk’iyambarwa n’Ingabo z’u Rwanda, imbunda n’ibindi bikoresho bya gisirikare Congo yemeza ko bikoreshwa n’ingabo z’u Rwanda gusa.
Iki gihamya biragoye kucyemeza inzobere mu bya gisirikare. Zigaragaza ko aho u Rwanda rugura imyenda y’ingabo zarwo cyangwa se rugura ibikoresho, bitavuze ko nta bandi bahagurira. Imbunda ingabo z’u Rwanda zikoresha aho zituruka n’abandi bajya kuzigurayo.
Umwe mu basesenguzi bazi neza ibya gisirikare yabwiye IGIHE ko bigoye ngo ibyo bimenyetso Congo ibyemeze amahanga ko M23 ifashwa n’u Rwanda.
Ati “FARDC iramutse igaragaje nimero zihariye (Serial cyangwa Batch Number) z’ibyo bikoresho n’uburyo byishyuwe n’u Rwanda bigurwa, byaba ari ukuri. Kuba rero byasa n’iby’u Rwanda, ni impamvu FARDC ishaka kuko na yo yanabikoresha mu nganda aho irangura ibyayo.”
Yavuze ko hirya no hino ku Isi usanga inyeshyamba zambara imyenda y’igisirikare cy’ibihugu bizwi birimo n’ibikomeye nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ati “Birashoboka kumenya ibikoresho bikoreshwa n’igisirikare nk’ibyombo ariko byasaba abahanga bihariye babyemeza. Ntabwo ushobora kubyemeza uri umwe kuko bisaba abantu b’inzobere bashobora gukurikirana akantu ku kandi kugera ku ruganda rwabikoze.”
Ikindi kimenyetso simusiga Congo yagaragarije amahanga ko u Rwanda ari rwo ruri inyuma ya M23, ni abasirikare babiri b’u Rwanda bafashwe. Congo yo ivuga ko bafashwe n’abaturage muri Rutshuru (Kivu ya Ruguru), mu birometero 20 uvuye ku mupaka w’u Rwanda.
U Rwanda rwo ruvuga ko abo basirikare bashimuswe nyuma yo kugabwaho ibitero na FARDC ifatanyije na FDLR , ku mupaka aho bari bacunze umutekano.
Iyi ngingo y’abasirikare babiri b’u Rwanda bafashwe bafite intwaro niyo Congo yagendeyeho cyane yereka amahanga ko nta kindi gihamya gisigaye cy’ubufasha bw’u Rwanda kuri M23.
Nyamara, inzobere ziragaza ko bigoye kumvisha umuntu usobanukiwe iby’umutekano uburyo abasirikare babiri bafatirwa mu birometero 20 uvuye ku mupaka, bagafatwa bahetse imbunda ari bonyine nta mirwano ibaye.
Ikindi ni uburyo umusirikare ufite intwaro afatwa n’umusivile ntiyirwaneho kugeza ubwo abaturage bamushyikiriza ingabo za Leta.
Gutsindwa kwa Congo muri dipolomasi?
Kwihutira gushinja u Rwanda ibitero bya M23, Congo yabikoze ishaka kugaragariza amahanga ko ikibazo atari yo, ahubwo ari izindi mbaraga zituruka hanze.
Ni na cyo Minisitiri w’Intebe wungirije wa Congo, Christophe Lutundula yabwiye abagize akanama gashinzwe umutekano, ko kagomba kwihanangiriza ‘u Rwanda na M23’ nta kujenjeka.
Si ko byagenze kuko abahagarariye ibihugu byose byafashe ijambo, nta n’umwe watunze agatoki u Rwanda, ahubwo basabye Congo kugana inzira y’ibiganiro no gushyira mu bikorwa amasezerano ya Nairobi agamije kurandura imitwe yitwaje intwaro muri Congo.
Umwe mu badipolomate mpuzamahanga bakurikiranira hafi ikibazo cya Congo, yabwiye IGIHE ko mu kanama ka Loni bajya kuganira ku kibazo bafite amakuru ahagije, ku buryo bigoye gufata umwanzuro ushingiye ku marangamutima.
Ati “Biriya ni ugutsindwa kwa Congo biragaragara […] Ngira ngo mu kanama ka Loni na bo bamaze kurambirwa kuriya kudashobora gukemura ikibazo, imyaka igashira hakaba imitwe irenga 130. Ntabwo byakumvikana uburyo Congo yafata umutwe umwe ngo iwushinje u Rwanda, hanyuma yibwire ko biriya bihugu bihita bibyumva gutyo. Ikibazo barakizi bafite za ambasade hariya muri Congo.”
Uwo mudipolomate yavuze ko mu kanama ka Loni bamaze kumenya neza ikibazo cy’umutekano muke muri Congo.
Ati “N’ubushize mu 2012 Congo yasabaga ko u Rwanda baruvana muri Loni kuko rutubahiriza amahame yayo […] Ni ibintu abagize akanama k’umutekano ka Loni bamaze kumenyera kubera ko ibyavuzwe muri iriya nama, usanga bijya gusa n’ibyavuzwe muri za 2012/2013. Bamaze kumenyera kariya karere, ntabwo Congo yaza ubu ngo ishinje u Rwanda abagize akanama bahite babyemera.”
Mu bundi busabe bwa Congo akanama ka Loni kanze kwemeza, ni ugufata M23 nk’umutwe w’iterabwoba. Ibyo byari guhita bivanaho ubusabe bwose bwo kuganira n’uwo mutwe umaze imyaka hafi icumi usaba ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano wasinye na Leta ya Congo mu 2013.
Hatangiye ibiganiro hagati ya Congo n’u Rwanda ku buhuza bwa Angola, mu rwego rwo guhosha umwuka mubi umaze iminsi hagati y’ibihugu byombi. Mu byo Congo yemeye gukora, harimo kurekura abasirikare babiri b’u Rwanda bashimuswe mu cyumweru gishize.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!