00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC yigijwe inyuma

Yanditswe na

Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 26 February 2016 saa 01:42
Yasuwe :

Inama ya 17 y’abakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) yari iteganyijwe kuwa 29 Gashyantare yimuriwe tariki 2 Werurwe 2016 ku mpamvu zitatangajwe.

Itangazo ry’Ubunyamabanga bwa EAC rivuga ko iyi nama izasuzuma raporo z’Inama y’abaminisitiri bashinzwe ibikorwa bya EAC, ku biganiro bakoze byo kwemerwa kwa Sudani y’Epfo na Somalia nk’abanyamuryango.

Hazanasuzumwa uburyo bwo gutanga imisanzu y’ibihugu igenewe gushyigikira ibikorwa bya EAC.

Itangazo kandi rivuga ko iyo nama izasuzuma raporo ku guteza imbere uburyo bwo guteranyiriza imodoka mu Karere, no kugabanya gutumiza imodoka zakoreshejwe hanze y’Akarere.

Mu bikorwa nyamukuru by’iyo nama harimo no kwiga uburyo bwo guteza imbere inganda zitunganya imyenda n’impu mu Karere, no guhagarika gutumiza hanze imyendan’inkweto byambawe , n’ibindi bikoze mu mpu bizanwa muri ibi bihugu.

Binateganyijwe ko aribwo aba bakuru b’ibihugu bazatangiza ku mugaragaro uruhushya rw’inzira mpuzamahanga rwa ruzajya rukoresha ikoranabuhanga ruzwi nka e-Passport.

Iyi nama y’abakuru b’ibihugu bya EAC izabanzirizwa n’iy’abaminisitiri bashinzwe ibikorwa by’uyu muryango bahagarariye ibihugu bitanu aribyo u Rwanda, Burundi, Kenya, Uganda na Tanzania, kuwa 29 Gashyantare 2016 Arusha muri Tanzania.

Amabendera y'ibihugu bigize EAC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages