00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyigaragambyo i Goma: Abaturage barashaka ko Tshisekedi ava ku butegetsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 February 2025 saa 12:53
Yasuwe :

Abatuye umujyi wa Goma n’impunzi zahunze imirwano yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakoze imyigaragambyo bamagana Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, bamushinja intege nke kuko yananiwe gukemura ibibazo byabo no kubarindira umutekano.

Icyumweru kigiye kwihirika umutwe wa M23 wigaruriye Umujyi wa Goma n’ibindi bice byo muri Kivu y’Amajyaruguru, ndetse abatuye muri iyi Ntara aho uyu mutwe wafashe bahamya ko amahoro yahagarutse, ubu batagihura n’ababahohotera babambura utwabo.

Mu myigaragambyo yabaye kuri uyu wa 31 Mutarama 2025, abaturage bagaragaje ko nyuma yo kubona amahoro bahawe na M23, bifuza gusubira mu bice bakomokamo.

Uwitwa Munguiko yabwiye IGIHE ati “Ubu turi impunzi, tumaze umwaka n’amezi atatu tuvuye i Masisi. Twavuyeyo tujya mu nkambi, abana benshi bahasize ubuzima ariko twishimiye ko M23 yafashe ibice bimwe ariko turabasaba ko batubohora tugasubira iwacu, banditse ko bazadutwara mu modoka bakadusubiza iwacu nubwo ibisasu byasenye inzu zacu ariko twakwishimira gusubira mu bice dukomokamo.”

Undi mugabo yavuze ko yishimiye ko ko M23 yageze muri Goma, ariko akazishimira no kugera iwabo i Masisi

Ati “Nimpagera nkasanga ari amahoro, M23 ibimfashijemo na bwo nzishima.”

Sauda wari ufite icyapa cyanditseho amagambo y’Igifaransa avuga ngo ‘Allez jusqu’a Kinshasa’ bishatse kuvuga ngo ‘mukomeze muzagere i Kinshasa’ yavuze ko anejejwe n’uko umutwe wa M23 wigaruriye Umujyi wa Goma.

Ati “Nkomoka Kitshanga, maze umwaka n’igice, nabaga mu nkambi ya Rusayu, ariko amasasu yarashwe mu nkambi twese turiruka tujya ku mihanda, rero turabasaba ngo muducyure iwacu kuko twenda kwicwa n’inzara.”

Kito utuye i Masisi, muri Rubaya yavuze ko umunsi yumvise ko M23 yafashe ako gace hari hariyo akavuyo ariko ikimara kugera i Goma hahise habaho impinduka, abajura baragabanyuka.

Ati “Amasasu twahoraga twumva habayemo impinduka, turi kurara neza nta bantu bo kudutesha umutwe. Abajura babaga benshi mu mazu, bajyaga binjira mu mazu bakiba abantu bakanabica ariko ubu tumaze iminsi nta kibazo numva.”

Mugisha Hussein na bagenzi be bahunze mu 2023, akibuka ko mu gihe cyose wagendaga ufite amafaranga cyangwa telephone abasirikare ba Leta bayikwamburaga.

Ati “Kuva M23 yafata aha hantu twabonye amahoro ho gake kuko ba Nyatura n’abandi iyo bagufataga bahitaga bagukurura bakwaka ibyo ufite.”

Uyu musore ashimangira ko icya mbere ari ukubona ibyo barya ubundi bakazasubizwa mu ngo zabo.

Neema Ndotse, na we ukomoka i Masisi yavuze ko bifuza gusubira mu ngo zabo kuko mu nkambi nta buzima Buhari.

Ati “Turasaba badusubize iwacu, njye inzu yanjye yaguyemo igisasu irasenyuka ariko ubu turi mu nkambi, nta byo kurya, nta mazi, nta miti. M23 nta kibazo na kimwe iduteye ntibadusagarira, ntibiba, nta kibazo cyabo.”

Abaturage basaba M23 kujya mu bice byose ikavumbura inyeshamba za Wazalendo n’izindi ngabo zifatanya na FARDC ku rugamba kugira ngo bashobore kugenda batekanye

Janvier Bulambu Nyamatomwa wari uyoboye abigaragambya yavuze ko icyo bashaka ari uko “Felix Tshisekedi yegura. Twabonye ko ubutegetsi bwe bwananiwe gushakira umuti urambye ikibazo cy’intambara no kuyobora igihugu muri rusange, mu kugarura umutekano mu Burasirazuba bw’Igihugu, gusubiza ibintu ku murongo, no kurinda umutekano w’abaturage.”

“Turasaba ko Tshisekedi ahita yegura, imyitwarire igaragaza ubwirasi, ukwibona no n’ubushobozi buke ni byo byatumye ibibazo birushaho gukomera.”

Yagaragaje ko abaturage bakeneye ubufasha bwihuse, gusubizwa mu byabo no kubaho ubuzima bwiza bubereye umuturage wa RDC.

Bagaragaje ko ingabo za SADC, iz’u Burundi, iza MONUSCO n’izindi ziri mu gihugu zitwa ko zahagiye kugarura amahoro ariko zitigeze zitanga umusaruro ufatika.

Ubuyobozi bwa M23 bwabwiye abaturage ko bwiteguye kubatega amatwi kand iko ntya muntu ukwiye kuba ikiraro gihuza abaturage n’abayobozi ahubwo buri muntu agomba kugera ku muyobozi ashaka ko amukemurira ikibazo.

Basabaga ko Tshisekedi ahita ava ku butegetsi ako kanya
Abayobozi ba M23 bijeje abaturage kubarenganura
Abaturage bavuze ko barambiwe kubaho badafite amahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .