00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyanzuro yafatiwe impunzi z’Abanyarwanda n’Abanye-Congo: Ingingo simusiga zavugiwe i Addis Abeba

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 June 2026 saa 06:05
Yasuwe :

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yemeye ku mugaragaro ko ku butaka bwayo hari impunzi n’abasaba ubuhungiro b’Abanyarwanda 196.289, muri bo 75.421 gusa bakaba ari bo banditswe hafashwe ibimenyetso ndangamiterere.

Ni umwe mu mibare yagaragaye mu itangazo rihuriweho ryashyizweho umukono na Leta ya RDC, Leta y’u Rwanda n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (UNHCR), nyuma y’inama yo ku rwego rw’abaminisitiri yabereye i Addis Abeba muri Ethiopia kuva ku wa 20 kugeza ku wa 21 Kamena 2026.

Nk’uko itangazo ryasohotse kuri uyu wa 22 Kamena ribivuga, iyi nama yari igamije kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano arebana no gutaha ku bushake kw’impunzi z’Abanye-Congo ziri mu Rwanda n’Abanyarwanda bari muri RDC.

Iyi nama yashingiye ku masezerano y’impande eshatu yashyizweho umukono ku wa 17 Gashyantare 2010, n’amahame mpuzamahanga arengera impunzi, arimo Amasezerano ya 1951 yerekeye uburenganzira bw’impunzi, Protocole yayo yo mu 1967, n’Amasezerano ya OAU yo mu 1969 yerekeye ibibazo by’impunzi muri Afurika.

Muri iri tangazo, impande zombi zagaragaje ko inama yabaye bijyanye n’umuhate ukomeje gushyirwa mu gushakira impunzi ibisubizo birambye, kandi ko yashingiye ku ntambwe zatewe mu rwego politiki n’urwa tekiniki. Zanagendeye ku masezerano y’amahoro n’ubufatanye mu iterambere yasinywe n’u Rwanda na RDC, i Washington ku wa 4 Ukuboza 2025.

Ingingo ya gatandatu y’iri tangazo ni yo yagarutse ku mibare mishya y’impunzi. Yemeza ko RDC icumbikiye impunzi n’abasaba ubuhungiro b’Abanyarwanda 196.289, mu gihe u Rwanda rucumbikiye impunzi n’abasaba ubuhungiro b’Abanye-Congo 84.456.

Itangazo rigaragaza ko hari intambwe imaze guterwa mu gutaha ku bushake. Impande zombi zagaragaje ko kuva muri Mutarama 2025, Abanyarwanda 8.394 bamaze gutaha bava muri RDC mu mutekano no mu cyubahiro, muri bo 2.347 bakaba baratashye mu 2026. Impande zombi zashimye uwo muvuduko, zinavuga ko hari gahunda yo gucyura abantu 10.000 mu 2026.

Ikindi cy’ingenzi ni uko RDC yemeye ko hari Abanyarwanda barenga 3.600 bari mu bice byo mu majyepfo ya Kivu y’Amajyepfo, bagaragaje ubushake bwo gutaha mu Rwanda. Impande zombi zemeranyijwe ko bazanyuzwa ku mupaka wa Kamanyola ku ruhande rwa RDC na Bugarama ku ruhande rw’u Rwanda.

Hari kandi abandi Banyarwanda barenga 400 bamaze ukwezi kurenga bategereje gutaha, bari mu bigo by’agateganyo muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo. U Rwanda rwagaragaje ko ruzakomeza kwakira abifuza gutaha ku bushake, ariko rugakurikiza amabwiriza y’ubuzima rusange, by’umwihariko mu bijyanye no gukumira indwara ya Ebola iri guca ibintu muri RDC.

Ku rundi ruhande, itangazo ryanagarutse ku mpunzi z’Abanye-Congo ziri mu Rwanda. Rivuga ko gutahuka ku bushake kwazo bitaratangira, ariko impande zombi zemeranyijwe ko guhera mu Ukwakira 2026, RDC izagaragaza ahantu zizajya zinyura.

U Rwanda rumaze imyaka myinshi rucumbikiye impunzi z’Abanye-Congo, cyane cyane izaturutse mu Burasirazuba bwa RDC, nyinshi muri zo zivuga ko zahunze umutekano muke, ivangura, ubwicanyi n’ibitero byibasira Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda.

Impande zombi zemeye kandi ko buri gihembwe hazajya haba inama, zishobora kuba imbonankubone cyangwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Inama ya mbere iteganyijwe muri Nzeri 2026 igamije kongera guhuza ibikorwa mu gushyira mu bikorwa gahunda yo gufasha impunzi gutaha ku bushake. Iyi gahunda izaba ingenzi mu gukurikirana niba ibyemejwe i Addis Ababa bizubahirizwa.

UNHCR yitabiriye iyi nama nk’umufatanyabikorwa utagira aho abogamiye, ufite inshingano mpuzamahanga zo kurengera impunzi no gushaka ibisubizo birambye. Impande zombi zashimye uruhare rwayo, zinemeza ko izakomeza kugira uruhare mu gukurikirana iyi gahunda.

Intumwa z'u Rwanda na RDC zahuriye mu nama y'iminsi itatu igamije gukemura ibibazo by'impunzi
Inama irangiye, abaminisitiri bahagarariye u Rwanda na RDC bashyize umukono ku itangazo rihuriweho
U Rwanda na RDC byumvikanye kubahiriza amasezerano yo gufasha impunzi gutaha ku bushake kandi mu buryo butekanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages