Ibyo byabaye inzozi kuko za ngabo zari zitezweho kurwanya Interahamwe (zahindutse FDLR) hamwe n’abandi bahuje na zo ingengabitekerezo, ntacyo zabafashije, nyamara zari zifite ibikoresho bihagije birimo indege z’intambara, ibifaru n’imbunda ziremereye.
Ubutumwa bwa MONUC bwavuguruwe mu 2010, buhinduka MONUSCO. Yasabwaga gukora akazi kenshi kurusha mbere kuko imitwe yitwaje intwaro n’iy’iterabwoba ikorera mu burasirazuba bwa RDC yari yariyongereye, amarira y’abaturage atemba buri munsi.
Perezida Paul Kagame, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 9 Mutarama 2025, yibukije ko mu byajyanye MONUC/MONUSCO mu burasirazuba bwa RDC harimo kurwanya FDLR, ariko kugeza ubu uyu mutwe ugihari kandi ukomeje guhungabanya umutekano w’abaturage.
Ati “Imwe mu mpamvu MONUSCO iri mu burasirazuba bwa RDC ni uko mu by’ukuri yagombaga gukemura iki kibazo cya FDLR yakomeje guhinduranya amazina imyaka myinshi. Ariko nyuma y’imyaka 30, ubajije Loni icyabaye, icyo bakoze mu myaka 30 ishize, za miliyari mirongo z’Amadolari bashoyemo, ni ikihe bakwerekana bagezeho? Ni ugushinja gusa u Rwanda ibintu byose bibera muri Congo?”
Kuva mu Ugushyingo 2021, ingabo za Uganda ziri mu bikorwa byo kuziba icyuho cyasizwe na MONUSCO, binyuze muri ‘Operation Shujaa’ yo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF ukorera mu burasirazuba bwa RDC kuva mu myaka ya 1990.
Umuvugizi w’ingabo za Uganda, Brig Gen Felix Kulayigye, ubwo yakomozaga kuri raporo z’impuguke za Loni ku mutekano wo mu burasirazuba bwa RDC, by’umwihariko ku bikoresho bigezweho ADF ivugwaho kugura, yagaragaje ko muri izi raporo hahimbirwamo impamvu zatuma MONUSCO iguma muri iki gihugu.
Brig Gen Kulayigye mu kiganiro ’Face The Nation’ cyasohotse tariki ya 17 Mutarama 2025, yagize ati “Loni ikwiye guhimba impamvu zatuma iguma muri Congo. Mbivugiye mu ruhame. Bari muri Congo kuva mu 1960. Kubera iki Congo n’ubu nta mutekano ifite nyuma y’imyaka 64 Loni imaze muri Congo? Ngira ngo iyo uri mu bucuruzi, usuzuma inyungu yabwo.”
Uyu musirikare yakomeje avuga ko abasirikare ba MONUSCO ari abakerarugendo, ati “Tubita abakerarugendo b’abasirikare, kubera iki? Ubutumwa bwa Loni bwahenze cyane kuva bwabaho ni ubwo muri Congo. Kubera iki hariya hakiri intambara? Ntekereza ko amakimbirane yo muri Congo ari umusaruro w’ingabo za Loni zoherejwe muri Congo. Gereranya n’ibyagezweho n’ubutumwa bwa AU muri Somalia, bikwereka ishusho y’uri gukora.”
Mu 2020, ishami rya Loni rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ryagaragaje ko imitwe yitwaje intwaro yishe abasivili 1235 mu burasirazuba bwa RDC mu gihembwe cya mbere cy’uwo mwaka, kandi ko abenshi biciwe hafi y’ibigo by’ingabo za MONUSCO, zirebera kandi zifite inshingano n’ubushobozi bwo kubarindira umutekano. Harimo 636 biciwe mu ntara ya Ituri, 541 biciwe muri Kivu y’Amajyaruguru, 58 bicirwa muri Kivu y’Amajyepfo.
Icyo gihe hari hashize imyaka itatu abasirikare batatu n’abakozi babiri ba MONUSCO bashinjwe gusambanya ku ngufu abagore bo mu burasirazuba bwa RDC. Abasirikare barimo uwo muri Romania, babiri bo muri Afurika y’Epfo, abasivili bo barimo uw’u Burundi na Niger. Nubwo bahagaritswe, Loni yakomeje gushyirwaho igitutu, igaragarizwa ko ubutumwa bwayo ntacyo bumaze.
Ubugizi bwa nabi imitwe yitwaje intwaro nka FDLR yakoreye Abanye-Congo, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi, bwatumye abahoze ari abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 basubukura urugamba, bashinja ingabo za MONUSCO kubatererana, nyamara zivuga ko zifite ubutumwa bwo kubarinda.
Umuryango HRW (Human Rights Watch) uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, wagaragaje ko FDLR yishe abaturage bagera kuri 732 kuva muri Mutarama kugeza muri Nzeri 2009, ishimuta abandi. Raporo zakurikiyeho zagaragaje ko uyu mutwe wakomeje kwica no guhohotera Abanye-Congo mu buryo butandukanye.
Ibikorwa bya FDLR byarenze imbibi za RDC, kuko kenshi ubwo yari iturutse muri iki gihugu, yagabye ibitero bitandukanye mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Rwanda, yica abaturage, yangiza imitungo. Kimwe muri byo harimo icyiciwemo Abanyarwanda 14 mu karere ka Musanze, mu Ukwakira 2019.
Mu 2022, Abanye-Congo bakoreye imyigaragambyo mu mijyi itandukanye ya RDC, basaba MONUSCO kuva mu gihugu cyabo. Harimo 43 bishwe n’inzego z’umutekano za RDC, ubwo zabakumiraga, mu gihe Komiseri ushinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri Loni, Volker Türk, yashimangiye ko bari bafite uburenganzira bwo kugaragaza icyifuzo cyabo badahutajwe.
Leta ya RDC yasaga n’aho yumvise icyifuzo cy’Abanye-Congo, ateguza ko ingabo za MONUSCO zizava muri iki gihugu bitarenze mu Ukuboza 2023. Nyuma yarisubiye, ibyimurira mu Ukuboza 2024 ariko na bwo yarabihinduye, nyuma y’aho ibihugu bigize akanama ka Loni gashinzwe umutekano bigaragaje ko guhagarara k’ubu butumwa bikiri kare bitewe n’uko umutekano uhagaze mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yasobanuriye Inteko Rusange ko muri uyu mwaka wa 2024/2025, MONUSCO iri gukoresha ingengo y’imari y’Amadolari ya Amerika 918.458.000, yagabanyutseho 13,7% kuko mu 2023/2024 yari Amadolari 1.064.353.200.
Ukugabanyuka kw’Amadolari 145.895.200 kwaturutse ahanini ku kuba mu mwaka ushize MONUSCO yarakuye ingabo zayo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!