Ubutegetsi bwa Museveni bwaranzwe n’igihe kirekire cy’amahoro n’iterambere rifatika, ari byo bituma benshi bamushima.
Urugendo rw’ubuzima rwa Museveni rwatangiye mu 1944, avukira mu muryango w’aborozi b’inka mu gace ka Ankole, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Uganda.
Museveni yakuze mu bihe Uganda yarwaniraga kwigobotora ubukoloni bw’u Bwongereza, bikurikirwa n’igihe cy’ubugome n’imvururu byatewe n’ubutegetsi bwa Milton Obote na Idi Amin Dada.
Mu 1967, Museveni yavuye muri Uganda ajya kwiga muri kaminuza ya Dar es Salaam muri Tanzaniya, aho yize ubukungu n’ubumenyi bwa politiki, ahava ashimangiye umubano wihariye n’abanyeshuri bari bafite ibikorwa bya politiki baturukaga mu bihugu bitandukanye by’akarere.
Izina rya Museveni ryatangiye kumenyekana cyane mu myaka ya 1970, nyuma y’aho Idi Amin akuyeho ubutegetsi bwa Milton Obote.
Museveni yagize uruhare mu gushinga FRONASA (Front for National Salvation), imwe mu mitwe yitwaje intwaro yafashijwe na Tanzania mu guhirika Idi Amin.
Mu gihe cy’imyaka umunani Idi Amin yamaze ku butegetsi, bivugwa ko abantu bagera ku bihumbi 400 bishwe.
Nyuma y’ihirikwa rya Amin, Perezida wahozeho Milton Obote yasubiye ku butegetsi abinyujije mu matora rusange. Ariko Museveni yanze ko Obote ayobora, avuga ko ayo matora yibwe.
Mu 1981, yatangije intambara mu buryo bweruye, hashize imyaka itanu, umutwe wa NRA (National Resistance Army) ufata ubutegetsi maze Museveni aba umuyobozi w’igihugu atyo.
Urugamba rwo kubohora Uganda rwatangajwe n’abantu babarirwa muri 40, ariko muri bo abari bafite intwaro bari 27 gusa.
Muri abo harimo n’Abanyarwanda barimo Perezida Paul Kagame na Fred Gisa Rwigema.
Perezida Paul Kagame yigeze kuvuga ko kwinjira muri icyo gisirikare byabaye amahirwe kuko binjiyemo bumva ko bishobora kuzaba inzira yo kuzahindura politiki y’u Rwanda.
Ati "Haje ibintu by’impinduka muri Uganda, bituma twisanga mu gisirikare cya Uganda n’ibohora ry’igihugu. Cyari igisirikare cya Museveni kuko cyarwanaga n’icy’igihugu, aho rero ni ho twabonye amahirwe yo kubijyamo ndetse tubijyamo dutekereza ko amaherezo niba tugize amahirwe tukabirokoka, ibyo twashoboye gukora, ibyo twashoboye kugeraho bishobora no gukoreshwa no mu guhindura imibereho na politike y’igihugu cyacu.”
Mbere na nyuma yo gufatwa kwa Kampala, batayo za 1, 7, 11, 13, 19, n’iya 35 zari zigizwe ahanini n’Abanyarwanda.
Usanga nibura abarwanyi 80 b’Abanyarwanda bari mu bayobozi bakuru mu ntambara ya NRA. Nyuma yo kubohora Uganda, imyaka ine gusa, abasirikare b’Abanyarwanda bahise batekereza uko babohora u Rwanda, muri Nyakanga 1994 babasha guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi banabohora Igihugu.
Tariki ya 26 Mutarama buri mwaka ni umunsi ukomeye kuri Uganda kuko wizihizwaho ibirori byo kwibokora.
Kuri iyi nshuro ibi birori bigiye kuba nyuma y’uko Perezida Museveni atsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu, agatsindira manda ye ya karindwi ahigitse abarimo Bobi Wine bari bahatanye.
Komisiyo y’Amatora ya Uganda yemeje ko Yoweri Museveni yatsinze amatora ya Perezida n’amajwi 71% mu gihe Robert Ssentamu uzwi cyane nka Bobi Wine yagize amajwi 24%, naho abandi bakandida batandatu uwaje hafi yagize 1%.
Ubwo Museveni yafataga ubutegetsi, ubukungu bwa Uganda bwatangiye kwiyongera buhoro buhoro, hanyuma mu myaka 10 yakurikiyeho, umusaruro mbumbe w’igihugu uzamuka hejuru ya 6% buri mwaka.
Umubare w’abana bajya mu mashuri abanza wikubye kabiri, naho ubwandu bwa SIDA buragabanyuka bitewe n’ubukangurambaga bwatangijwe na Museveni ubwe ndetse n’ibikorwaremezo bikomeza kubakwa ubutitsa.
Iterambere ry’Igihugu kandi ryarazamutse cyane mu myaka 40 ishize ndetse n’ibijyanye n’umutekano bitezwa imbere kuva Museveni yayobora Uganda.
Museveni ashimirwa kuba ari Perezida wabashije gushyira Uganda ku murongo kuko mu myaka 40 ishize itarangwamo intambara ariko bamwe mu bamunenga bakunze kumugaragaza ko yatinze ku butegetsi.
Ubwo Museveni yajyaga ku butegetsi mu 1986 yavuze ko "Ikibazo cya Afurika muri rusange, n’icya Uganda by’umwihariko, si abaturage ahubwo ni abayobozi bashaka kumara igihe kinini ku butegetsi."
Guhera mu 2005 ni bwo ibyo yavugaga byahindutse, Itegeko Nshinga rirahindurwa, rikurwamo umubare ntarengwa wa manda Perezida yemerewe kumara ku butegetsi.
Mu 2017 na bwo, imyaka ntarengwa ku mukandida wiyamamariza kuba Perezida yakuweho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!