Nubwo RDC yabanje kwigarama iby’inyandiko yagaragazaga ko abo bantu ishaka kubakira ibakuye muri Niger aho bamaze imyaka itatu, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe yahise abanyomoza, agaragaza ko inyandiko yagaragaye ari ukuri, bityo ko Congo ishaka kwiyegereza abo bantu bahoze mu butegetsi bwagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ntabwo kuba Congo yakwakira abo bantu ubusanzwe ari ikibazo mu mategeko kuko bamwe bagizwe abere abandi bakarangiza ibihano. Bivuze ko bemerewe kujya aho ari ho hose bifuza, harimo no kugaruka mu Rwanda iwabo, nubwo bose babyanze.
Igiteye inkeke ni uburyo RDC ari yo yagiye kwisabira abo bantu kubaha indaro ibakuye muri Niger nk’uko bigaragara mu nyandiko y’ibanga, yoherejwe n’Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT.
Mu gihe ubusanzwe igihugu gishaka kwakira abo bantu cyandikira IRMCT, Congo yo yandikiye abo bantu aba ari bo babimenyesha urwo rwego. Ikindi ni uko u Rwanda nk’igihugu bakomokamo ari nacyo cyakorewemo ibyaha bashinjwaga, mu busanzwe kiba kigomba kumenyeshwa mbere kikagira ibyo icyo kibivugaho.
Ni nabyo byateje umwuka mubi mu 2021 ubwo abo bantu boherezwaga muri Niger ariko u Rwanda rutabimenyeshejwe, bikaza gutuma inzego z’ubutabera za Niger zitegeka ko abo bantu bavanwa muri icyo gihugu.
RDC mu mpuhwe nk’iza bihehe?
Aba bantu RDC ishaka kwakira harimo babiri bahoze mu nzego nkuru za gisirikare, umwe ni Major François-Xavier Nzuwonemeye wari ushinzwe urwego rw’ubutasi bwa gisirikare, na Capitaine Innocent Sagahutu wari Umwungirije.
Harimo kandi Protais Zigiranyirazo uzwi nka ‘Z’ wari muramu wa Perezida Juvenal Habyarimana, akaba musaza wa Agathe Habyarimana. Ni umwe mu bari ibikomerezwa icyo gihe, akaba mu ‘Akazu’, kavugwaho gutegura kakanashyira mu bikorwa Jenoside.
Col Alphonse Nteziryayo RDC ishaka na we yayoboye Ishami rishinzwe imyitwarire mu gisirikare mbere ya Jenoside (Military Police) aba Perefe wa Butare; mu gihe André Ntagerura na Prosper Mugiraneza bahoze muri Guverinoma mu gihe cya Jenoside.
U Rwanda rufite impamvu zikomeye zituma rugira impungenge ku kuba abo bantu bahabwa rugari muri RDC, igihugu kimaze igihe kidacana uwaka n’u Rwanda.
Mu mpera za 2023 Perezide Felix Tshisekedi yavuze kenshi ko ashaka gukuraho ubutegetsi mu Rwanda, ndetse atangira kubishyira mu bikorwa ahura na bamwe mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda no kwinjiza FDLR mu bikorwa by’igisirikare cya Congo, FARDC.
Capt Innocent Sagahutu wahoze mu iperereza rya gisirikare, kugeza n’ubu ahora mu itangazamakuru no mu batavuga rumwe n’u Rwanda agaragaza ko ashyigikiye icyatuma ubuyobozi u Rwanda rufite bukurwaho.
Nubwo yahamijwe uruhare muri Jenoside akanabihanirwa, Sagahutu akunze kumvikana avuga ko Abahutu bakoze Jenoside bihoreraga ku Batutsi, byumvikanisha cyane ko agifite ingengabitekerezo ya Jenoside ari nayo u Rwanda ruvuga ko yabaye karande muri FDLR ifashwa na Leta ya RDC.
Aba bantu bagiye kwakirwa muri RDC nyuma y’iminsi mike Perezida Tshisekedi yakiriye Jean Luc Habyarimana, umuhungu wa Juvenal Habyarimana, bakaganira ku buryo bwo gufatanya na FDLR hagamijwe gukuraho ubutegetsi mu Rwanda.
Kuzana Zigiranyirazo i Kinshasa noneho byaba byoroshye kuba ikiraro gihuza umuryango wa Habyarimana na FDLR, ibikorwa byo guhungabanya u Rwanda bigategurirwa mu marembo yarwo.
Bamwe muri abo kandi bagize uruhare mu ishinga rya ALIR yabyaye FLDR, bivuze ko ingengabitekerezo uwo mutwe ushingiyeho bayisangiye ndetse no kongera gukorana byoroshye cyane kuko baziranye.
Ntabwo biramenyekana niba RDC izakomeza gahunda yo kwakira abo bantu nyuma y’uko bigiye hanze, icyakora bishobora kurushaho kuzambya umubano w’u Rwanda n’icyo gihugu.
Mu gihe Congo mu biganiro bya Luanda ikunze gusaba u Rwanda kugabanya ubwirinzi yashyize hafi y’imipaka ibihugu byombi bisangiye, kwinjiza abo bantu bishobora gutuma rurushaho kuzongera aho kuzigabanya.
Je suis surpris d'entendre que la @Presidence_RDC puisse qualifier de "fake news" un document pourtant bien authentique. Il s'agit ici d'un "mandat spécial" délivré par le Directeur de Cabinet du Président de la RDC, document qui figure en annexe d'une note verbale bien… https://t.co/OeYHqfHkqK
— Olivier J.P. Nduhungirehe (@onduhungirehe) September 17, 2024
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!