00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impanuro za Perezida Kagame zizatubera urumuri mu myaka amagana iri imbere- Mussa Fazil

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 21 June 2026 saa 02:10
Yasuwe :

Perezida w’Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi, PDI, Mussa Fazil Harerimana, yabwiye abayoboke baryo ko impanuro n’ubuyobozi bwiza bwa Perezida Paul Kagame bigomba kuba urumuri ku Banyarwanda muri iki gihe, n’imyaka iri imbere, uko ubuyobozi buzagenda busimburana.

Yabigarutseho ubwo yatangizaga inama y’Inteko Nkuru y’Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi PDI, yabaye kuri uyu wa 21 Kamena 2026.

Mussa Fazil Harerimana yagaragarije abayoboke ba PDI ko u Rwanda rwanyuze mu mateka mabi yaranzwe n’imiyoborere mibi yimikaga ivangura rishingiye ku moko haba kuri Repubulika ya mbere n’iya kabiri.

Yerekanye ko aho gutekereza uko igihugu cyari gutezwa imbere, ubuyobozi bwari burajwe inshinga no kwikiza Abatutsi, bafatwaga nk’umwanzi.

Ati “Aho kugira ngo bateze imbere igihugu, gahunda yabaye iy’ivangura n’amacakubiri, amashuri aba aya bamwe nayo atanahari kuko yabaga ari make cyane...ubuvuzi nta buhari. Icyo ubutegetsi bwatekerezaga ni n’iki twakora kugira ngo Abatutsi bateguka, dukomeze kubashyira hasi? Imishinga y’igihugu iba ngo Abatutsi tubagenze dute? Aho kuvuga ngo imihanda, amahoteli, ingagi tuzibyaze gute umusaruro? Igitekerezo cyari kibarimo cyari ngo tubagenze dute?”

Yashimangiye ko ubwo Habyarimana Juvenal yajyaga ku butegetsi hari hitezwe ko imiyoborere mibi yari yarimitswe na Kayibanda Grégoire igiye guhinduka, ariko ngo icyo yahinduye ni abayobozi gusa.

Ati “Yahinduye abayobozi ariko ntiyahindura imiterere y’ubuyobozi n’icyerekezo cyabo. Yavanyeho Kayibanda ajyaho, Parmehutu ihinduka MRND, kwanga abatutsi, amacakubiri, ivangura, bikomeza kwiyongera. Abayobozi bahindutse ariko umurongo ni wawundi.”

Ubwo buyobozi bubi ni bwo bwateguye bunashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’imitwe ya politiki yari iriho icyo gihe, imwe igira uruhare muri Jenoside.

Yanerekanye kandi ko Abanyarwanda bari mu mahanga, biyemeje gutaha mu rwababyaye, bashinga FPR Inkotanyi, babohora Abanyarwanda ndetse banahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yerekanye ko Ingabo za RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi ziyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, zanakomeje kugira uruhare mu kongera kubaka u Rwanda kuko rwari rwarasenyutse bikomeye.

Harerimana yashimangiye ko nyuma y’imyaka 32, ibyakozwe bigaragarira buri wese kandi kubisigasira ari inshingano za buri Munyarwanda.

Ati “Icyo dushinzwe ni ibyiza by’u Rwanda, iterambere, ubumwe bwacu, tukabisigasira. Ibyo dushimirwa uyu munsi hari aho bikomoka ntabwo byizanye. Ni imiyoborere myiza ariko na rwa rukundo ruri hagati y’abaturage na bwa buyobozi bwiza. Ibyo bituma hatangwa inama kandi ikivuyemo kigafasha abaturage.”

Yakomeje agaragaza ko PDI igendera ku nkingi eshatu z’ingenzi zirimo guharanira ko u Rwanda rukomeza kuyoborwa neza, guharanira ko amahame remezo ateganywa mu ngingo ya 10 y’Itegeko Nshinga aba umusingi w’iterambere ndetse no guharanira ko inama za Perezida Paul Kagame zikomeza kuba urumuri ku miyoborere y’Igihugu.

Yongeyeho ati “Impanuro za Baba wa Taifa zikomeza kubera urumuri uru Rwanda. Haba muri iki gihe no mu gihe cy’amagana ari imbere...uko ingoma zose zajya zisimburana, uyu murongo ukatubera urumuri n’umuyoboro w’imiyoborere w’igihugu cyacu.”

Ishyaka PDI ryashinzwe mu Ugushyingo 1991, rifite intego yo guharanira uburenganzira bw’abantu babwimwaga muri icyo gihe, harimo n’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda kuko bakorerwaga ivangura bakimwa uburenganzira bw’ibanze n’ubutegetsi bwariho.

Ishyaka PDI rigaragaza Perezida Kagame nka Baba wa Taifa.

Baba wa Taifa’ ni izina riri mu rurimi rw’Igiswahili, risobanura Se w’Igihugu cyangwa Umubyeyi w’Igihugu. Umuntu ashobora kuryitwa bitewe n’ibyiza yakoreye igihugu, urugero ni Mwalimu Julius Nyerere wahawe iri zina muri Tanzania.

Sheikh Mussa Fazil Harerimana, avuga ko impamvu bahisemo kujya bita Perezida Paul Kagame ’Baba wa Taifa’, ari ibikorwa by’indashyikirwa yagejeje ku Banyarwanda kandi ibyo bikorwa nta wundi uzabisubiramo ngo abibagezeho.

Muri ibyo bikorwa by’indashyikirwa birimo ubumwe bw’Abanyarwanda, umutekano n’iterambere rirambye bisigaye biri mu gihugu cyanyuze mu mateka akomeye cyane ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida w’Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi, PDI, Mussa Fazil Harerimana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages