Ni umubano umuntu yavuga ko umaze kubyara inyungu zitandukanye, urugero mu mpera za 2019, Covid-19 itaratangira, abanyeshuri b’Abanyarwanda bigaga muri iki gihugu.
Kuva mu 1976, u Bushinwa bwatangaga buruse ku Banyarwanda, ndetse mu myaka ishize, abagera ku 100 babyungukiyemo.
IGIHE yaganiriye na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, James Kimonyo, agaragaza inyungu uyu mubano ufitiye abaturage b’ibihugu byombi n’ibihugu muri rusange.
IGIHE: Uyu munsi umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa uhagaze ute haba mu bya politiki, ubucuruzi n’ubutwererane?
James Kimonyo: Umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa ni umubano umaze imyaka myinshi kuva mu 1971. Mu Ugushyingo tuzaba twujuje imyaka 54.
Navuga ko kwihuta kw’ibikorwa bishingiye kuri uwo mubano mwiza byabaye nko mu myaka 30 ishize.
Mu 1995 Perezida Kagame icyo gihe wari visi perezida, yasuye u Bushinwa agamije kubyutsa umubano no kwerekana gahunda igihugu gifite mu kwiyubaka.
Icyo gihe hakozwe ibikorwa byinshi mu nzego zitandukanye haba mu bikorwaremezo, ubuhinzi, ikoranabuhanga, ubuzima n’ibindi bitandukanye. Ni umubano dukwiye kwishimira.
Hari abanyarwanda benshi bungukira muri uyu mubano, mubarura bangahe baba mu Bushinwa?
Diaspora y’Abanyarwanda mu Bushinwa higanjemo abanyeshuri mu byiciro bitandukanye.
Mu 2019 twari dufite abarenga 2000 ariko kubera icyorezo cya Covid-19, baragabanyutse kuko hari abatarashoboye kugaruka, ariko ubu hari abanyeshuri hafi 1000 mu byiciro binyuranye n’abandi bake basanzwe bakora imirimo y’ubucuruzi cyangwa akandi kazi gasanzwe.
Perezida Kagame aheruka kugirira urugendo mu Bushinwa ubwo yitabiraga inama ya FOCAC, ariko yanabonanye na Perezida Xi Jinping, byatanze uwuhe musaruro?
Umwaka ushize muri Nzeri, Abaperezida ba Afurika baje hano mu Bushinwa kwitabira inama ihuza u Bushinwa n’abakuru b’ibihugu bya Afurika izwi nka Forum on China–Africa Cooperation.
Muri urwo rugendo rwabaye umwaka ushize, Perezida Kagame yahuye na mugenzi we Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa mu nama yari irimo n’abandi bayobozi barimo ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga n’abandi, aho baganiraga ku mubano no kureba uko twakomeza gukorana hagamijwe iterambere.
Ibyibanzweho icyo gihe ni ibikorwa bishingiye ku biganiro byabereye mu muhuro w’aba baperezida bombi mu 2017 na 2018.
Harimo cyane cyane ibikorwaremezo nk’imihanda yubatswe n’itegurwa kubakwa. Habaye kuganira uburyo byakwihutishwa.
Haganiriwe ku bijyanye n’ingufu z’amashanyarazi n’ikoranabuhanga, cyane gukorana mu rwego rw’ibyogajuru bifasha mu kumenya imihindagurikire y’ibihe n’imiturire. Urwo ni urugero rw’umushinga wemejwe muri iyo nama.
Mu rwego rw’ubuzima haganiriwe ku iyubakwa ry’Ibitaro bya Masaka no kubyagura kandi hakazamo n’ikoranabuhanga kugira ngo koko bibe ibitaro binini ku mugabane wa Afurika.
Haganiriwe byinshi birimo no guteza imbere ubumenyi, nko kureba uko iki gihugu cyakomeza kwakira urubyiruko rw’Abanyarwanda kugira ngo bige ku ikoranabuhanga ryatumye u Bushinwa butera imbere.
Harimo n’ikindi cy’ingenzi cyavuzwe muri iyo nama kijyanye no gufatanya mu kubungabunga umutekano ku Isi, u Rwanda muzi ko ruri ku isonga mu bijyanye no gufasha gutanga amahoro hirya no hino ku Isi.
Ni yo mpamvu icyo nacyo cyaje mu byaganiriwe muri iyo nama yahuje aba bakuru b’ibihugu.

Mu mezi ashize mu Bushinwa harangiye inama z’ingenzi za Two sessions, wabonye arihe u Rwanda ruzungukira mu migabo n’imigambi y’iki gihugu?
Kugira ngo abantu bayumve neza, iyi nama ya Two Sessions, wayigereranya nk’Inama y’Umushyikirano ariko ihuzwa n’Inteko. Yitabirwa n’abarenga ibihumbi bibiri kugira ngo baganire kuri gahunda z’igihugu basuzuma ibyakozwe mu mwaka washize no kureba ibizakorwa mu mwaka ukurikira.
Haganirwa kuri gahunda zirimo izo guteza imbere ibikorwaremezo, guteza imbere inzego z’ubuzima, ubuhinzi, imiturire n’ibindi.
Icyo gihe twebwe tureba aho politiki y’igihugu igana n’ibyo bifuza gushoramo imari no gushyiramo imbaraga.
Mu mwaka washize n’uyu hibanzwe ku biganiro birebera hamwe uko habaho iterambere rirambye.
Atari ukuvuga gusa ngo dukore imihanda cyangwa duhinge cyangwa gushaka ingufu z’amashanyarazi, cyangwa kongera ubwikorezi, ahubwo ari ukwiga uko byakorwa hatangizwa ikirere.
U Bushinwa bwihuse mu iterambere, n’abandi bafatanya bagomba kureba uburyo iri terambere ryakomeza rikihutishwa cyane cyane ku bihugu nk’ibyacu bikiri mu nzira y’amajyambere ariko bigakorwa hatangizwa ikirere.
Aha rero u Bushinwa iyo bubivuga, buba bwamaze gukora n’ikoranabuhanga rituma bubigeraho.
Ubu hari n’amakamyo akoresha ingufu z’amashanyarazi. Ibyo byose iyo tubirebye, natwe ibyo twubaka dukwiye kuba tureba uko hakoreshwa ikoranabuhanga kugira ngo turengere ibidukikije.
Nk’inganda. U Bushinwa bwateye imbere cyane kubera kugira inganda zikora buri kintu cyose. Ibintu hafi ya byose Afurika, u Burayi n’ahandi bakenera bikorerwa hano mu Bushinwa.
Ariko rero iyo bavuze iterambere rinoze kandi rirambye, baba bavuga ngo ubu niba tugiye guteza imbere inganda, ese izi nganda ziratera imbere zirengera ibidukikije kandi tuzibonamo ibyo twifuza?
Iryo koranabuhanga rero ni ryo twifuza. Twifuza ko n’abashoramari baza mu Rwanda baza bagakora iryo shoramari mu bijyanye n’inganda ariko zitangiza ikirere kugira ngo tuzagere ku iterambere ariko tunarengera n’ibidukikije.
Hari byinshi tuzakomeza gukorana nabo cyane cyane mu kubyaza ikoranabuhanga ingufu z’amashanyarazi, urwego rw’inganda rutangiza ikirere, ubuhinzi butangiza ikirere, ubwubatsi butangiza ikirere.
No mu rwego rw’ubuvuzi. U Bushinwa bumaze gutera imbere cyane mu gukora ibikoresho bishobora gusuzuma indwara zikomeye mu buryo bworoshye.
Muri ibi bitaro by’iwacu twifuza ko hazamo n’ibikoresho bigezweho biturutse mu Bushinwa ari na ko natwe twigisha urubyiruko rwacu kugira ngo tumenye uko tubikoresha kugira ngo natwe tungukire muri gahunda y’imyaka itanu bihaye.
Ese haba hari ibigo byo mu Bushinwa byifuza gufungura ibikorwa byabyo ku isoko ry’u Rwanda?
Navuga ko igikomeye cyane mbere y’ibindi ari ibyo Leta y’u Rwanda yakoze. Aha turi mu Bushinwa hari ibihugu byinshi byahashoye imari, ariko usanga u Rwanda ruvugwa n’abantu bifuza gufungura ibigo muri Afurika, bakarwibandaho kubera ibyo rwakozwe mu gushyiraho amategeko no guhindura ibijyanye n’ishoramari mu gihugu, byatumye abantu bashora amafaranga hanze y’ibihugu byabo baruhitamo.
Kubera iyo mpamvu, usanga hari amasosiyete menshi y’Abashinwa bamaze kuza mu Rwanda ku buryo iyo urebye nko mu 2024, u Bushinwa nibwo bwaje ku isoko mu masosiyete menshi yaje gushora imari mu Rwanda, hagakurikiraho u Buhinde, Amerika n’ibindi bihugu bigakurikira.
Ibyo bivuga ko ibigo by’u Bushinwa bimaze kubona ko u Rwanda ari igihugu cyiza, gitekanye, gifite politiki nziza ishyigikira ishoramari ku buryo n’uyu mwaka wa 2025 bigaragara ko u Bushinwa buzongera kuza ku isonga kuko ubu hari ibigo byaho nibura bibiri bikomeye bigiye kuzazana amafaranga menshi mu Rwanda n’ibindi byinshi byiyandikishije.
Nk’ubu navuga ko guhera mu Ugushyingo 2024 kugeza muri Gicurasi 2025, hari amasosiyete arenga 26 amaze kujya mu Rwanda, aragaruka arongera asubirayo. Iyo umuntu agenje atyo, hari icyo aba yabonye ahantu.
Ari ubucuruzi hagati y’ibihugu byacu byombi n’ishoramari byose byariyongereye mu myaka itanu ishize kandi turizera ko bizakomeza.

Mu karere hamaze iminsi hari ikibazo cy’umwuka mubi hagati y’u Rwanda na RDC, u Bushinwa buhagaze he kuri iki kibazo? Buvuga ko umuti urambye ari uwuhe?
U Bushinwa nk’igihugu kiri muri bitanu bikomeye bifata ibyemezo mu kanama k’Isi gashinzwe umutekano, nabwo bwasobanukiwe biriya bibazo kuko n’iyo urebye inama zagiye ziba muri Loni, u Bushinwa nicyo gihugu cyagiye kivuga ko intambara atari cyo gisubizo ahubwo hakwiye kubaho ibiganiro.
Iryo jwi rero riba rikomeye kurusha abashyiraga lisansi mu muriro bashaka ko bicika. Abashinwa bakomeje kugaragaza ko bashyigikiye inzira y’amahoro, ibiganiro bya EAC, ibya SADC, ibya Doha n’ahandi.
Bumva ko icyangombwa hashakwa uburyo bwo kuba abantu bakumvikana binyuze mu nzira y’ibiganiro kurusha uko hakoreshwa intambara.
Uruhande rwabo rushimangira n’intego zabwo, dore ko muri bya bihugu bitanu, u Bushinwa ari bwo bwonyine butaratera ikindi gihugu na kimwe.
Muzi ko igihugu cyacu cy’u Rwanda ibyo tubivugaho rumwe. Ibibazo byose byavuka abantu bakwiye kuba babikemura mu biganiro.
Inzira y’amahoro ni yo izakemura ikibazo, n’ubwo habayeho kugerageza gushora u Rwanda mu ntambara ariko rukifata. Twebwe icyo duhagazeho ni uko ibibazo bigomba gukemuka mu nzira y’amahoro. Ibyo rero babidushyigikiyemo kandi turabibashimira cyane.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!