Ni umwanzuro wafashwe kuwa 4 Mata 2022 ubwo urukiko rw’ubujurire rwasomaga imyanzuro yarwo ku byaha bishinjwa Rusesabagina Paul na bagenzi be 20 bakekwagaho ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba.
Abaregwa bahamijwe ibyaha by’iterabwoba bishingiye ku bitero byagabwe n’Umutwe wa MRCD/FLN mu bice bitandukanye by’igihugu mu Turere twa Nyaruguru, Nyamasheke, Nyamagabe na Rusizi, byiciwemo abaturage icyenda, hatwikwa imodoka ndetse hanasahurwa imitungo mu myaka ya 2018/2019.
Iki kibazo kuva Rusesabagina yatabwa muri yombi mu 2020, cyakomeje kugaruka mu itangazamakuru mpuzamahanga, abanyapolitiki, imiryango itandukanye n’ibihugu bimwe by’i Burayi bisaba ko Rusesabagina arekurwa.
Perezida Kagame yakigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Mata 2022 ubwo yakiraga ku meza ba Ambasaderi bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, umuhango wabereye muri Kigali Convention Centre.
Perezida Kagame yavuze ko ibyo Rusesabagina n’abo baregwa hamwe bakoze, no mu bihugu bimusabira kurekurwa amategeko yabyo adashobora kubyihanganira biramutse bibayeho.
Ati “Biratangaje kubona abantu bafite uruhare mu mateka yacu y’igihe kirekire, bagera aho babyitwaramo nabi kariya kageni. Ntabwo ari ukubyitwaramo nabi gusa, ahubwo ni ukubera uburyo batekereza ko twakabaye tuba, ni ukudusuzugura. Mu gihe unsuzuguye bigeze hariya, ni inshingano zanjye kukwereka ko ntemeranya nawe. Ntabwo nshobora kubyemera, urwo ni rwo Rwanda rw’ubu, ni narwo twifuza ejo hazaza.”
Niho Perezida Kagame yahereye asobanura uburyo hari umwe mu bayobozi w’umunyamahanga wigeze kumusaba kurekura Rusesabagina, ngo kuko ari intwari itakabaye ifungwa.
At “Hari umwe mu bayobozi nubaha wigeze kuza arambwira ngo urabona ‘ukwiriye kurekura uriya mugabo’. Ndamubwira nti ‘ariko sinjye rukiko, icya kabiri n’iyo kwaba ari ugukoresha ububasha bwanjye nka Perezida nkabukoresha nabi, ese wambwira impamvu ubundi uyu mugabo yakabaye arekurwa?”
Yakomeje agira ati “Yarambwiye ati ‘urabona ni intwari, abantu barabivuga, bisa nk’aho rwose muhanganye!’ Naramubwiye nti ‘njye si ndi intwari, nta n’ubwo mbishaka’. Nibyo mperutse kuvuga, ushobora kuba intwari gute mu mateka nk’ayacu ya Jenoside. Umuntu yakiswe intwari iyo tuba twarabashije kubihagarika ariko twatakaje abasaga miliyoni.”
Rusesabagina Paul yamenyekanye cyane muri filime Hotel Rwanda, ivuga uburyo yarokoye abantu muri Hôtel des Mille Collines mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Bamwe mu Batutsi babaye muri iyo hoteli icyo gihe, bagaragaje ko hari byinshi biri muri iyo filime bitari ukuri, kuko babaga muri iyo hoteli bishyura Rusesabagina bitandukanye n’ibyo yagiye atangaza ko bayiberagamo ubuntu. Rusesabagina nawe yiyemereye ko filime ya Hotel Rwanda itavuga ukuri kuzuye kuko hari ibyongewe mu nkuru yayo kugira ngo irusheho kuryoha.
Perezida Kagame yavuze ko yakomeje kuganira n’uwo muyobozi wasabiye Rusesabagina gufungurwa, akamubaza icyo azabwira abagizweho ingaruka n’ibikorwa by’umutwe Rusesabagina yari ayoboye babuze ababo.
Ati “Uwo muntu yahise ambwira ngo ‘eeh ese burya hari n’abagizweho ingaruka? Abo twagenda tukabihanganisha.”
“Ndongera ndamubwira nti ‘ese bizagende bite ku bandi baregwa hamwe? Hari abandi nka 20 batanze ubuhamya bakemera ibyaha byabo hanyuma batanga ubuhamya. None se nabo turabarekura hanyuma tubwire abagizweho ingaruka guceceka?”
Perezida Kagame yavuze ko uwo muyobozi yasaga nk’ushaka kwerekana ko Rusesabagina ari bo bamugize intwari kugira ngo babone uko bagoreka amateka y’u Rwanda.
Ati “Intego zabo ni izo gufata inzirakarengane zigahinduka abanyabyaha. Hakabaho amateka y’ubwoko bubiri.”
Perezida Kagame yongeyeho ko abibwira ko bazahindura amateka y’u Rwanda uko bayashaka batazabishobora, uburyo bwose bakoresha.
Ati “Tugomba kugira ubushobozi kandi turabufite, bwo kujya twakira ibi bitutsi, niko nabyita. Twubatse imbaraga zo kubyakira tugakomeza kubaho ubuzima bwacu. Amateka yacu, umutima w’abo turi bo, nta gitutu uko cyaba kimeze kose cyagira icyo kidutwara hano.”
Yongeyeho ati “Ndizera ko nubwo nzaba ntahari, abandi Banyarwanda beza bazahaguruka bakarwana n’ibi bibazo turwana nabyo buri munsi. Ndabyizeye.”
Yavuze ko Abanyarwanda ndetse n’Abanyafurika atari abantu bo kwigishwa indangagaciro bagenderaho kuko mu muco n’amateka yabo zirimo kandi nziza.
Yavuze ko ibiraje ishinga u Rwanda kuri ubu ari ukureba imbere, ruharanira ejo hazaza ari nabyo bifuza ko ibihugu by’inshuti bibafashamo, aho kuguma mu bibasubiza inyuma.
Ati “Hari ubwo biba bibabaje kubona ko hari abantu bashaka kutwigisha abo turi bo ndetse n’abo dukwiriye kuba bo. Niho ibibazo bizamukira.”
Uyu musangiro witabiriwe n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga n’ibihugu byabo mu Rwanda. Usanzwe uba buri mwaka.


























































TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!