00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyizere cyimukiye integuza y’intambara: Iby’u Rwanda n’u Burundi biracyari agatereranzamba

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 1 January 2026 saa 07:36
Yasuwe :

Hashize imyaka ibiri umubano w’u Rwanda n’u Burundi ujemo igitotsi nyuma y’agahenge kari kamaze umwaka. Tariki ya 11 Mutarama 2024, Leta y’u Burundi yafashe icyemezo cyo gufunga imipaka yose yo ku butaka, isobanura ko gishingira ku kubungabunga umutekano w’igihugu.

Mu Ukuboza 2023, Leta y’u Burundi yashinje u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara wari uherutse kugaba igitero muri zone ya Gatumba iherereye mu ntara ya Bujumbura. Abarwanyi b’uyu mutwe bateye baturutse mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Leta y’u Rwanda yasobanuye ko ntaho ihuriye na RED Tabara, kandi ko n’ikimenyimenyi abarwanyi bawo batanyuze ku mipaka ihuza ibihugu byombi ubwo bateraga muri Gatumba, ahubwo ko baturutse muri RDC, aho ingabo z’u Burundi zari zimaze igihe kinini zikorera.

Ibi bisobanuro yabishingiraga ku kuba zone ya Gatumba ari igice cyo ku mupaka cyegereye ibice byo muri RDC birimo Kavimvira muri Kivu y’Amajyepfo, n’ibindi byo mu kibaya cya Rusizi/Ruzizi. Inkambi yaho ni yo umutwe wa FNL-PARIPEHUTU wiciyemo Abanyamulenge 166 tariki ya 13 Kanama 2004.

Buri uko umutwe witwaje intwaro wa M23 urwanya ubutegetsi bwa RDC warushagaho kwagura ibirindiro muri Kivu y’Amajyepfo, ni ko Leta y’u Burundi yasohoraga amatangazo; iteguza ko akarere kose gashobora kubamo intambara ikomeye, ariko ku rundi ruhande, inzira y’ibiganiro yari ifunguye.

Bigizwemo uruhare na Perezida Salva Kiir wari Umuyobozi Mukuru w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), mu ntangiriro za Nyakanga 2024 abahagarariye ibihugu by’uyu muryango bahuriye mu mwiherero wo ku rwego rw’abaminisitiri, wabereye muri Zanzibar.

Icyo gihe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yaganiriye n’uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Albert Shingiro, banzura ko ibihugu byombi bizikemurira ikibazo binyuze mu nzira y’amahoro.

Tariki ya 7 Nzeri 2024, Minisitiri Nduhungirehe yatangarije ku rubuga nkoranyambaga rwa X amagambo y’ihumure, ati “Abanyarwanda n’Abarundi turi abavandimwe kandi ubushake bwo gukemura ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi burahari.”

Ubwo abaminisitiri b'ububanyi n'amahanga bahuriraga muri Zanzibar, bumvikanye ko bazakemura amakimbirane u Rwanda n'u Burundi bifitanye bidasabye umuhuza

Umuriro wongeye kwaka

Muri Gashyantare 2025, Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi wari umaze iminsi atuje, yongeye kwibasira u Rwanda bikomeye yifashishije imiyoboro itandukanye, arushinja umugambi wo gutera igihugu cyabo runyuze mu burasirazuba bwa RDC.

Byageze muri Werurwe 2025, Ndayishimiye atangariza BBC ko niba u Rwanda rushaka gutera u Burundi, na bwo buzatera i Kigali. Ati “Ariko twebwe tubabwira ko niba bashaka gutera Bujumbura baciye muri Congo, natwe Kigali si kure duciye mu Kirundo.”

Muri uko kwezi, intumwa z’ibihugu byombi zo mu rwego rw’umutekano zahuriye mu nama ebyiri zabereye ku mupaka, ziganira uko umwuka mubi wakongera guhoshwa, nk’uko Minisitiri Nduhungirehe yabyemeje.

Minisitiri Nduhungirehe yashingiye kuri izi nama, agira ati “U Rwanda n’u Burundi biri mu nzira nziza yo guhagarika ubushyamirane no kumvikana, mu gihe ibiganiro bikomeje hagati y’abayobozi bo mu bihugu byombi.”

Inama z’abashinzwe umutekano zarahagaze, Ndayishimiye yongera kwibasira u Rwanda, yaba ari mu nama n’abayobozi cyangwa yasuye abaturage. Tariki ya 4 Gicurasi, Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko uyu Mukuru w’Igihugu ari we usubiza inyuma intambwe ziterwa.

Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yasohotse tariki ya 3 Nyakanga 2025, yagaragaje ko ubwo Ndayishimiye yibasiraga u Rwanda bikomeye kuva ubwo umwaka watangira, yabiterwaga n’uko abarwanyi ba M23 basatiraga umupaka w’u Burundi.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko u Burundi nibuterwa, na bwo buzatera i Kigali

Dosiye ya Niyombare na bagenzi be

Mu gihe u Burundi bwari bukomeje gushinja u Rwanda gufasha RED Tabara, bwakoze ibishoboka byose buhuza uyu mutwe n’abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza muri Gicurasi 2015, bagahungira i Kigali.

Ndayishimiye yavuze ko afite amakuru yizewe ahamya ko abarwanyi b’uyu mutwe batorezwa mu Rwanda kandi ko mu bayobozi bawo harimo abagerageje coup d’état yapfubye mu myaka 10 ishize, barimo Gen Maj Godefroid Niyombare.

Ni aho u Burundi bwahereye bwongera gusaba u Rwanda ko rwabwoherereza aba bantu n’abandi bushinja kugira uruhare muri iyi coup d’état barimo abasivili; abenshi basigaye baba mu bihugu by’i Burayi nk’u Bubiligi.

Ibisobanuro Leta y’u Rwanda yahaye u Burundi ntibyahindutse: Abarundi bashakishwa bakiri i Kigali ni impunzi zirengerwa n’itegeko mpuzamahanga, ku bw’iyo mpamvu ntibari mu bubasha bwarwo.

Leta y’u Burundi yasobanuye ko mu gihe u Rwanda rwayishyikiriza abagerageje coup d’état, yahita ifungura imipaka, abaturage bakongera bagahahirana, bakagenderana bakoresheje inzira zo ku butaka.

Muri Kanama 2025, Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi, Révérien Ndikuriyo, yagize ati “Nibavuge bati ‘Inkozi z’ikibi zanyu zose turazizanye’, murebe ko Leta itabyiga. Dufite urutonde, nibarangira tuzahita dufungura.”

Gen Maj Niyombare ari mu bantu Leta y'u Burundi isaba u Rwanda

Urugamba rwa Uvira rwateje impagarara

Mu ntangiriro z’Ukuboza 2025, abarwanyi ba M23 bahanganiye bikomeye n’ingabo z’u Burundi, iza RDC, Wazalendo n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu bice byo muri teritwari ya Uvira bikoze mu kibaya cya Rusizi, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Uru rugamba rwatangiye ubwo ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryarasaga ibisasu mu bice bigenzurwa na M23 muri teritwari ya Walungu birimo santere ya Kamanyola ihana imbibe na Bugarama mu Rwanda, na santere ya Kaziba; bikica abaturage benshi, abandi bagahunga.

Abarwanyi ba M23 bambuye ingabo z’u Burundi n’indi mitwe bikorana ibice byinshi byo muri Uvira birimo Katogota, Lubarika, Luvungi, Sange, Kiliba n’umujyi wa Uvira, begera kurushaho umupaka w’u Burundi, ariko na bwo bwahise bufunga umupaka wa Gatumba na Vugizo “ku mpamvu z’umutekano”.

Leta y’u Burundi yari ku gitutu cyinshi, yashinje u Rwanda kugira uruhare rutaziguye muri uru rugamba, inavuga ko rwarashe ibisasu muri Cibitoke, bikomeretsa abantu babiri. Leta y’u Rwanda yateye utwatsi ibi birego, igaragaza ko bidafite ishingiro.

Abayobozi bo muri Leta y’u Burundi barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Edouard Bizimana, na Ambasaderi wabwo mu Muryango w’Abibumbye, Zéphyrin Maniratanga, bashinje u Rwanda gushaka gushora akarere kose mu ntambara, kandi ko igihugu cyabo kizasubiza mu gihe cyaterwa.

Mu gihe umwuka mubi wari ukomeje gututumba, tariki ya 15 Ukuboza intumwa z’ibihugu byombi zo mu rwego rw’umutekano zahuriye mu nama ku mupaka, yari igamije kuwuhosha. Iz’u Rwanda zahumurije iz’u Burundi, zizimenyesha ko nta mugambi uhari wo gutera igihugu cy’abaturanyi.

Nubwo u Burundi bwamazwe impungenge, bigaragara ko Ndayishimiye agifite ingingimira, kuko ubwo yaganiraga n’abashinzwe umutekano tariki ya 19 Ukuboza, yavuze ko “mu majyaruguru hari umuturanyi mubi uhora aduhigira” kandi ko igihugu cyabo cyiteguye urugamba.

Ndayishimiye yagize ati “Uzahirahira agatera u Burundi, iyo ntambara azamenya uko ayitangiye, ntazamenya uko izarangira. Icyo nabwira urota wese, ashaka gutera u Burundi, arahirwa abaye asenga iyo dusenga, naho ubundi izarangirira iwe kuko Imana ntirenganya.”

U Burundi bwatabaje amahanga ubwo abarwanyi ba M23 bafataga ibice birimo umujyi wa Uvira

Ingwe ikurira abana, ikakurusha kurakara

Ibimenyetso bitandukanye bigaragaza ko kuva ishyaka CNDD-FDD ryajya ku butegetsi mu 2005, ryagiranye umubano wa hafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ushingiye ahanini ku nyungu z’ubukungu kuko abo muri Leta y’u Burundi bawufashije kubona intwaro, na wo ubaha amabuye y’agaciro ukura muri RDC.

Raporo y’impuguke za Loni yasohotse tariki ya 23 Ugushyingo 2009 ihamya ko mu bo muri Leta y’u Burundi bakoranye na FDLR harimo Gen Adolphe Nshimirimana wahoze ari umusirikare ukomeye (yarapfuye) na Ambasaderi w’u Burundi muri RDC, Gen Maj Agricole Ntirampeba.

Amakuru ava i Bujumbura ahamya ko ubwo mu Burundi hatutumbaga umwuka mubi watewe na manda ya gatatu ya Pierre Nkurunziza, Leta yitabaje abarwanyi ba FDLR kugira ngo bayifashe guhangana n’abari mu myigaragambyo, kandi ko n’ubu harimo abafiteyo ibikorwa birimo ubucuruzi.

Muri Kanama 2025, umunyamakuru w’Umurundi Teddy Mazina yagize ati “Dufite FDLR i Bujumbura. Hari ubuhamya bw’uko FDLR yaje gutabara ubutegetsi bwa Nkurunziza. Ubwo coup yapfubaga, FDLR yari ihari. Ntabwo gukorana byigeze bihagarara. I Bujumbura hari Abanyarwanda biyita abasivili ba FDLR, baba mu Burundi kuva mu 2010, bafite amaduka menshi. Amafaranga bakura muri Congo yisuka mu Burundi.”

Impuguke za Loni zemeje ko ubwo umubano w’ibihugu byombi wazambaga mu mpera za 2023, Leta y’u Burundi yongereye ubufatanye n’imitwe yitwaje intwaro irwanya Leta y’u Rwanda. Hari inama zagiye zihuriza i Bujumbura abayobozi ba FDLR na CNRD-FLN zigamije ubufatanye.

Muri Kanama na Nzeri 2024, abayobozi bo muri iyi mitwe barimo Ntawunguka Pacifique uzwi nka Gen Omega, Lt Gen Habimana alias Hamada, Brig Gen Hakizimana Antoine alias Jeva na Col Hategekimana Honoré alias Théophile, bahuriye n’abasirikare bakuru b’u Burundi muri Hôtel Green Village Iwacu muri Bukinanyana na Hôtel Mwarangabo muri Kabarore.

Kuva tariki ya 7 kugeza ku ya 10 Ukuboza 2025, u Burundi bwakiriye abarwanyi benshi ba FDLR bahunganye n’ingabo zabwo ubwo abarwanyi ba M23 bafataga ibice byo mu kibaya cya Rusizi, bakirwa mu kigo cya gisirikare cya Mwaro. Nubwo Leta y’u Burundi izi neza ko bafite umugambi wo guhungabanya u Rwanda, nta cyizere gihari cy’uko izabohereza i Kigali.

U Burundi bumaze iminsi bugaragaza ko bwiteguye guhangana n'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages