Bombi bagiye ku butegetsi nk’ibimanuka, ari bashya muri politiki cyane ko umwe yatwaraga Taxi Voiture i Bruxelles mu gihe undi yari umunyarwenya wabigize umwuga, ndetse yanyuzagamo agakina na za filime. Hari n’amashusho akunze guhererekanywa Zelensky agaragaramo ari gutebya, bikagera aho acuranga piano yifashishije igitsina cye, imbere y’imbaga.
Bagiye ku butegetsi ibihugu byabo biri mu bibazo, aho kugira ngo babikemure cyangwa se bigabanuke, birushaho kwikuba ku buryo ibintu byagiye irudubi.
Magingo aya, Ukraine ikomeje kuba umuyonga umunsi ku wundi, RDC nayo ni uko, mu Burasirazuba bwayo ntibucya kabiri. I Kiev naho usibye intambara yatumye abantu bahuga, ni kimwe mu bihugu by’i Burayi birangwamo ruswa, Congo yo ni kure kubi ku buryo udatanze “kitu kidogo” nta serivisi uhabwa.
Uramutse ugenzuye imiyoborere yabo, buri wese hari imbaraga zimuri inyuma, kandi zituruka ahantu hamwe, i Washington DC. Wakwibaza impamvu Amerika yaba iri inyuma y’aba bagabo b’ibimanuka muri politiki.
Kuva Leta Zunze Ubumwe za Amerika zabona ubwigenge mu 1776, imyaka 16 ni yo yonyine yashize iki gihugu kitari mu ntambara zitandukanye hirya no hino ku Isi.
Byonyine kuva mu Ntambara ya Kabiri y’Isi kugeza mu 2001, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zimaze kugira uruhare mu ntambara 201 muri 248 zari zimaze kuba hirya no niho ku Isi.
Izi ntambara zose Amerika ishoza cyangwa ikagiramo uruhare, zigwamo ababarirwa muri za miliyoni, abandi batagira ingano bakava mu byabo.
Urugero nk’intambara yo muri Vietnam, imibare igaraza ko yaguyemo abasivile miliyoni ebyiri, iya Koreya igwamo miliyoni eshatu, iya Iraq igwamo abasivile bari hagati ya 200 000 na 250 000.
Umuntu ntiyavuga intambara Amerika yateje ngo yibagirwe iya Afghanistan yaguyemo abasivile 100,000, abarenga miliyoni 2 bakava mu byabo, cyangwa se intambara ya Syria.
Icyo izi ntambara zose zihuriyeho ni uko aho kuba umuti w’ikibazo, zirangira zisenye ibihugu burundu ku buryo abaturage basigara bari mu bibazo birenze ibyo bahozemo. Niba ushidikanya kuri ibi, Iraq ishobora kuba urugero rwiza.
Imibare yo mu 2019 igaragaza ko miliyoni 40 z’Abanya-Iraq (60% by’abaturage bose b’iki gihugu) binjizaga nibura ari munsi ya 6$. Ibi si ko byahoze kuko mu myaka ya 1980 iki gihugu cyari mu bikize mu burasirazuba bwo hagati, aho nibura amafaranga Umunya-Iraq yinjizaga ku mwaka yari ari hejuru y’ay’Umushinwa.
Ntawakwirengagiza kandi ibikorwaremezo bigezweho iki gihugu cyari gifite, none ubu bikaba byarabaye amateka ku buryo Umunya-Iraq umwe muri batanu aba munsi y’umurongo w’ubukene, ndetse abagera kuri 25% bakaba batagira akazi.
Nyuma yo kubona ko intambara zidatanga umusaruro wari witezwe, kuri ubu Leta Zunze Ubumwe za Amerika isa nk’aho yaciye undi muvuno, ihitamo kujya iteza umwuka mubi mu bihugu yifashishije abatavuga rumwe nabyo.
Ubu buryo busa n’ubwasimbuye ubwo iki gihugu cyakoreshaga bwo gushyigikira imitwe irwanya leta. Ntawakwibagirwa uburyo Amerika yashyigikiye ‘Syrian Democratic Forces’, umutwe urwanya ubutegetsi bwa Bashar al-Assad muri Syria.
Birasa n’aho iyo Amerika igiye mu gihugu runaka, iba ifite inkota y’amugi atatu.
Uburyo bwa mbere ikoresha ni ukwitwaza abatavuga rumwe n’ubutegetsi runaka ndetse na sosiyete sivile. Ubu buryo nibwo bwakoreshejwe mu bihugu by’Abarabu byo mu Majyaruguru ya Afurika, mu nkundura z’imyigaragambyo yabaye mu 2010/2011.
Ubugi bwa kabiri Amerika ikoresha ni ugufasha imitwe yitwaje intwaro. Bikorwa binyuze mu nzego zitandukanye zigenga za Amerika.
Ubundi buryo ni ugufata umuntu bakamugira ikirangirire, bakamwerekana nk’umuyobozi. Aha ingero ni nyinshi ndetse ni nabyo bimaze iminsi bikoreshwa mu Rwanda mu kibazo cya Ingabire Victoire na Paul Rusesabagina.
Ubu ugezweho mu Karere ni Dr Denis Mukwege wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Aba bose ni abantu baremwa na Amerika muri ubwo buryo, bakagirwa ibihangange.
Ni ko Juan Guaido wo muri Venezuela afatwa cyangwa se Alexei Navalny wo mu Burusiya.
Iyi nzira kandi ni yo yanyujijwemo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi n’uwa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy.
Mbere ya 2019 iyo wavugaga izina Zelensky, Abanya-Ukraine n’abandi banyaburayi biyumviraga umugabo uri aho, w’Umunyarwenya, uhora ashikishikajwe no kureba uko uruganda rwa sinema rwatera imbere.
Yari umuhanga mu gusetsa, ku buryo byageze aho akina comedie ari gucuranga piano akoresheje igitsina cye.
Izina rya Zelensky ryatangiye gutumbagira mu 2015 ubwo yakinaga muri filime y’uruhererekane izwi nka ‘Servant of people’.
Muri iyi filime Zelensky akina ari umwarimu w’amateka utsindira umwanya wo kuyobora igihugu, nyuma y’uko abanyeshuri be bamufashe amashusho yitotomba abereka ko adashyigikiye ruswa iri muri Guverinoma ya Ukraine.
Iyi filime yaje gukundwa cyane na benshi muri Ukraine, abaturage batangira kubona Zelensky nk’umuntu w’intwari watinyutse kuvuga ruswa yavugwaga mu butegetsi bwa Petro Poroshenko.
Nyuma yo kubona igikundiro uyu mugabo afite, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaramushyigikiye kugeza ageze ku ntebe yo kuyobora Ukraine, ibyari filime bihinduka ukuri, ariko iki gihugu cyo cyari kibizi neza ko kizamwifashisha mu gusenya u Burusiya.
Urugendo rwa Zelensky rusa n’urwa Tshisekedi
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo asa n’uwaguye ku ntebe y’ubuyobozi avuye ku kazi ko gutwara Taxi Voiture i Bruxelles mu Bubiligi.
Félix Antoine Tshisekedi yamenyekanye cyane nk’umuhungu wa Etienne Tshisekedi, Umugabo wabaye Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni umugabo wahirimbaniye kuyobora icyo gihugu inshuro nyinshi kuko yahanganye na Mobutu Sese Seko, Laurent Kabila na Joseph Kabila, apfa atabigezeho, ahubwo bigwirira umuhungu we.
Mu 1985 Félix Antoine Tshisekedi yajyanye n’umuryango we i Bruxelles mu Bubiligi.
Yamaze igihe kinini atwara Taxi Voiture mu mihanda itandukanye yo muri uyu mujyi, mbere y’uko yinjira muri politiki mu 2008, Leta Zunze Ubumwe za Amerika nazo zikaza ku mubona nk’umuntu uzazifasha kugera ku ntego zayo mu karere k’ibiyaga bigari.
Byageze n’aho amatora y’umukuru w’igihugu azamo amanyanga iki gihugu kikaruca kikarumira, kandi atari ibintu gisanzwe kizwiho.
Kuri ubu Tshisekedi na Zelensky bari mu murongo wa Amerika wo kwirinda gutera ibihugu, ahubwo bakifashisha abayobozi bamwe nk’umututu w’imbunda ushobora gutuma barasa mu cyayenge mu bihugu ishaka.
Ibi byose Amerika yagerageje muri RDC na Ukraine bigakunda, imaze igihe ishaka no kubigerageza mu Rwanda ariko bikaba iby’ubusa.
Nyuma yo kubona ko bitazakunda, Amerika imaze igihe kinini ishaka guhindura ubuyobozi mu Rwanda binyuze muri Tshisekedi.
Ushobora kwibaza icyo Amerika ipfa n’u Rwanda rutagira umutungo kamere nk’uwayo, ariko niba ukurikiranira hafi politiki mpuzamahanga y’iki gihugu, ni ibintu byoroshye kumva.
Kuva Leta Zunze Ubumwe za Amerika zabaho, ntizigeze zishaka ko hari igihugu basangira umwanya wo kuyobora Isi cyangwa se kikaba cyavuguruza ibyemezo by’abayobozi byayo. Ni yo mpamvu akenshi iyo bigeze kuri Afurika, Amerika yifuza ko yahora inyuma, abaturage bakaguma mu bujiji ku buryo bayoborwa buhumyi.
Kuba u Rwanda rutemeranya n’ibi, ahubwo rukagaragaza ko Abanyarwanda n’Abanyafurika bakwiriye kwigira, bituma Amerika irubona nk’ikibazo ku buryo hatagize igikorwa mu maguru mashya, aka gahugu gato kazatuma Afurika yose ihumuka, Abanyamerika bakabura umugati.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!