Igihugu Perezida Kagame yagezemo inshuro nyinshi mu myaka itanu ishize, ni Kenya kuko yayigendereye inshuro esheshatu. Ni mu gihe kuko Kenya ari umuturanyi, ibihugu byombi bihuriye mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, kandi Kenya imaze iminsi ari umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Muri Kenya yahageze bwa mbere ku wa 28 Ugushyingo 2017 yitabiriye irahira rya Uhuru Kenyatta muri manda ye ya kabiri.
Ikindi gihugu Perezida Kagame yasuye inshuro nyinshi ni u Budage kuko mu myaka itanu, yagezeyo inshuro eshanu, harimo imwe yari yitabiriye Rwanda Day yabereye i Bonn mu 2019.
Perezida Kagame kandi yagendereye Angola inshuro enye, nyinshi muri zo zifitanye isano n’ibiganiro byo guhosha umwuka mubi wari hagati y’u Rwanda na Uganda. Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu Mujyi wa Dubai naho yagiyeyo inshuro enye.
U Bufaransa buri mu bihugu Perezida Kagame yagendereye inshuro nyinshi kuva mu 2017 kuko amaze kujyayo ubugira kane. Bwa mbere, hari ku wa 23 Gicurasi 2018 ubwo yagiriraga uruzinduko rw’iminsi ibiri i Paris.
Uwo munsi yakiriwe na Emmanuel Macron w’u Bufaransa muri Palais de l’Élysée, gusa bwari ubwa kabiri bahuye muri manda ye ya gatatu kuko bari barabonaniye i New York muri Nzeri 2017 mu Nteko Rusange ya Loni bakagirana ibiganiro.
Ibiganiro byabo ni byo byaganishije ku mubano mwiza uri hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa muri iki gihe.
Igihugu cya mbere Perezida Kagame yasuye ni Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hari ku itariki ya 17 Nzeri 2017. Icyo gihe yari mu Mujyi wa Massachusetts ubwo yatangaga ikiganiro mu ihuriro rizwi nka Nantucket Project ryungurana ibitekerezo ku bibazo bibangamiye Isi.
Bwarakeye agirana ikiganiro n’abajyanama be, mu nama yabereye mu Mujyi wa New York. Ibi bikorwa byose yabyitabiriye bishamikiye ku Nama Rusange ya Loni yari yitabiriye; yabaga ku nshuro 72.
Igihugu cyakurikiyeho ni icyo ku mugabane w’u Burayi kuko ku wa 18 Ukwakira 2017 yari i Londres yitabiriye Inama Mpuzamahanga itumirwamo abayobozi bakiri bato bakaganirizwa n’abafite ubunararibonye mu miyoborere.
Urugendo rwe rwa mbere muri Afurika, ni urwo yagiriye muri Congo Brazaville. Icyo gihe yari yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu bagize ICGLR, hari ku wa 19 Ukwakira 2017.
Muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ho yahageze bwa mbere ku wa 1 Ugushyingo 2017 yitabiriye Inama y’Ihuriro rya Afurika mu Bucuruzi yabereye mu Mujyi wa Dubai.
Mu 2022, Perezida Kagame yakoreye ingendo 17 hanze y’igihugu harimo Kenya, u Budage, u Bubiligi, Senegal, Mauritania, Jordanie, Misiri, Zambia, Congo, Jamaica, Barbados, Uganda, u Busuwisi na Angola.
Mu 2021 ubwo Covid-19 yatangiraga kugenza make, yakoze ingendo 12 mu bihugu birimo Angola, u Bufaransa, RDC, u Budage, Mozambique, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Qatar, u Butaliyani na Tanzania.
Ni mu gihe mu 2020, yagiriye ingendo mu bihugu bitandatu birimo Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Mozambique, u Bwongereza, Angola, Ethiopia na Kenya.
Mu 2019, bwo Perezida Kagame yakoreye ingendo 21 mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi, birimo u Buyapani, Qatar, Angola, Ethiopia, u Busuwisi, Amerika, Tanzania, Kenya, Dubai, u Budage, Misiri, u Bufaransa, Afurika y’Epfo, Nigeria, Niger, u Bwongereza, Mozambique, Namibia, Centrafrique, Maroc n’u Burusiya.
Mu 2018 bwo yakoze ingendo 23 mu bihugu birimo Tanzania, u Busuwisi, Ethiopia, u Budage, u Buhinde, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe Amerika, Congo Brazzaville, u Busuwisi, u Bufaransa, u Burusiya, Ghana, Kenya, Djibouti, Afurika y’Epfo, Mauritanie, u Bushinwa, Arménie, Qatar, Misiri, Uganda, Argentine, Canada, Jordanie, Autriche na Côte d’Ivoire.
Guhera muri Nzeri 2017 yakoze ingendo 11 mu bihugu birimo Sudani, Ghana, Misiri, Côte d’Ivoire, Kenya, Senegal, u Bwongereza, Congo Brazzaville, USA, Dubai.
Mu bikorwa bimuhuza n’abaturage imbere mu gihugu yageze mu turere 13 turimo Rubavu, Musanze, Muhanga, Kicukiro, Karongi, Nyamasheke, Rutsiro, Burera, Huye, Nyamagabe, Nyarugenge, Nyabihu na Nyagatare.
Icya mbere cyabaye ku wa 28 Ukwakira 2017 ubwo yitabiraga Umuganda Rusange Ngarukakwezi, akanafungura ku mugaragaro Ikibuga cya Cricket.
Mu myaka ibiri ishize, kubera Covid-19 yahungabanyije ingendo, inama nyinshi Perezida Kagame yagiye azitabira hifashishijwe ikoranabuhanga.
Amafoto: Village Urugwiro



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!