00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingamba za RDC zo gusenya FDLR zongeye guhinduka ikinamico

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 11 June 2026 saa 07:37
Yasuwe :

Umwaka ugiye kuzura u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bisinyiye i Washington D.C amasezerano y’amahoro, bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko Abanyarwanda n’Abanye-Congo bategereje umusaruro wayo, amaso ahera mu kirere.

Ibikorwa byo kubahiriza aya masezerano byari byahawe iminsi 90 yagombaga gutangira kubarwa agisinywa tariki ya 27 Kamena 2025. Byari bitezwe ko muri icyo gihe, umutwe w’iterabwoba wa FDLR wagombaga kuba wamaze gusenywa n’ingabo za RDC, u Rwanda rwarakuyeho ingamba z’ubwirinzi.

Habaye inama nyinshi zihuriza abahagarariye u Rwanda, RDC na Amerika muri Komite yitwa JSCM, zari zigamije gusuzumira hamwe uko aya masezerano yubahirizwa, ariko imyanzuro myinshi yafatiwemo yagaragazaga ko “Nta kigenda”, abaganira banzura gukemura imbogamizi zagaragaye.

Ikibazo rusange byagaragaye ko kibangamira aya masezerano ni ubushake buke bwa Leta ya RDC bwo gusenya FDLR, kuko amakuru y’iperereza yahamyaga ko ahubwo impande zombi zikomeje gukorana mu gihe zihanganiye n’ihuriro AFC/M23 mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Leta ya RDC yafashe icyemezo cyo kubihindura umukino wa politiki, itangira kugaragaza ko u Rwanda rugomba kubanza gukuraho ingamba z’ubwirinzi, ikabona gusenya FDLR. Ibyo byari bihabanye cyane n’ibikubiye mu masezerano y’amahoro kuko icyagombaga kubanza yakigize icya kabiri.

Tariki ya 29 Werurwe 2026, Umugaba wungirije w’ingabo za RDC, Lt Gen Nduru Jacques Ychaligonza, yasuye abasirikare bakorera mu gice cya Kisangani mu Ntara ya Tshopo, asobanurira abanyamakuru ko yagiye gutangiza ibikorwa byo gusenya FDLR, ati “Bagomba kurambika intwaro ku bushake bwabo cyangwa ku ngufu.”

Nta kinini cyari cyitezwe mu butumwa bwa Lt Gen Ychaligonza kuko si ubwa mbere Leta ya RDC yari yijeje umuryango mpuzamahanga ibitangaza. Mu Ukwakira 2025, igisirikare cy’iki gihugu cyari cyamenyesheje abarwanyi ba FDLR batazarambika intwaro ko kizabarasaho vuba ariko ntacyo cyabatwaye.

Muri iryo tangazo, igisirikare cya RDC cyanasabye abasirikare bacyo guhagarika ubufatanye na FDLR, ariko ntibwahagaze. Ubwo Amerika yafatiraga ibihano Gustave Kubwayo alias Sirkoof uyobora abarwanyi kabuhariwe b’uyu mutwe (CRAP) tariki ya 2 Kamena, yashimangiye ko ugikorana n’abasirikare bakorera muri Kivu y’Amajyaruguru.

Ku wa 10 Kamena, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangarije radiyo B&B ko ubwo Lt Gen Ychaligonza yasuraga Kisangani muri Werurwe, yabitewe n’igitutu Amerika yashyiraga kuri Leta ya RDC, iyisaba gusenya FDLR.

Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko nyuma y’amasaha 48 gusa Lt Gen Ychaligonza ageze muri Kisangani, muri Teritwari ya Walikale hoherejwe indege zarimo ibikoresho byo guha FDLR birimo imbunda zigera kuri 700 zo mu bwoko butandukanye.

Yagize ati “Ntihashize amasaha 48, ku itariki ya 31 bohereje indege za Walikale, zijya gutanga imbunda hafi 700 ku ba FDLR, za Mortiers, amafaranga, amasasu, babiha FDLR kandi bari bamaze gutangariza amahanga ko noneho babirahiriye, bagiye kurandura umutwe wa FDLR.”

Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko ubwo FDLR yohererezwaga ubu bufasha, u Rwanda rwabigaragarije Amerika, ruyisobanurira ko ibyo Leta ya RDC n’ibyo ikora bihabanye.

Yasobanuye ko u Rwanda rwatangiye gushyira mu bikorwa ibyo rwiyemeje mu masezerano y’amahoro, kandi ko na Amerika yabibonye, ariko ko Leta ya RDC yayarenzeho, yongerera ubushobozi umutwe wa FDLR, aho kuwusenya.

Lt Gen Jacques Ychaligonza yagiye i Kisangani gutangiza ibyo yise ibikorwa byo gusenya FDLR ariko byagarukiye mu magambo
Minisitiri Olivier Nduhungirehe yatangaje ko u Rwanda rwamenyesheje Amerika ko Leta ya RDC ikomeje gufasha FDLR

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages