00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyitezwe ku mpinduka zikomeye zakozwe muri Guverinoma(Video)

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 11 June 2026 saa 05:15
Yasuwe :

Ku wa 10 Kamena 2026, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakoze impinduka muri Minisiteri eshatu icyarimwe, zihabwa ba minisitiri bashya. Ni impinduka zakomeje kuvugwaho na benshi, cyane ko zakozwe muri Minisiteri z’ingenzi mu iterambere ry’ubucuruzi, inganda n’ibikorwaremezo.

Izo Minisiteri zahinduriwe abayobozi ni iy’Ibikorwaremezo yahawe Murwanashyaka Damien nka Minisitiri n’abanyamabanga babiri ari bo Zingiro Armand wahoze ayobora REG na Col Claudien Bizimungu.

Hari kandi Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yaragijwe, Uwizeye Judith wari usanzwe ari Minisitiri muri Perezidanse. Iyo Minisiteri yo mu Biro bya Perezida wa Repubulika yo yamaze no gukurwaho.

Indi Minisiteri yahawe umuyobozi mushya ni iy’Ubucuruzi n’Inganda yaragijwe Kanjangwe Antoine Marie wari usanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho mu gihe uwo mwanya yariho washyizwemo Tuyishimire Chantal.

Ni impinduka zitezweho byinshi bijyanye n’icyerekezo u Rwanda rufite haba mu guteza imbere ibikorwaremezo mu ngeri zitandukanye, ubucuruzi n’inganda ndetse no kunoza urwego rw’umurimo mu Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages