Iyi baruwa yo ku wa 17 Mata 2024 yasinyweho n’abayobozi ba IBUKA zose hirya no hino ku Isi, igaragaza ko ibyakozwe na Antony Blinken ubwo u Rwanda rwibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ugupfobya amateka ya Jenoside no gutoneka abayirokotse.
Ku gicamunsi cya tariki 7 Mata 2024, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Anthony Blinken abinyujije kuri konti ya X yanditse ubutumwa yise ubwo gufata mu mugongo u Rwanda, ariko bukubiyemo amagambo ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati “Leta Zunze Ubumwe za Amerika yifatanyije n’abaturage b’u Rwanda muri iki gihe cyo Kwibuka30 inzirakarengane za Jenoside. Twunamiye ibihumbi byinshi by’Abatutsi, Abahutu n’Abatwa hamwe n’abandi babuze ubuzima bwabo muri iyi minsi y’ubugizi bwa nabi bw’agahomamunwa.”
Ni imvugo ziri mu murongo wa Politike ya Amerika kuko imyaka 30 imaze gushira Abayobozi b’iki gihugu badakoresha inyito y’ukuri ya Jenoside yakorewe Abatutsi yemejwe n’urukiko mpuzamahanga.
Mu ibaruwa IBUKA yageneye uyu muyobozi wo ku rwego rwo hejuru muri Amerika, yagaragaje ko Blinken yatanze ubutumwa burimo urujijo kandi ku bushake, agoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bagize bati “Nyakubahwa Blinken, mu kwanga kugaragaza ko Jenoside yibasiraga Abatutsi, ubutumwa bwawe bwirengagije abakorerwaga Jenoside abo ari bo. Nubwo hari Abahutu n’Abatwa babuze ubuzima, ntabwo aribo bahigwaga. Jenoside yari igamije kurimbura Abatutsi. Ni abahezanguni b’Abahutu babigizemo uruhare.”
Bakomeje bagira bati “Ubutumwa bwawe bunyuranya n’igisobanuro cya Jenoside nk’uko biri mu ngingo ya kabiri y’amasezerano mpuzamahanga agamije kuburizamo no guhana icyaha cya Jenoside yemejwe n’Inteko rusange ya Loni tariki 8 Ukuboza 1948.”
Ayo masezerano asobanura Jenoside nk’icyaha ‘gikorwa hagamijwe kurimbura mu buryo bwa burundu cyangwa se mu buryo bw’igice, abantu runaka, ubwoko cyangwa se itsinda ry’abantu’.
Kugira ngo icyaha cyitwe Jenoside kigomba kuba cyujuje ibi bikurikira birimo, kuba hari abantu bahigwa atari muri rusange ahubwo kuko bafite itsinda runaka babarizwamo, kuba hari umugambi wemeranyijweho n’abateguye ugamije kurimbura iryo tsinda, kuba uwo mugambi ushyigikiwe na Leta cyangwa na politiki ihari. Ikindi ni uko icyo cyaha kigomba kwemezwa n’urukiko rubifitiye ububasha rukagaragaza abari bibasiwe nk’uko biri mu masezerano mpuzamahanga ya Loni.
Blinken ufite igisekuru mu Bayahudi, yibukijwe ko na Jenoside yakorewe Abayahudi kugira ngo yemezwe, habanje kugaragazwa ko ari bo bari bibasiwe n’aba-Nazi, bagamije kubarimbura burundu.
IBUKA iti “Ku bijyanye n’u Rwanda, ntabwo Jenoside yari igamije kurimbura Abatutsi, Abahutu, Abatwa n’abandi, ibyo byaba bisobanuye ko mu Rwanda habayeho Jenoside zitandukanye zigamije kurimbura buri bwoko. Bivuze ko mu Rwanda haba harabaye Jenoside eshatu, igamije kurimbura buri bwoko. Bivuze ko abahizwe batari kuba bahigwa kubera ubwoko bwabo ahubwo kubera ubwenegihugu bwabo bw’u Rwanda kandi tuzi ko atari ko kuri.”
Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yemejwe n’inzego nyinshi zibifitiye ububasha nk’aho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda mu mwanzuro warwo mu rubanza rwa Jean Paul Akayesu tariki 2 Nzeri 1998.
Ni umwanzuro washimangiwe n’urugereko rw’ubujurire rw’uwro rukiko tariki 16 Kamena 2006.
Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda kandi yemejwe na Loni mu nzego zinyuranye, nk’akanama k’Umutekano ka Loni mu mwanzuro wako wa 2150 wo kuwa 16 Mata 2014, Inteko rusange ya Loni mu mwanzuro wayo 72/550 wo kuwa 26 Mutarama 2018 ndetse n’umwanzuro A/RES/74/273 wa tariki 20 Mata 2020 wemeje ko tariki 7 Mata buri mwala ari Umunsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
IBUKA iti “Izi ngero zose zigaragaza nta gusobanya ko mu Rwanda habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakomerekejwe bikomeye n’imvugo yawe iyobya ku munsi twari turi kwibuka abacu twabuze bishwe bunyamaswa muri iyo Jenoside.”
Bakomeje bagira bati “Nta magambo ahagije twabona yo kugaragaza agahinda twatewe n’umuntu wo ku rwego rwanyu nyakubahwa Blinken, tuzi neza ko usobanukiwe byinshi mu byo twanditse muri iyi baruwa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Basabye Blinken “gukosora ibyo wagoretse, uhindure inyandiko wasohoye kandi usohore indi nshya isobanura neza ukuri kw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Leta Zunze Ubumwe za Amerika bimaze kuba nk’umuco gusohora ubutumwa butoneka kandi bwirengagiza ukuri kwa Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko iyo hatangijwe ibikorwa byo kwibuka iyo Jenoside yahitanye Abatutsi basaga miliyoni.
Gen Roméo Dallaire wari ukuriye ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro mu Rwanda mu gihe Jenoside yakorwaga aherutse gutangaza ko inshuro zose yasabye ko Abatutsi bakohererezwa ubutabazi yagiye asubizwa ko nta kintu cy’agaciro kiri mu Rwanda.
Amerika kandi igaragazwa nk’igihugu cyagiye cyitambika kenshi ko ibyabaga mu Rwanda byitwa Jenoside, kugira ngo bidahita biyijya ku mutwe wo gutabara nk’uko amasezerano mpuzamahanga abigena ku hari gutegurwa cyangwa gukorwa Jenoside.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!