00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibintu umunani wamenya kuri Perezida Doumbouya uri mu Rwanda

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 26 January 2024 saa 03:08
Yasuwe :

Perezida w’Inzibacyuho wa Guinée Conakry, yatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, kuri uyu wa 25 Mutarama 2024, rwaturutse ku butumire yahawe na mugenzi we, Perezida Paul Kagame.

Guinée Conakry, ni igihugu giherereye muri Afurika y’Iburengerazuba gihana imbibi na Guinnée-Bissau, Sénégal, Mali, Côte d’Ivoire, Sierra Leone na Liberia.

Ururimi rwemewe na leta muri Guinnée ni Igifaransa. Izindi ndimi zirimo Polar ruvugwa n’abagera kuri 33,9% b kavukire; Mandingo ruvugwa na 24,4% mu gihe ku mwanya wa gatatu haza Susu, ruvugwa na 21,2% nk’uko imibare yakusanyijwe mu 2018 ibigaragaza.

Abaturage b’iki gihugu babarirwa mu moko agera kuri 24. Barimo Abayisilamu 86,8%; Abakirisitu 3,52% mu gihe abizera ibindi bintu ari 9,42%.

Ibi ni bimwe mu byo wamenya kuri Perezida Mamadi Doumbouya.

Yabaye umukuru w’igihugu akiri muto: Gen. Mamadi Doumbouya yavutse ku wa 4 Werurwe 1980 mu Mujyi wa Kankan, wa kabiri mu minini yo muri Guinée ari na ho yize amashuri abanza.

Yakurikiranye amahugurwa mu bya gisirikare muri Sénégal, Gabon na Israel ndetse yagize uruhare muri misiyo n’ibikorwa byabereye muri Ecole de guerre mu Bufaransa, Afghanistan, Cote d’Ivoire, Djibouti na Repubulika ya Centrafrique, Israel, Chypre n’u Bwongereza.

Yashakanye n’Umufaransakazi: Umugore wa Mamadi Doumbouya yitwa Lauriane Darboux-Doumbouya; ni umujandarume n’Umunya-Guinée ufite inkomoko mu Bufaransa.

Lauriane Darboux yavukiye muri Komine Chabeuil yo mu Bufaransa ari na ho yahuriye na Doubouya mu 2005. Ni umugore we kuva mu 2011, aho bafitanye abana bane.

Yabaye umujandarume w’umwuga mu Bufaransa. Mu 2005 yakurikiye amasomo y’umwuga we muri Ecole de gendarmerie de Tulle. Mu 2006 yakurikiye amahugurwa y’abasu-ofisiye b’abajandarume mu ryahoze ari ishuri ry’abajandarume rya Lisboourne; amara igihe kirekire ari umujandarume muri Komini Chabeuil.

Yahiritse ku butegetsi Alpha Condé: Gen Doumbouya yabaye komanda w’umutwe w’ingabo zihariye mu 2018, ahabwa ipeti rya Colonel mu 2020.

Alpha Condé wari waratowe n’abaturage binyuze mu nzira ya demokarasi muri Nzeri 2021, ni we wari waramuhaye izo nshingano zirimo n’izo kurinda umukuru w’igihugu coup d’état ariko aba ari we utegura iyo muri Nzeri 2021.

Iyo Coup d’Etat yiyongereye ku zabaye mu bihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba uhereye mu 2020 nka Mali, Burkina Faso na Niger.

Arahira nka Perezida w’inzibacyuho, Gen Doumbouya yiyemeje gukora impinduka muri Guinée, igihugu cyazahajwe n’ubukene nubwo gifite umutungo kamere uhagije.

Ubuzima bwa Doumbouya mu gisirikare: Gen Doumbouya wahoze mu gisirikare cy’u Bufaransa, yarangije amasezerano y’akazi mu 2009 afite ipeti rya caporal.

Yasubiye muri Guinée mu 2012, ayobora umutwe wihariye w’ingabo zishinzwe kurinda umukuru w’igihugu no kurwanya iterabwoba mu 2018.

Muri Gashyantare 2019, yabaye umwe mu batoranyirijwe kwitabira amahugurwa y’abasirikare bakuru muri Afurika yabereye i Ouagadougou, akaba yari yateguwe n’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yahawe ipeti rya Lieutenant-colonel mu 2019 na Colonel mu 2020.

Ku wa 24 Mutarama 2024, Mamadi Doumbouya yahawe ipeti rya Général ndetse ava ku mwanya w’umuyobozi w’umutwe wihariye mu ngabo z’igihugu, asimburwa na Colonel Mouctar Kaba.

Doumbouya muri politiki: Ku wa 5 Nzeri 2021, Doumbouya yatangaje itabwa muri yombi rya Perezida Alpha Condé, ikurwaho rya guverinoma, ihagarikwa ry’Itegeko Nshinga n’ifungwa ry’imipaka yok u butaka no mu kirere.

Akora Coup d’état, yishingikirije ku kuba igihugu cyari gifite ibibazo by’imibereho n’ubukungu, inzego z’ubutegetsi zidakora neza, nta butabera ndetse uburenganzira bwa muntu bugakomeza gutsikamirwa.

Yatangaje ko hashyizweho komite ishinzwe guhuza abaturage no guharanira iterambere, ategeka ko abasirikare bose baguma mu bigo byabo.

Yitwaye ate mu nzibacyuho?

Ku wa 17 Nzeri, nyuma y’iminsi 10 coup d’état ibaye, itsinda ry’abayiyoboye ryamutoranyije nka Perezida w’igihugu hatangira n’urugendo rwo gushyiraho Inteko Ishinga Amategeko y’inzibacyuho yagombaga gutegura Itegeko Nshinga.

Yarahiye ku wa 1 Ukwakira 2021 imbere y’Urukiko rw’Ikirenga rwahawe inshingano z’urukiko rushinzwe itegeko nshinga rwakuweho. Ku wa 6 Ukwakira yagennye Mohamed Béavogui nka Minisitiri w’Intebe.

Kuva ku wa 11 Ukwakira 2021, Perezida wa Sierra Leone, Julius Maada Bio ni we mukuru w’igihugu rukumbi wabashije kugenderera Guinée kuva haba Coup d’etat muri Nzeri uwo mwaka.

Muri Mata 2022, yatagetse ibigo bicukura amabuye y’agaciro byihariwe n’abanyamahanga gutangiza inganda zitunganya amabuye y’agaciro yo mu bwoko bya ‘bauxite’, imbere mu gihugu.

Igitutu cy’umuryango CEDEAO n’umuryango mpuzamahanga cyatumye Doumbouya yemera kugabanya igihe inzibacyuho izamara maze agasubiza ubutegetsi mu maboko y’abasivile, ayigira imyaka ibiri uhereye muri Mutarama 2023.

Doumbouya mu mahanga

Ku wa 21 Nzeri 2021, Mamadi Doumbouya yagiriye uruzinduko rw’akazi i Bamako, yakirwa na Perezida Assimi Goita.

Nyuma y’aho yasuye Perezida wa Sierra Leone akoresheje inzira y’ubutaka, yakirwa na Visi Perezida, ukomoka muri Guinée, Dr Mohamed Juldeh Jalloh, mbere yo kwakirwa na Perezida Julius Maada Bio.

Doumbouya kandi yasuye Turikiya muri Kamena 2023, ubwo yitabiraga ibirori by’irahira rya Perezida w’iki gihugu, Recep Tayyip Erdoğan wongeye gutorerwa indi manda uwo mwaka.

Uyu mukuru w’igihugu yageze mu Rwanda kuri uyu wa 25 Mutarama 2024, uruzinduko ruje rukurikira urwo Perezida Paul Kagame yagiriye muri Guinée –Conakry muri Mata mu 2023.

Amasezerano yasinywe n’impande zombi agamije ubufatanye mu ngeri zitandukanye zirimo n’ikoranabuhanga.

Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko uruzinduko rwe rugaragaza ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika mu kwiteza imbere.

Ayoboye igihugu gifite abaturage bajya kungana n’Abanyarwanda

Ikigereranyo cy’abaturage bo muri Guinée cyari miliyoni 13, 5 mu 2021. Umurwa Mukuru, Conakry ni wo wari utuwe cyane ndetse ni wo zingiro ry’ubukungu, ubucuruzi, uburezi n’umuco.

Mu 2014, umugore umwe wo muri icyo gihugu yabarirwaga abana bari hagati ya bane na batanu.

Ubukungu bw’igihugu bushingiye cyane ku buhinzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Ni cyo gihugu kiza ku mwanya wa kabiri mu gucukura ayo mu bwoko bwa bauxite ndetse gifite zahabu na diamant.

Gen Mamadi Doumbouya ubwo yakirwaga na Perezida Kagame mu Rwanda
Doumbouya yageze mu Rwanda kuri uyu wa Kane
Gen. Doumbouya yagiriye urizinduko rw'iminsi itatu mu Rwanda
Doumbouya yageze ku butegetsi mu 2021
Doumbouya yahoze akuriye umutwe w'ingabo zidasanzwe muri Guinée Conakry
Doubouya yarahiye ku wa 1 Ukwakira 2021
Muri Nzeri umwaka ushize ubwo Doumbouya yagezaga ijambo ku Nteko rusange ya Loni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .