Nkurunziza wari ufite imyaka 55, yapfuye amaze imyaka 15 ku mwanya wa Perezida w’u Burundi, yashyizweho n’amatora yakurikiye ibiganiro by’amahoro bya Arusha byasojwe mu 2003.
Urupfu rwa Nkurunziza rwaje mu gihe igihugu cye cyasaga nk’icyabaye akarwa ku Isi, kubera ibihano cyagiye gifatirwa hirya no hino kubera imvururu zakurikiye amatora yo gushaka manda ya gatatu ya Nkurunziza, bamwe bemezaga ko itemewe n’Itegeko Nshinga.
U Rwanda ni rumwe mu bihugu Nkurunziza yapfuye badacana uwaka kuko yarushinjaga kugira uruhare mu ihirikwa ry’ubutegetsi bwe ryaburijwemo muri Gicurasi 2015, narwo rukamushinja gukorana n’imitwa igamije kuruhungabanyiriza umutekano.
Mbere ya 2015 byari amahoro, abakuru b’ibihugu byombi bagenderana ndetse isoko rya Bujumbura ryigeze gushya, rizimywa n’indege zivuye i Kigali.
Uwo mwuka mubi wagize ingaruka ku mpande zombi kugeza n’ubu bikaba bikizonga ibi bihugu, nubwo hari icyizere cyo gusubukura umubano nyuma y’aho Perezida Evariste Ndayishimiye agiriye ku butegetsi.
Coup d’Etat yazambije byose
Kuwa 13 Gicurasi 2015, ubwo Perezida Nkurunziza yari muri Tanzania mu Nama y’Umuryango w’Afurika yIburasirazuba, nibwo yakiriye amakuru ko i Bujumbura itsinda ry’abasirikare bayobowe na Gen Godfroid Niyombare, batangarije kuri radiyo yigenga ko bamuhiritse ku butegetsi.
Habaye imirwano hagati y’abasirikare bashyigikiye Niyombare n’aba Nkurunziza, biza kurangira aba Nkurunziza batsinze agaruka mu gihugu nyuma y’amasaha 48, abisikana n’aba Niyombare bahunga.
Ubutegetsi bw’u Burundi bwashyize mu majwi u Rwanda kuba inyuma y’abo bashakaga guhirika Nkurunziza, icyakora rwo rwagiye rubihakana rwivuye inyuma.
Mu bantu basaga 30 u Burundi butunga agatoki kuba baragize uruhare muri iryo gerageza ry’ihirikwa ry’ubutegetsi, harimo abo bwemeza ko bari mu Rwanda bushaka ko bagezwa imbere y’ubutabera.
U Rwanda rwagiye kenshi ruvuga ko rutasubiza u Burundi abo bantu kuko baruhungiyeho kandi bitemewe gusubiza impunzi aho yahunze itabyifuza.
Imyaka itanu ya manda ya Nkurunziza yashize ibihugu birebana ay’ingwe, u Burundi buvuga ko ntacyo buzaganira n’u Rwanda budahawe abo bantu.
Ibihumbi by’Impunzi z’abarundi ziracyari mu Rwanda
Abahageze bwa mbere ubwo imvururu za manda ya gatatu ya Nkurunziza zatangiraga, ubu bujuje imyaka irindwi bahunze. Abahungiye mu Rwanda basaga ibihumbi 70, bahise bajya gucumbikirwa mu nkambi ya Mahama iherereye mu Burasirazuba.
Kugeza ubu impunzi z’Abarundi zisaga ibihumbi 50 ziracyari mu Rwanda nubwo imyaka ibiri ishize ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza bahunze busimbuwe.
Abenshi mu nkambi ya Mahama bavuga ko bagifite ubwoba bw’umutekano wabo mu gihe baba basubiye mu Burundi, nubwo iyo Leta yo ivuga ko yiteguye kubakira no kubafasha gusubira mu buzima busanzwe.
Muri Kanama 2020, nyuma y’amezi abiri gusa Nkurunziza apfuye nibwo u Rwanda n’u Burundi byatangiye gufatanya kugira ngo impunzi zibyifuza zibashe gusubira mu gihugu cyazo. Hamaze kugenda amatsinda atandukanye y’impunzi.
Imipaka iracyafunze
Imvururu zo mu Burundi zimaze kwaduka by’umwihariko nyuma yo kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza, icya mbere icyo gihugu cyo mu Majyepfo y’u Rwanda cyakoze ni ugufunga imipaka ihuza ibihugu byombi ari nayo yoroshyaga ubuhahirane burimo n’ubucuruzi.
Mbere y’imvururu, ibihugu byombi byakoranaga ubucuruzi bwa miliyoni 20 z’amadolari ariko nko mu gihembwe cya gatatu cya 2021, ubwo bucuruzi bwari bugeze munsi ya miliyoni y’amadolari.
U Rwanda rwoherezaga i Burundi byinshi mu bikorerwa mu nganda, rugakorayo ibikomoka ku buhinzi bitandukanye birimo imbuto, indagara n’amamesa, rukajyanayo ifu y’ibigori, iy’ingano, ifu y’imyumbati, ibijumba n’amata.
Mu 2016 ni bwo u Burundi bwatangiye kubuza imodoka zivuye mu Rwanda zitwaye abagenzi kwambuka. Kuva icyo gihe Abarundi bo bazaga mu Rwanda nta nkomyi ariko Abanyarwanda bo bakangirwa kujyayo.
Nyuma yaho muri Werurwe 2020 ubwo icyorezo cya Covid-19 cyageraga mu Rwanda, imipaka yahise ifungwa urujya n’uruza hagati y’impande zombi ruhita ruhagarikwa kugeza ubu nubwo u Rwanda rwo rwamaze gufungura uruhande rwarwo.
Ku wa 7 Werurwe 2022, nibwo Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gukomorera urujya n’uruza rw’abantu ku mipaka yarwo yo ku butaka nyuma y’igihe yari imaze ifunze kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Ku ruhande rw’u Burundi ho ntabwo barafungura, ahanini bishingiye ku busabe bwo kohererezwa abakekwaho uruhare muri Coud d’etat butarahabwa.
Ubufasha ku mitwe irwanya u Rwanda
Mu byazambije umubano w’u Rwanda n’u Burundi, ni imikoranire icyo gihugu cyakunze gushinjwa kenshi na Leta y’u Rwanda, n’imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano irimo na FDLR yiganjemo abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.
Mu gihe cy’imvururu zakurikiye amatora ya 2015, byanavugwaga ko bamwe mu bagize FDLR bakoranaga bya hafi n’inzego z’umutekano mu Burundi.
Mu manza zitandukanye z’abagiye bafatirwamu bitero imwe mu mitwe y’inyeshyamba yagiye igaba ku Rwanda, bagiye batanga ubuhamya bw’uburyo Leta ya Nkurunziza yagiye iborohereza cyane.
Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara wahoze ari umuyobozi mu mutwe MRCD/FLN wagabye ibitero bitandukanye ku Rwanda, yiyemereye mu rukiko ko inzego z’umutekano mu Burundi zagiye zibafasha mu bitero bagabaga binjiriye mu ishyamba rya Kibira bagahingukira muri Nyungwe.
Ingabo z’u Rwanda (RDF) zagiye zitangaza mu bihe bitandukanye ko zasubije inyuma ibitero by’inyeshyamba zabaga zinjiye ziturutse mu Burundi, na nyuma yo guhashywa zikahahungira ndetse rimwe na rimwe hakaboneka bimwe mu bikoresho bya gisirikare bikoreshwa n’ingabo z’u Burundi.
Kujya ku butegetsi kwa Evariste Ndayishimiye kwatumye bigabanyuka kuko igitero giturutse i Burundi giheruka ni icyo muri Gicurasi 2021 cyagabwe muri Bweyeye mu karere ka Rusizi.
Inzego z’umutekano ku mpande zombi zatangiye ibiganiro biganisha ku bufatanye ndetse bamwe mu bakekwaho ibyaha ku mpande zombi barahererekanywa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!