Ni minisiteri izaba ifite inshingano zo kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, kubungabunga umurage w’amateka no gutoza uburere mboneragihugu.
Ni bwo bwa mbere mu mateka y’u Rwanda Minisiteri nk’iyi ishyizweho. Iyi Minisiteri izahuriza hamwe inshingano zari zifitwe na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) n’iza Komisiyo ishinzwe Ubumwe n’Ubwiyunge.
Yitezweho gufasha u Rwanda gukomeza kwimakaza ubumwe bw’abenihugu, kubika no kurinda amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gutoza urubyiruko indangagaciro z’uburere mboneragihugu.
Ntabwo hatangajwe impamvu y’iyi Minisiteri nshya. Ije mu gihe ibipimo bitandukanye bigaragaza ko Abanyarwanda babanye mu mahoro, nta vangura n’amacakubiri ugereranyije no mu myaka yashize.
Ubushakashatsi bwa gatanu ku gipimo cy’ubwiyunge mu Rwanda bwasohotse mu 2020 bukozwe na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, bwerekanye ko ubwiyunge mu Banyarwanda buri ku kigero cya 94.7%
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu ibaye Minisiteri ya 20 mu zigize Guverinoma. Ije isanga izindi zirimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN)na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC).
Hari kandi Minisiteri y’Ubuzima (Minisante), Minisiteri y’Ingabo (Minadef), Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST), Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo (MINICT), Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco (MINIYOUTH), Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS), Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET).
U Rwanda kandi rufite izindi Minisiteri zirimo Minisiteri y’Ibidukikije (MoE), Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF).



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!