Ni icyifuzo kigamije guhuza amatora yo mu Rwanda n’uko ahandi mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba akorwa, kugabanya ingengo y’imari ikoreshwa muri aya matora yombi n’imbaraga zisabwa mu kuyategura.
Gasinzigwa wabaye umudepite mu nteko ishinga amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), yasobanuye ko iki cyifuzo yakivomye mu buryo ibindi bihugu bigize uyu muryango bitegura amatora, aho bizigama ingengo y’imari n’igihe.
Ni icyifuzo cyatuma uhereye ku matora y’abadepite ateganyijwe uyu mwaka, yazabera rimwe n’aya Perezida mu 2024 mu gihe cyashyigikirwa. Ibi bivuze ko manda y’abadepite yakwiyongeraho umwaka umwe ikaba itandatu kuko imyaka itanu iri kugera ku musozo.
Izi mpinduka zigomba kubaho binyuze mu guhindura Itegeko Nshinga mu ngingo iteganya manda y’abadepite.
Ingingo ya 76 y’Itegeko Nshinga ivuga ko abadepite batorerwa manda y’imyaka itanu. Bashobora kongera gutorerwa izindi manda.
Ingingo ya 79 ivuga ko ku mpamvu z’amatora, Perezida wa Repubulika asesa Umutwe w’Abadepite hasigaye nibura iminsi mirongo itatu (30) kandi itarenga iminsi mirongo itandatu (60) ngo manda y’abawugize irangire.
Impuguke mu mategeko mpuzamahanga, Dr Alphonse Muleefu, yabwiye IGIHE ko mu gihe hari impamvu zasaba ko manda yabo [abadepite] yiyongeraho igihe, byaba bivuga ko hagomba guhindurwa Itegeko Nshinga.
Ati “Byaba bisaba ko habaho kuvugurura, bashobora kongeramo ingingo imwe cyangwa bakongera igika kuri iyi ngingo ya 76 ivuga ko aba badepite bariho manda yabo izarangira igihe iya Perezida wa Repubulika irangiye, ibyo bigatuma bose bashobora kugira rimwe mu matora”.
Dr Muleefu avuga ko byasobanurwa neza ku buryo ubutaha abadepite bazatorwa batazumva ko nabo bazaba bafite manda y’imyaka itandatu.
Ingingo ya 175 ivuga ku buryo bwo kuvugurura Itegeko Nshinga, iteganya ko ‘ububasha bwo gutangiza ivugurura ry’Itegeko Nshinga bufitwe na Perezida wa Repubulika bimaze kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri; bufitwe kandi na buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko binyuze mu itora ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu (2/3) by’amajwi y’abawugize.
Ivugururwa ryemezwa ritowe ku bwiganze bwa bitatu bya kane (3/4) by’amajwi y’abagize buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko.
Ariko iyo iryo vugururwa ryerekeye manda ya Perezida wa Repubulika, ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku bitekerezo binyuranye cyangwa ku bwoko bw’ubutegetsi buteganyijwe n’iri Tegeko Nshinga cyane cyane ku butegetsi bwa Leta bushingiye kuri Repubulika n’ubusugire bw’Igihugu, rigomba kwemezwa na referandumu, rimaze gutorwa na buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko.
Nta mushinga w’ivugururwa ry’iyi ngingo ushobora kwakirwa.
Dr Muleefu asanga gusaba guhindura itegeko nshinga kubera icyifuzo cya NEC byakorwa na Perezida wa Repubulika mu gihe impamvu zaba zatanzwe basanga zumvikana.
Ati “Ni ibintu byasabwa na Perezida kuko bisabwe n’abadepite haba hajemo icyakwitwa nko kugongana kw’inyungu. Ariko n’ubundi itegeko riba riri butorwe n’abadepite kugira ngo ayo mavugurura akunde”.
Ni icyemezo cyakiranywe ubwuzu
Perezida w’Ishyaka ‘Democratic Green Party of Rwanda’ akaba n’umudepite, Dr Frank Habineza, yabwiye IGIHE ko iki cyifuzo bacyakiriye neza nk’abanyapolitiki kuko kwitegura amatora byabavunaga cyane.
Yatanze urugero rw’amatora aheruka, aho bitabiriye aya Perezida wa Repubulika mu 2017 nyuma y’umwaka umwe [2018] bakitabira ay’abadepite begukanyemo imyanya ibiri.
Ati “Twaravunitse mu rwego rw’ubukungu n’imari no mu rw’imbaraga z’umubiri. Gushaka amafaranga yo gutegura amatora umwaka umwe ukongera gushaka ayandi umwaka ukurikiyeho, biravunanye cyane”.
Amatora abereye rimwe byakoroha mu buryo bw’igenamigambi kuko ibikorwa byo kwiyamamaza byabera rimwe. Icyakora ngo birasaba ko iminsi yo kwiyamamaza yiyongera kuko ubusanzwe yari 21 nibura ikaba 30 buri karere kakagira umunsi wako.
Dr Frank Habineza yiyamamaje mu matora ya Perezida wa Repubulika ntiyahirwa kuko yagize amajwi 0.48%, mu mwaka wakurikiyeho [2018] yiyamamaje mu badepite b’ishyaka Green Party, ubu ni umudepite.
Amatora y’abadepite n’aya Repubulika abereye rimwe, birashoboka ko umukandida atakwemererwa kugaragara hombi. Urugero nka Green Party itanze Dr Habineza nk’umukandida ku mwanya wa Perezida, ntiyajya no mu badepite.
Dr Habineza yavuze ko ‘icya ngombwa ari uko ishyaka ryatsinda rikabona amajwi mu badepite rikinjira mu nteko kandi iyo ishyaka ritsinze hamwe nta kibazo kiba kibirimo’.
Komisiyo y’Igihugu y’amatora itangaza ko nk’amatora ya Perezida n’ay’Abadepite, usanga itora rimwe ritwaye hafi miliyari zigera kuri 7 Frw.
Kuba u Rwanda rufite amatora y’abadepite mu 2023 rukagira ayandi mu 2024 ya Perezida wa Repubulika, bivuze ko hakenewe miliyari 14Frw, ni mu gihe aya matora aramutse ahujwe agakorerwa rimwe, hakoreshwa nibura miliyari 8 Frw.
Ubusanzwe mu Rwanda, amatora y’abadepite n’aya Perezida wa Repubulika yabaga mu myaka itandukanye cyane ko na manda zitanganaga. Manda ya Perezida yari imyaka irindwi, iy’abadepite ikaba imyaka itanu.
Icyakora guhera mu mwaka utaha, manda y’Umukuru w’Igihugu izaba ari imyaka itanu nk’uko byavuguruwe mu Itegeko Nshiga mu 2015, ingana n’iy’abadepite.
Byaba bivuze ko mbere y’uko bihinduka, amatora y’abadepite yajya aba mu mwaka ubanza nk’uko ateganyijwe muri uyu mwaka, aya Perezida akaba mu mwaka ukurikiyeho.
Nta gihindutse amatora y’abadepite ateganyijwe mu Ukwakira uyu mwaka, naho aya Perezida wa Repubulika ateganyijwe muri Kanama 2024.
Inkuru bifitanye isano: Komisiyo y’Amatora yatanze icyifuzo cyo guhuza amatora y’Abadepite n’aya Perezida



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!