Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo asanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango kuva muri Mutarama 2019. Ahatanye na Juliana Amato Lumumba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Coumba Ba wo muri Mauritanie na Dacian Ciolos wo muri Roumanie.
Mushikiwabo yagaragarije aba baminisitiri ko afite ubushake bwo gukomeza gukorera uyu muryango, akunda ibyo akora, ashimangira ko ashaka gufasha uyu muryango kurushaho kugira ijambo ku ruhando mpuzamahanga ku buryo wagira uruhare rufatika mu gukemura ibibazo byugarije Isi.
Yagize ati “Ibi byose bigakorwa mu nyungu n’imibereho myiza y’abaturage bayo. Ni muri urwo rwego nakoze ku buryo nshyira OIF ku ruhando mpuzamahanga. Twageze ku micungire ihamye kandi ikorera mu mucyo y’ingengo y’imari, iy’abantu n’umutungo muri uyu muryango. Ibyemezo by’igenzura ngarukamwaka ryakozwe kuva mu 2019 birashimangira.”
Mushikiwabo yagaragaje ko yababajwe n’uko ibihugu bitatu biri mu byatangije OIF; Burkina Faso, Mali na Niger byavuye muri uyu muryango, asobanura ko ariko byatewe n’ibibazo bitawuturutseho kuko byari umwuka mubi watutumbye muri politiki imbere muri byo.
Yabwiye aba baminisitiri ko isano ya OIF y’ibi bihugu idashobora gusibama kubera ko nubwo bitakiri muri uyu muryango, bikigendera ku mahame yawo arimo gukoresha Igifaransa, bityo ko ubitegeye amaboko kugira ngo biwusubiremo mu gihe byaba bibyifuza.
Mushikiwabo yavuze ko ibihe Isi irimo bitungurana cyane kuko imiryango ihuza ibihugu hari ubwo isenyuka bitari byitezwe, bityo ko OIF igomba kwitegura gukemura ibibazo bishobora kuyihungabanya, cyane cyane ikijyanye n’ubushobozi mu by’imari.
Mu rwego rwo gushaka ibisubizo by’ibibazo bigenda bivuka ku Isi, Mushikiwabo yasabye abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo muri OIF ko bajya bahura inshuro zirenze imwe mu mwaka, bagashakira hamwe ibisubizo.
Gukemura ibibazo bivuka mu bihugu
Mushikiwabo yagaragarije aba baminisitiri ko natorwa, azagura ingamba zifasha OIF kugendana n’ibihe kandi ikaba ijwi riranguruye ry’indangagaciro z’ubwuzuzanye, ibiganiro bikemura amakimbirane n’ubwubahane.
Yasobanuye ko mu rwego rwa politiki, OIF yavuguruye uburyo bwo gufasha ibihugu bihura n’ibibazo by’impinduka mu miyoborere zidashingiye kuri demokarasi, aho uyu muryango uzajya wibanda ku gushyira imbere ibiganiro bigamije gukemura ibibazo.
Mushikiwabo yasobanuye ko ari yo mpamvu OIF yashyizeho uburyo buhoraho bwo gukurikiranira hafi ibibazo by’ibihugu, hasuzumwa intambwe ziterwa mu kubikemura, hanakomezwa umubano hagati y’umuryango n’inzego bireba mu gihe ibyo bihugu bibyifuje.
Yavuze ko mu gihe ibibazo byugariza Isi birushaho gukomera, OIF igomba gukomeza kuba umuryango mpuzamahanga wizewe kandi uhuza ibihugu byose biwuhuriyemo. Yasobanuye ko ari yo mpamvu kuva mu ntangiriro, yitaye ku bihuza abantu.
Mushikiwabo yasobanuye ko yahereye ku guhuza ibihugu bikize n’ibiri mu nzira y’amajyambere byahoraga bihangana, agaragaza ko iyo ibihugu byitaye ku nyungu bihuriyeho kurusha ibibitandukanya, byose bibona inyungu.
Ati “Iyi nshingano yo kuba ikiraro gihuza uturere, imiryango n’ibisekuru by’abantu ni yo naharaniye, mbifashijwemo n’abo dukorana hirya no hino mu bihugu bikoresha Igifaransa n’ahandi hose. Ibibazo ntibigira imipaka, ibyorezo ntibigira imipaka. Ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere ntibigira imipaka, kandi kubishakira ibisubizo bisaba ubufatanye mpuzamahanga buvuguruye.”
Yasobanuye ko yakoze ubu bukangurambaga mu miryango, inama n’amahuriro abarizwamo birimo Mo Ibrahim Foundation, inama y’umutekano ya Munich no mu rwego rw’abayobozi bo mu nzego za politiki, azamura ijwi n’indangagaciro za OIF aho yageze hose.
Guhanga imirimo no guteza imbere Igifaransa
Mushikiwabo yabwiye abaminisitiri ko niyongera kugirirwa icyizere, mu ntangiriro za 2027 azongerera imbaraga imishinga yatanze umusaruro ufatika irimo imyigishirize y’Igifaransa, gufasha abagore batishoboye, urubyiruko no guteza imbere ubukungu n’ubukerarugendo.
Yasobanuye ko yegereye ibigo by’ishoramari n’iby’imari birimo TotalEnergies, Banki ya Afurika y’Iburengerazuba, Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD) kugira ngo bitere inkunga imishinga ya OIF.
Mushikiwabo yavuze ko mu cyumweru gishize, nk’Umunyamabanga Mukuru wa OIF yakiriye Perezida wa BAD, Dr. Sidi Ould Tahi i Paris, bagirana amasezerano y’ubufatanye mu gufasha urubyiruko kubona akazi.
Yasobanuye ko muri manda ya mbere yavuguruye gahunda ya OIF ku guteza imbere ikoranabuhanga binyuze muri gahunda zirimo D-Clic yashyiriweho guhugurira urubyiruko kurikoresha, muri manda ya kabiri yibanda ku miyoborere yimakaza ikoranabuhanga n’ubwenge buhangano.
Muri manda ya gatatu, yagaragaje ko ateganya gukorana n’abaminisitiri bo muri uyu muryango mu gutegurira abaturage ibihe by’ubwenge buhangano, babukoreshe kuko buri kurushaho kugira uruhare mu buzima bw’umunsi ku wundi.
Yasobanuye ko imishinga y’iterambere ry’ubukungu OIF yamuritse mu 2022 yagaragaje ko uyu muryango urimo amahirwe menshi, agaragaza ko nyuma y’ibihe by’icyorezo cya Covid-19, ibigo by’ishoramari hafi 2000 byo mu bihugu 30 byagiranye amasezerano y’ubucuruzi bififashijwemo n’uyu muryango.
Mushikiwabo yagaragaje ko natorwa, mu 2027 azafasha uyu muryango gutera izindi ntambwe mu gufasha ibigo by’ishoramari kurushaho gukorana, wubake ikiraro gihuza ubucuruzi n’ishoramari, unafashe urubyiruko kubona imirimo.
Yagaragaje ko gahunda ya D-Clic, CAP Innovation n’izindi OIF yateguye zishyigikira imishinga igitangira, zigahuza ba nyirayo n’abaterankunga. Yasobanuye ko kuva mu 2024 kugeza mu 2026, urubyiruko rurenga ibihumbi 26 rwahawe ubufasha binyuze muri iyi mishinga.
Ati “Uyu munsi, kubera ubumenyi bahawe, abarenga 40% muri bo bavuze ko babonye akazi kandi ibi biradushimisha. Uyu musaruro ugaragaza uko tuzi uburyo bwo gufasha urubyiruko.”
Mushikiwabo yagaragaje ko icyo arangamiye mu gihe kiri imbere ari ukwagura iyi mishinga kugira ngo ifashe urubyiruko rwinshi kurushaho, binyuze mu bufatanye n’abafatanyabikorwa barimo ibigo by’abikorera, imiryango mpuzamahanga na za sosiyete sivile.
Yagaragaje ko mu bihe byashize, ingengo y’imari ya OIF yari nke cyane ugereranyije n’imishinga ifite ariko ko mu rwego rwo gushaka igisubizo kirambye, ibihugu byongereye umusanzu bitanga buri mwaka.
Nubwo iyi ntambwe yatewe, nk’uko yabisobanuye, haracyari imbogamizi mu rwego rw’imari kuko ateganya byinshi kurushaho. Yavuze ko ari muri urwo rwego ateganya gukomeza gushaka abaterankunga bo mu rwego rw’abikorera, anashishikariza ibihugu gutangira umusanzu ku gihe.
Mushikiwabo yagaragaje ko nk’umuyobozi wahinduye byinshi muri OIF kuva yagera ku buyobozi bwayo mu 2019, atigeze ahinduka, bityo ko nagirirwa icyizere, azubakira ku byo yagezeho mu gufasha uyu muryango gutera imbere kurushaho.
Icyo ateganyiriza u Rwanda
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yashimiye Mushikiwabo byinshi yagejeje kuri OIF kuva yatangira kuyiyobora, ikaba umuryango uhamye ku rwego mpuzamahanga.
Nduhungirehe yagaragarije Mushikiwabo ko mu gihe ayoboye OIF, uyu muryango wafashije u Rwanda mu guteza imbere ikoreshwa ry’Igifaransa n’imyigishirize yacyo, uruha abahugura abacyigisha; ibyatumye rushyira ibikorwa byo guhugura abarimu b’Igifaransa muri gahunda y’igihugu.
Yamubajije icyo ateganyiriza u Rwanda muri manda ya gatatu kugira ngo kwigisha Igifaransa no kugikoresha birusheho kugira imbaraga muri iki gihugu ndetse no mu bindi bigize uyu muryango bikoresha n’izindi ndimi.
Mushikiwabo yasubije ko OIF n’u Rwanda bihuje intego yo kongera imbaraga mu mikoreshereze n’imyigishirize y’Igifaransa, ashima ko ibyo byashyizwe muri gahunda y’uburezi muri iki gihugu.
Yasobanuye ko kuba u Rwanda rwarashyize imyigishirize n’imikoreshereze y’Igifaransa muri gahunda yarwo byahaye OIF impamvu yo kurwoherereza abahugura abarimu, kandi ko ibyo ari na ko byagenze muri Seychelles, Ghana na Cambodge.
Mushikiwabo yagaragaje ko iterambere ry’imikoreshereze n’imyigishirize y’Igifaransa rishingira ku bufatanye bwa OIF n’ibihugu, agaragaza ko mu gihe u Rwanda n’ibindi bihugu bizasaba guhabwa abandi barimu, bizabahabwa.
Yavuze ko hakenewe kongera amafaranga ashorwa mu myigishirize y’Igifaransa, agaragaza ko mu muryango Commonwealth w’ibihugu bikoresha Icyongereza, iyo gahunda ishyirwamo imbaraga nyinshi, bityo ko no muri OIF bikenewe.
Ati “Ikigo cyacu gishinzwe uburezi kiri i Dakar gifite gahunda zashyizweho mu myaka myinshi ishize, zashyizwemo ikoranabuhanga, rikaba ridufasha guhugura abarimu benshi b’Igifaransa, bagakoresha iyakure. Iyi gahunda irahari, ikenewe kwagurwa binyuze mo kongera amafaranga ashorwamo.”
Mushikiwabo yagaragaje ko mu guhugura abarimu bigisha Igifaransa hakenewe ikoranabuhanga rigezweho ririmo ubwenge buhangano kugira iyi gahunda igende neza kurushaho.
Amatora y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF azabera mu nama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bo muri uyu muryango, izabera mu Mujyi wa Phnom Penh muri Cambodge mu Ugushyingo 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!