00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gen Muhoozi yatemberejwe imishinga yitezweho guhindura isura ya Kigali

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 July 2026 saa 08:16
Yasuwe :

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akaba n’Umujyanama wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu bikorwa byihariye bya gisirikare, Gen Muhoozi Kainerugaba, yasuye ibikorwa bitandukanye by’iterambere mu Mujyi wa Kigali.

Gen Muhoozi ari mu Rwanda mu ruzinduko yatangiye wa 25 Nyakanga 2026 ubwo yakirwaga n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda yatemberejwe imishinga iri gutezwa imbere mu Mujyi wa Kigali na Meya Dusengiyumva Samuel.

Ku gicamunsi cyo ku wa 26 Nyakanga, Gen Muhoozi yasuye ibikorwa birimo umushinga wo kwagura Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal. Imirimo yo kwagura ibi bitaro izasiga umubare w’ibitanda ukubwe gatatu aho bizagera kuri 600.

Uyu muyobozi kandi yasuye ibindi bikorwa bifasha abantu kuruhuka birimo Pariki ya Nyandungu yafunguwe mu 2022.

Ni pariki ifasha abantu kuruhuka ndetse abayisura bakomeje kwiyongera bavuye kuri 67.222 mu 2023, bagera kuri 76.754 mu 2024, mu 2025 bariyongera cyane kuko byageze mu Ugushyingo babarirwa mu bihumbi 100.

Amafaranga iyo pariki yinjiza na yo yakomeje kwiyongera kuko yavuye kuri miliyoni 158 Frw mu 2024 agera kuri miliyoni zirenga 200 Frw mu 2025.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda kandi yatemberejwe umushinga wo guteza imbere imiturire uri kubakwa i Gacuriro mu Karere ka Gasabo uri gushyirwa mu bikorwa n’Ikigo Shelter Group Africa.

Uretse gusura ibi bikorwa Gen Muhoozi yanakiriwe na Perezida Kagame ku wa 25 Nyakanga 2026, bagirana ibiganiro byibanze ku kurushaho kwimakaza ubufatanye hagati y’ingabo z’ibihugu byombi ndetse no ku zindi ngingo bifiteho inyungu rusange.

Bagize n’umwanya wo gukina umukino wa Basketball.

Gen Muhoozi yasuye ibikorwa by'iterambere mu Mujyi wa Kigali
Gen Muhoozi yasuye umushinga wo kwagura Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal
Gen Muhoozi yatemberejwe muri Pariki ya Nyandungu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages