00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gen Muhoozi Kainerugaba ategerejwe mu irahira rya Perezida Kagame

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 5 August 2024 saa 11:20
Yasuwe :

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko agiye gusura u Rwanda aho azitabira irahira rya Perezida Paul Kagame riteganyijwe tariki 11 Kanama 2024.

Abinyujije kuri X yahoze ari Twitter kuri uyu wa Mbere tariki 5 Kanama, Muhoozi yagize ati “Nishimiye gutangaza ko vuba ngiye gusura iwacu ha kabiri ari ho mu Rwanda. Nzitabira irahira rya Afande Kagame. Nta kabuza ko bizaba ari ibiriro bya mbere muri Afurika. Harakabaho Urukundo [Rukundo Egumeho!]”.

Gen Muhoozi yaherukaga mu Rwanda muri Mata 2023 ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 49 yari ishize avutse. Icyo gihe yari umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni mu bijyanye n’umutekano.

Muhoozi ashimirwa ko yagize uruhare mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda wari warazambye.

Perezida Kagame yigeze kuvuga ko mu gihe umubano utari wifashe neza Gen Muhoozi yashakishije nimero ye ya telefone ngo amuvugishe ku kibazo cy’umubano w’ibihugu byombi.

Ubu bushake bwa Muhoozi ni bwo bwabyaye ibiganiro bya mbere byamuhuje na Perezida Kagame muri Mutarama 2022 ndetse bikaza kurangira bikurikiwe n’ibindi byatumye ibihugu byombi byongera kubana neza.

Gen Muhoozi ubwo yaganiraga na Perezida Kagame i Kigali mu 2021

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .