Iyi raporo ivuga ko imitwe ya Wazalendo ikorera mu bice bitandukanye cyane cyane mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru nka Teritwari ya Nyiragongo, Masisi, Rutshuru, Walikale na Lubero, rimwe igakora ukwayo, ubundi igakorana n’ingabo za RDC, cyane iyo bigaba ibitero kuri AFC/M23.
Mu barwanyi ba Wazalendo harimo abahawe imyitozo idasanzwe nk’iyo kurashisha imbunda za mudahusha, mu gihe bari ku rugamba, ingabo za RDC zikabaha ubufasha bwo mu kirere zikoresheje drones.
Iyi raporo igaragaza ko abarwanyi ba FDLR basaranganyijwe imitwe ya Wazalendo, cyane cyane iy’Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abahutu bahuje ingengabitekerezo yo kwanga Abatutsi nka CMC/FDP, FDDP na APCS.
Ibi birenze ubufatanye kuko byongereye FDLR imbaraga ariko binayifasha kwihisha mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’akanama ka Loni gashinzwe umutekano bisaba ko isenywa hashingiwe ku masezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington muri Kamena 2025.
Impuguke za Loni zigaragaza ko ubuyobozi bukuru bw’ingabo za RDC bwamenye ko abarwanyi ba FDLR mu mitwe ya Wazalendo kandi ko n’abayobozi b’i Kinshasa babihaye umugisha.
Abarwanyi ba FDLR n’abo muri Wazalendo baremye amahuriro mashya abafasha kunoza imikorere mu bice bitandukanye byo muri Kivu y’Amajyaruguru, binyuze mu bufatanye burimo guhana amakuru no kurwana.
Mu gice cy’amajyaruguru, hari ihuriro ryitwa ‘Synergie Front Grand Nord’ riyobowe na Gen Germain Kambale Mayani uyobora umutwe witwaje intwaro wa UPLC. Rihuza imitwe 24 ikorera muri Teritwari ya Lubero na Beni. Rifite ibirindiro bikuru muri Kalunguka.
Igice cyo hagati cyiswe ’Synergie Masisi-Walikale’ kiyoborwa na Janvier Karairi unayobora umutwe wa APCLS na Guidon Shimiray Mwisa usanzwe ayobora umutwe wa NDC-R. Kigizwe n’imitwe 17.
Mu majyepfo, hari ihuriro ryitwa ’Synergie Petit Nord’ rikorera mu bice byo muri Rutshuru na Nyiragongo, rigahuza imitwe 14 iyobowe na Jonas Bigabo usanzwe ayoboye umutwe wa CMC-PAPC.
Impuguke za Loni zasobanuye ko muri ‘Synergie Petit Nord’ na ‘Synergie Masisi-Walikale’ hakoreramo abarwanyi abarwanyi ba FDLR.
Muri Beni hari umutwe ushamikiye kuri FDLR wiswe FPP (Force de protection du peuple) ukorera muri ’Synergie Grand Nord’ ya Gen Mayani.
Mu biganiro byabaye mu ibanga, ubuyobozi bw’ingabo za RDC bwamenyesheje umutwe wa FDLR ko nubwo amasezerano y’amahoro ya Washington abusaba kuwusenya, butazigera bubyubahiriza, ahubwo ko impande zombi zizakomeza gukorana.
Iyi raporo yemeza ko tariki ya 31 Werurwe 2026, kajugujugu y’ingabo za RDC yagejeje ku kibuga cy’indege intwaro zagenewe abarwanyi ba FDLR bayobowe na Gen Maj Uzabakiriho Cyprien wiyise ‘Kolomboka Niyo Tedium Mugisha’.
Ibi bikoresho bikigera muri Pinga muri Walikale, abarwanyi b’umutwe udasanzwe wa FDLR uzwi nka CRAP bagiye kubifata baturutse muri Masisi.
Mu mpera za 2025, na bwo abarwanyi ba FDLR bakorera muri Sheferi ya Bwito muri Rutshuru, bayoborwa n’uwitwa Togolais bagiye muri Pinga kenshi kugira ngo bahabwe ibikoresho birimo amasasu bagenewe n’ingabo za RDC.
Impuguke za Loni zemeza ko FDLR yahawe ibikoresho na Colonel Moké wo mu ngabo za RDC, abishingiye ku mabwiriza yahawe n’abamukuriye.
Zasobanuye ko ubwo zandikaga iyi raporo yasohotse mu mpera za Kamena 2026, ubuyobozi bw’ingabo za RDC n’ubwa Leta bwifashishije abofisiye ba FDLR barimo Fidele Sebagenzi mu kunoza imikoranire.
Abofisiye bo mu mitwe ishamikiye kuri FDLR irimo RUD-Urunana ikorera muri Kasindi na FPP ikorera muri Beni, bo bakorana bihoraho na Col Cyprien Sekololo wo mu ngabo za RDC; uyu akaba ari na we wahawe inshingano yo guhuza ibikorwa bya Wazalendo muri Kivu y’Amajyaruguru.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!