Ni amakuru yatunguranye kuko FARDC na FDLR bimaze imyaka myinshi ari inshuti z’akadasohoka, ndetse Perezida Felix Tshisekedi mu bihe bitandukanye yagiye yoherereza inkunga abagize uwo mutwe, kugira ngo bakomeze kumufasha guhashya M23.
Inkuru zo kurasana hagati ya FARDC na FDLR zavuzwe hashize iminsi mike intumwa z’u Rwanda na RDC zihuriye i Luanda muri Angola, mu biganiro bigamije guhosha umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.
Ibiganiro bya Luanda byarangiye nta mwanzuro, n’ikimenyimenyi nta tangazo ry’ibyemerejweyo ryagiye hanze kuko RDC yanze ubusabe u Rwanda rwatanze, bwo kugaragaza uburyo RDC izitandukanya n’umutwe wa FDLR washyizwe imbere cyane muri iyi myaka.
Benshi bibazaga uburyo imbere y’umuhuza i Luanda RDC yaba yaranze kwemera guhashya FDLR, nyuma y’iminsi mike igahindukira ikajya kurasa uwo mutwe muri Sake.
Amakuru yizewe IGIHE ifite, ni uko FARDC itigeze irasa FDLR ndetse bivugwa ko icyo gitekerezo nta n’ikigeze kibaho.
Ibinyamakuru mpuzamahanga byatangaje ko FARDC yari igamije kwica Gen Pacifique Ntawunguka uzwi nka ‘Omega’ uyobora ishami rya gisirikare cya FDLR, icyakora ntibigaragaza icyo FDLR yaba imuziza.
Igihari ni uko FDLR yagabweho ibitero n’undi mutwe witwaje intwaro uzwi nka Mai Mai Nyatura, yombi ihuriye mu ihuriro rifasha igisirikare cya Congo kurwanya M23, rizwi nka ‘Wazalendo’.
Gusubiranamo kw’iyi mitwe yombi, bivugwa ko kwaturutse ku gushwanira amabuye y’agaciro aho muri Sake, byatumye habaho kurasana.
Umuvugizi wa FDLR, Cure Ngoma yabwiye BBC ko abari kubarasaho batakwemeza ko ari FARDC ya nyayo, bivuze ko na we abizi ko igisirikare cya Congo bafitanye ubumwe, kidashobora kubatera.
Iyi mitwe ifasha Leta ya Congo kurwanya M23, isanzwe izwiho ubugizi bwa nabi ahanini ikaba yaragiye ishingwa igamije gusahura no kwigarurira ibirombe by’amabuye y’agaciro, aboneka ku bwinshi muri Kivu y’Amajyaruguru.
Umwe mu bahaye amakuru IGIHE, yavuze ko uko gusubiranamo kw’iyo mitwe, Congo yabyifashishije nk’iturufu yo kwihanaguraho icyasha, ihamagara ibinyamakuru mpuzamahanga ngo bitangaze ko ari iyo yarashe FDLR.
Bisa nko kurangaza amahanga akomeje gushyira igitutu kuri Congo, ngo igaragaza gahunda ifite yo guhashya FDLR dore ko ari bwo busabe bwa mbere u Rwanda rujyana mu biganiro bya Luanda cyane ko uwo mutwe ufite intego nyamukuru yo kongera guteza umutekano muke mu Rwanda.
Kugeza ubu ntacyo FARDC iratangaza kuri ibyo bitero byagabwe kuri FDLR ndetse no ku wundi mutwe uzwi nka APCLS, na wo ufatanya na Leta mu ntambara yo guhangana na M23.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!