Destexhe ni Inzobere mu buvuzi. Yabaye mu Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nk’Umuyobozi muri MSF, aho yakurikiranaga ikibazo cy’impunzi z’Abarundi zari muri Perefegitura ya Butare mu Majyepfo y’igihugu n’urugamba rwa RPA Inkotanyi.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yagiye gukurikirana ikibazo cy’impunzi z’Abanyarwanda mu nkambi z’i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zari zivanzemo abagize uruhare muri Jenoside baremye umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Ni umwe mu banditsi n’abashakashatsi bakurikiranira hafi intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC, ndetse mu byumweru bibiri bishize yasuye Goma n’inkengero zayo, areba uko umutekano uhagaze nyuma y’aho abarwanyi b’umutwe wa M23 batangiye kugenzura uyu mujyi mu mpera za Mutarama 2025.
Mu gihe M23 igenzura Umujyi wa Goma, Bukavu n’ibindi bice byinshi byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, Leta ya RDC igaragaza ko ubwigenge n’ubusugire bw’iki gihugu byavogerewe, ni na byo ishingiraho isaba umuryango mpuzamahanga gushyira igitutu kuri uyu mutwe kugira ngo ubivemo.
Mu kiganiro na IGIHE, Destexhe yagaragaje ko M23 yashoboye kugarura amahoro n’umutekano mu Mujyi wa Goma no mu nkengero, mu gihe wari warahungabanye ubwo ibi bice byanzurwaga na Leta ya RDC, ahamya ko ibikorwa biteza imbere abaturage bikomeje, keretse banki zigifunze bitewe n’itegeko ryaturutse i Kinshasa.
Destexhe yatangaje ko icy’ingenzi mu Ntara za Kivu atari ubwigenge bwa RDC cyangwa ubusugire bw’ubutaka bwayo, ahubwo ko ari icyatuma abaturage baho babamo mu mahoro, agaragaza ko M23 yabafashije kukigeraho.,
Yagize ati “Icyangombwa muri Kivu si ubwigenge cyangwa ubusugire bw’ubutaka bwa Congo, ahubwo ni ukubaho kw’abaturage. Ntabwo bashobora kubaho ku bwa Leta ya Kinshasa cyangwa se Tshisekedi, babaho kubera ko M23 ibarindira umutekano.”
Mu busesenguzi bwe, Destexhe yagaragaje ko nubwo bisa n’ibidashoboka, ingabo za RDC zibaye zisubije umujyi wa Goma na Bukavu, Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, cyane cyane Abatutsi, bakongera kwicwa cyangwa se bagahungira mu bihugu by’abaturanyi.
Ati “Dutekereze, FARDC itsinze intambara nubwo bitashoboka, ikisubiza Goma na Bukavu, Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda cyane cyane Abatutsi bakwicwa cyangwa se bagahungira mu bihugu by’abaturanyi. Ibi ntibyaba bikwiye.”
Destexhe yatangaje ko kuva ku bwa Laurent-Désiré Kabila mu 1997 kugeza ku bwa Félix Tshisekedi, ntacyo ubutegetsi bwa RDC bwakoze kugira ngo buteze imbere za Kivu, nyamara iki gice gifite amabuye y’agaciro n’ubutaka burumbuka byazamura ubukungu bwacyo byihuse.
Abajijwe uruhare umuryango mpuzamahanga ufite mu kibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC, Destexhe yagaragaje ko ibihano wahisemo gufatira abarwanyi ba M23 bisa no guha umurwayi umuti w’indwara atarwaye.
Yavuze ko umuryango mpuzamahanga ukwiye kubanza kumenya impamvu muzi z’intambara yo mu burasirazuba bwa RDC, ukabona gushaka ibisubizo byatuma amahoro arambye aboneka.
Ati “Ndi umuganga. Iyo uvura umurwayi, ubanza gusuzuma indwara neza. Iyo usuzumye nabi, ntabwo ushobora kumuvura. Umuryango mpuzamahanga ukwiye gusuzuma neza ikibazo cyo muri Kivu, hanyuma ukazana igisubizo. Ubu bari guha umurwayi umuti utari wo.”
Yavuze ko Kinshasa (Leta ya RDC) idashobora kwisubiza Goma na Bukavu, ahubwo ko abarwanyi ba M23 bafite ubushobozi bwo gufata indi mijyi ikomeye ya RDC irimo Kisangani mu ntara ya Tshopo na Lubumbashi muri Haut-Katanga, abishingiye ku bikoresho bafite n’uko bakomeje kunguka abarwanyi bashya.
Ati “Ntekereza ko Kinshasa itakwisubiza Goma na Bukavu, bisa n’ibigoye cyane. M23 ifite ubushobozi bwo kujya Kisangani cyangwa Lubumbashi. Bari kwinjiza mu gisirikare benshi bahoze ari abasirikare ba FARDC, buri munsi bajya muri sitade ya Goma kugira ngo bahabwe imyitozo kandi bafite intwaro bambuye ingabo za RDC. Bagera kure.”
Nyuma y’aho M23 ifashe Goma, abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’amajyepfo (SADC) tariki ya 8 Gashyantare bahuriye muri Tanzania, banzura ko ibiganiro bya politiki ari byo byahagarika intambara yo mu burasirazuba bwa RDC no kubufasha kubona amahoro arambye.
Abayobozi bo muri Kiliziya Gatolika n’Itorero Angilikani muri RDC bagiye kumara amezi abiri bazenguruka Isi, baganira n’abanyapolitiki batekereza ko batanga umusanzu mu kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bw’iki gihugu. Bagaragaje ko bashyigikiye ibiganiro bya politiki hagati ya Leta na M23.
Destexhe yatangaje ko gushaka ibisubizo bya politiki biri mu nyungu za Perezida Tshisekedi wa RDC, kuko ari byo byahagarika kwagura ibirindiro kwa M23, agaragaza ko nibitaba ibyo, uyu Mukuru w’Igihugu azakomeza guhomba kuko uyu mutwe witwaje intwaro ufite ubushobozi bwo kugera kure.



Kurikira ikiganiro cya Alain Destexhe na IGIHE hano
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!