00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byadogereye muri Kivu zombi; RDC iri guhumeka insigane

Yanditswe na Adeline Umutoni, Marc Hoogsteyns
Kuya 20 October 2023 saa 11:05
Yasuwe :

Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo by’abanyamakuru Marc Hoogsteyns na Adeline Umutoni. Byatambutse bwa mbere mu Cyongereza kuri Kivu Press Agency.

FARDC yiyambaje imitwe y’iterabwoba yibumbiye muri Wazalendo irimo umutwe FDLR, Nyatura h’ihuriro ry’abacanshuro mu mirwano ya M23 yakajije umurego mu byumweru bishize.

Ibi byatumye M23 iva mu birindiro byayo biherereye hafi na Kitchanga na Kilolirwe ariko ihagarara mu duce twa Tongo na Bwiza aho uruhande ruhanganye na yo rwari rwikinze nk’aho rubona ho kurasanira heza.

Benshi mu barwanyi bo mu ihuriro rirwanya M23 bahasize ubuzima. Ibitero byinshi byatangijwe n’abacanshuro mvamahanga bifashishije imbunda nini, bikurikirwa n’udutero shuma twagabwe n’insoresore zibumbiye muri ‘Wazalendo’, abarwanyi binjijwe mu rugamba na FARDC ngo bayikomereze amaboko.

Nk’uko bisanzwe, FARDC yakomeje kwiheza muri iyo mirwano. Icyadutunguye ni uko batigeze bakoresha indege zabo za gisirikare za Sukhoi cyangwa kajugujugu ndetse bakoresheje uburyo bw’imirwanire busa neza n’ubwo twakomojeho mu byumweru byinshi bishize mbere y’uko imirwano itangira.

Kubera icengezamatwara ryashinze imizi i Goma n’i Kinshasa, Abanye-Congo benshi bibeshya ko FARDC n’abambari bayo ku rugamba bari kujya imbere ndetse bari gutsinda intambara nyinshi ariko ukuri ko ku irasaniro ni uko ibi bikorwa byerekana ko igisirikare n’abo gikorana na bo bifitemo guhuzagurika kudasanzwe.

Mu minsi ishize twabonye amakuru ko iri huriro ryisuganyaga ngo ritere M23 mu birindiro byayo biri hagati ya Rutshuru na Kibumba.

Abarwanyi b’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR binjiye muri ako gace hafi ya Rugari ariko nyuma yo kuhifotoreza bahise baburirwa irengero, bafata inzira yerekeza i Kishishe.

Ivumbi riratumuka ku irasaniro

Gukurikirana ibibera ku rugamba isaha ku yindi ndetse na buri munsi ni umukoro usa n’udashoboka; twagerageje kubikorera kuri Twitter [X] dutanga amakuru agezweho i Masisi.

Ababarirwa mu bihumbi bakurikiraga izo tweets ariko rimwe na rimwe bikatugora kugenzura neza ukuri n’ishingiro ry’impuha nyinshi ndetse n’amaco y’icengezamatwara rya Kinshasa.

Byinshi mu byo twatangaje, byasuzumwaga n’impande zombi ariko ivumbi ryaturukaga ku rugamba ryari ryinshi ku buryo gukora amakosa ahantu hameze hatyo byoroha cyane.

Ni yo mpamvu twahisemo kwiha intera kugira ngo ivumbi turihunge, tubone uko twisuganya tuganire neza n’abantu batandukanye n’abakurikiranira hafi imirwano kugira ngo dukore ubusesenguzi bwimbitse.

Ubumenyi bugerwa ku mashyi bwa M23 mu bijyanye no gutanga amakuru ndetse n’imiterere yayo yo gutuza ku ngingo nyinshi, kudatanga amakuru ku ho urugamba rugana, abaruguyemo n’ibindi biri mu bituma birushaho gukomera. Byadusabye igihe kinini ndetse n’imbaraga nyinshi kugira ngo dushobore kugera ku makuru yizewe.

Umunsi ku wundi, itangazwa ry’amakuru adafitiwe gihamya cyangwa abogamye naryo ryariyongeraga cyane ko n’itangazamakuru mpuzamahanga ryashinze amatako muri Congo aho rikurikirana iyi ntambara.

Congo ubwayo nta gitangazamakuru cyizewe ifite ndetse Abanye-Congo bumvira amakuru cyane kuri radiyo nka RFI na Televiziyo nka France 24 kugira ngo babone amakuru yizewe. Ibiro ntaramakuru nka Reuters na AFP byo bisa n’ibyishimira kwakira no gukoresha amakuru bihabwa na Minisiteri y’Itangazamakuru muri Congo.

Ibi byose ni byo byatumaga amakuru atangwa anyuranya cyane n’ibiriho. Iyi ni imwe mu mpamvu zatumye amakuru yuzuyemo icengezamatwara ry’Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, rishinga imizi.

Mu kwezi gushize, ku rubuga rwacu twashyizeho ubusesenguzi bwerekana ko hatutumba umwuka wo kurasana hagati ya M23 n’Ihuriro rya FARDC, tubigereranya n’umurwano wa Mohammed Ali na Georges Foreman. Twagaragaje ko Kinshasa yamaze guta umurongo wo gutsinda iyi ntambara ndetse ko mu gukoresha uburyo nk’ubwa Ali, M23 ari yo ishobora kuyitsinda.

M23 nka Mohammed Ali

Byari ibitekerezo byacu kuvuga ko Kinshasa yamaze gutakaza icyatuma ikomeza kwirwanaho kuko yahaye M23 amahirwe yo kwitegura neza, kubaka ubwirinzi, guhagarara neza ahantu hayifasha kurasa neza nko mu duce dutuma utega umwanzi igico ndetse no gusubiza ibitero igabweho mu buryo bwiza kandi buteguwe.

Twavuze ko M23 ishobora kuva muri Masisi na Rutshuru, kugira ngo ibone uko ikomeza kurwana neza binyuze mu gutega ibico no kugaba ibitero simusiga.

Intego yayo yari iyo gusunika FARDC n’abambari bayo bakareka kuyitera icyugazi hafi y’ibirindiro byayo biri hagati ya Kibumba na Rutshuru.

Ubu buryo bwari kuyifasha guca intege abarwanyi bahuriye mu Ihuriro rya FARDC, no gutatanya abashorwa aho rukomeye nka Wazalendo, FDLR, Nyatura n’aba Guidon Shimiray.

Mu myumvire yacu, twanashyizemo ikoreshwa ry’indege za Sukhoi, kajugujugu ndetse n’abacanshuro benshi.

Mu gukoresha imirwanire nk’iya Mohammed Ali, wahanganye na Foreman kugeza kuri round ya munani akomeza kwihanganira ibipfunsi yamukubitaga mu isura. Buri wese yatekerezaga ko Ali atari bushimeho kuri iki gihangange ariko kuri round ya cyenda yarabyutse, atangira kubyinabyina imbere y’uwo bari bahanganye mber y’uko amuhigika muri uwo murwano.

Tuvugishije ukuri, mu kwezi gushize twari twiteze kubona Ihuriro rya FARDC rityaye kandi rikomeye.

Icengezamatwara rya Muyaya ryemeje Isi ko iri huriro ridashobora gutsindwa kubera rifite abacanshuro benshi, drones nshya ryahawe, indege z’Abarusiya ryifashisha, abarwanyi bashyigikiwe kandi biteguye kurwanira igihugu nka Wazalendo, abahungu ba Guidon, Nyatura na FDLR. Uku kudaha agaciro ubuzima bw’ikiremwamuntu mu mboni za Muyaya guteye inkeke.

Ibi bisobanuye ko Kinshasa yarangiye? Byashoboka ko atari byo. Bashobora kuzagaba ibitero bishya mu gihe kiri imbere.

Tshisekedi ahanze amaso insoresore ze zo muri Wazalendo ndetse nta gushidikanya ko azinjizamo amaraso mashya mu ntambara zo muri Kivu aho benshi bashiriye kuko bapfa batazi icyo barwanira.

Aka gace gasanzwe karazonzwe n’uruhuri rw’intambara na mbere y’uko iyi ibaho. Abantu babarirwa mu bihumbi barahunze, abandi baricwa kubera ubwoko bwabo.

Abatutsi bicwa buri munsi ndetse bagahigwa bukware. Icyo Abanye-Congo batazi ni uko abo Tshisekedi yahaye ikiraka cyo guhotora abantu mu gihe cya vuba bashobora gutangira guhiga n’abo mu bundi bwoko.

Abajenerali ba FARDC bikomanze ku gatuza

Ubwo abarwanyi bari mu ihuriro batangiraga ibitero kuri M23, uyu mutwe wabanje kwihagararaho ngo urengere Abatutsi bari bakiri mu duce twa Kithchanga na Kilolirwe.

M23 yerekeje mu Bwiza na Tongo aho bategeye abarwanyi bo mu ihuriro bituma benshi bo muri Wazalendo na FDLR bahashirira. Abarinzi bihariye ba Guidon na bo bishwemo abagera kuri kimwe cya kabiri.

FARDC yabuze abasirikare bayo b’ingenzi. Nta ndege, drones cyangwa kajugujugu zifashishijwe. Kinshasa yagerageje kumvisha Isi ko igisirikare cyayo gisanzwe kitagiye muri iyo mirwano cyangwa gishobora kuba cyaratewe ubwoba n’uko M23 ishobora kwangiza Ikibuga cy’Indege cya Goma.

Ibitangazamakuru by’i Kinshasa byagaragaje ko ibi bitero byabonetsemo intsinzi nk’uko bisanzwe ndetse abajenerali benshi bo muri RDC batangiye kwikomanga ku gatuza.

Iki gihe bishimiye intsinzi ndetse bifashe amashusho bari kubyina bayashyira ku mbuga nkoranyambaga z’abarwanyi bahuriye muri iri huriro. Ibi na byo twari twabivuzeho nk’integuza mu nkuru yacu.

Icyo barakomeje ariko baza guhagarikwa bageze mu duce twa Bwiza na Tongo. Ibi byo ntitwari tubyiteze. Aha ni ho hakoreshwa bwa buryo bwifashishwa mu iteramakofi nk’uko Mohammed Ali byamusabye rounds umunani kugira ngo atsinde Georges Foreman. FARDC yari imaze gushirirwa n’imbaraga kuri round ya kabiri.

Umutwe wa Makenga washoboye gusa n’uwidagadurira ku mwanzi wayo nka kumwe mu iteramakofe, umukinnyi aba abyina imbere y’uwo bahanganye mbere yo kumutera ibipfunsi bimuhesha gutsinda.

Nubwo na M23 yatakaje abarwanyi bayo, ntiyigeze icika intege ndetse ntiyahuzaguritse cyangwa ngo igaragaze ikimenyetso cy’igisa nabyo.

Bari bazi ko FARDC ishobora kuba hari ibindi bitero yabagabaho ariko bashoboye kwirwanaho ndetse bikuramo ubwoba no kutigirira icyizere.

Uburyo bw’imirwanire ya M23 buracyashikamye ariko nyuma y’ukwezi kw’imirwano ibirindiro byayo byarushije kubaka ubudahangarwa kurusha uko byahoze.

Igihe Abanye-Congo bazamenya ukuri ko intambara na M23 idashobora gutsindwa ku irasanira ndetse ibyo byerekana ko ibiganiro na Makenga na bagenzi be bikenewe, Tshisekedi azatakaza byinshi mu maso yabo ku buryo ashobora no guhitamo gusubira i Bruxelles.

Ni akaga bikururiye!

Bamwe mu basomyi bacu batubwira ko buri gihe twibanda cyane ku gisirikare n’uburyo bw’imirwanire muri iyi ntambara ariko ibyo ni byo biteza akaga kose gahari ndetse ni ingenzi cyane.

Ku rundi ruhande, umuryango mpuzamahanga wiboneye ubwawo uko ibya Kinshasa biri gutogota nyuma y’uko ifashe icyemezo gisa no kwirengagiza amasezerano y’amahoro ya Luanda, Nairobi na Bujumbura.

Hari ibindi byagiye bihishurwa birimo no kuba Ingabo z’Akarere, EACRF zo mu Burundi ziyunze kuri FDLR na FARDC kugira ngo zirukane M23 i Masisi ndetse Ingabo za Kenya na Uganda zasohoye amatangazo zivuga ko zitazemerera abarwanyi bo mu ihuriro kurenga uduce zigenzura.

Uko urugamba ruhagaze kuri ubu ruri mu biganza bya M23. Imodoka z’intambara zikoreshwa ku butaka z’abacanshuro ntizishobora kugera mu duce twa Tongo na Chanzu ndetse kugira ngo uyu mutwe ugabweho ibitero hakenewe indege na kajugujugu.

Ikindi giteye inkeke ni uko ku irasaniro imitwe itandukanye yo mu ihuriro ishobora gusubiranamo hagati yayo. Hari ibimenyetso byamaze kwitamurura byerekana ko imwe mu mitwe yatangiye kubigaragaza ndetse mu minsi ishize imwe muri yo yarasakiranye ubwo yari i Sake ikaza kunanirwa kumvikana ku kugabana ibicuruzwa byari byibwe mu ntambara.

Abajenerali ba FARDC batangiye gutekereza uko hashyirwa brigade 15 muri aka gace ariko ibi na byo bishobora guhabwa igisobanuro nk’urugero rwo kwikomanga ku gatuza.

Brigades 15 zibarizwamo abasirikare 40.000. Mu gihe Ikibuga cy’Indege cya Goma cyaba cyafashwe byabasaba kuva i Goma berekeza i Bukavu n’amaguru. Mu gihe Ikibuga cy’Indege cya Kavumu kitari gukora, byabasaba gukora urugendo rurerure ruhuza Umujyi wa Kisangani na Goma. Mu gihe baba basizwe i Butembo na byo byababera umutwaro ukomeye.

Ibi byiyongeraho ko izi ngabo zifite amahugurwa make zishorwa ku ruhembe rw’intambara nk’uko bigenda kuri Wazalendo ndetse biroroshye kubatatanya no kubaca intege.

Perezida Tshisekedi yemeye amakosa menshi yakozwe mu bitero biheruka ariko yongera kwitwaza ya mvugo ishaje, y’uko igihugu cye cyatewe n’ingabo ziturutse hanze kandi zifite intego yazo.

Ibi si ko bimeze ahubwo abakurikiranira hafi ibya politiki, abadipolomate n’abanyamakuru batangiye kubona byeruye ko intambara n’imvururu zidashira mu Burasirazuba bw’igihugu bishobora kuba ari uburyo bwe bwo kuguma ku butegetsi.

Bamwe muri bo bambwiye ko inzira yayobotswe na Tshisekedi ari nk’ubwiyahuzi. Abantu benshi batangiye kubibona ariko kuki baterura ngo bavuge kuri iki kintu?

Amaso ari ku ntambara ya Israel na Hamas

Ibiri kuba muri Israel biteye ubwoba, abasivili b’inzirakarengane bari kwicwa hariya kandi buri ntambara ikenera ko tuyihozaho ijisho. Iyo abantu bumvise impamvu zayo bituma byoroha gutangira urugendo rw’ibiganiro bishobora gutanga umuti kuri iki kibazo.

Ibi ariko ntibyaba igisobanuro cyo gutuza k’umuryango mpuzamahanga n’itangazamakuru ryo hanze ku biri kubera muri Congo kuri ubu aho abantu bari kwicwa. Ni nako byagenze mu 1994 mu Rwanda ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga, Isi yari ihanze amaso ku byaberaga muri Yugoslavia. Aho kugerageza guhagarika Jenoside, Loni yahisemo kuva mu Rwanda. Imikorere idahwitse y’imiryango nka MONUSCO itwibutsa neza iyi myitwarire.

Biracyaza…


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages