00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bashidutse M23 yageze mu birindiro; Ijoro rigoye ku basirikare ba FARDC na FDLR ubwo Goma yafatwaga

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 3 May 2025 saa 07:43
Yasuwe :

Mu rukerera rwo ku wa 27 Mutarama 2025 ni bwo Umuvugizi w’Umutwe wa M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yemeje ifatwa ry’Umujyi wa Goma.

Benshi bakunze kwibaza uko byari bimeze ku rugamba, bakanibaza uko M23 yabashije gutsinda abo basirikare uruhuri barimo aba FARDC benshi, Ingabo z’u Burundi, iza SADC, FDLR, Wazalendo n’abacanshuro.

Ukwishaka Saddam yinjiye muri FDLR ari umwana muto ndetse yanabaye mu mutwe udasanzwe wa CRAP.

Mu 2023 yarasiwe ku rugamba na M23 mu kaguru ajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya FARDC kuko ari byo bivurizagamo, amaze gukira asubira ku rugamba.

Yagaragaje ko intambara yo gufata Umujyi wa Goma ari imwe mu zikomeye atazibagirwa bitewe n’amayeri akomeye M23 yakoresheje ngo itsinde.

Ati “Intambara yo gufata Goma nayirwanyeho muri Kilimanyoka, amasasu abaye menshi ndavuga nti ubwo ntapfiriye kuri uru rugamba, singiye gupfira mu mujyi, nahise nkuramo imyambaro yanjye n’imbunda mbisiga aho ndavuga nti mfashe umwanzuro wo kujya iwacu mu Rwanda.”

Yongeyeho ati “Twebwe twari turi aho bita Kilimanyoka tuyobowe na Col Gaston, umunsi bafata Goma hari ku cyumweru, aho twari turi twashidutse umwanzi yatugezemo hagati, mu birindiro byose byose.”

Yavuze ko abasirikare bari ku rugamba barenzwe n’uburyo bari gukubitwa inshuro na M23 bahitamo kurambika intwaro hasi bagakuramo akabo karenge.

Ati “Uwo munsi kugira ngo buri wese afate umwanzuro wo kuvuga ngo afashe imbunda byari bikomeye, amasasu yari ari kuvugira buri hamwe hose. Uwo munsi sinzi wagira ngo ni imperuka yari yabaye ni ko umuntu yavuga."

"Nta muntu wari kurwana kuko hari aba-colonel n’abandi bafite amapeti agiye akomeye, bumvise aho kuri Trois Antenne baharashe, baravuga bati iyi ntambara ntabwo wayirwana, ukabona barahunze.”

Aho ni ho yafatiye icyemezo cyo gutaha mu Rwanda nubwo yumvaga ko nahagera ashobora gufungwa cyangwa kugirirwa nabi kubera kuba mu mutwe wa FDLR.

Kuri ubu ari mu Kigo cya Mutobo gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare, aho ari kumwe n’abandi 130 bari guhabwa uburere mboneragihugu ngo babone gusubira mu miryango yabo.

Tumaine Idrissa na we winjiye muri FDLR afite imyaka 17 yagaragaje ko mu gihe cy’iyo ntambara yari muri Nyiragongo ndetse yari umwe mu basirikare bari bayoboye.

Yemeje ko bakimara kubona ko umujyi wa Goma ufashwe, yahise abona ko nta cyizere cy’ibyo ubuyobozi bwa FDLR bwababwiraga byo kwinjira mu Rwanda barwana bakuraho ubutegetsi bitagishobotse.

Yasabye bagenzi be b’urubyiruko bari mu mashyamba ya Congo, gutaha aho kuzasazira mu mashyamba ya RDC kuko bamwe mu bayobozi ba FDLR bashaka kubagira ingaruzwamuheto kuko bafite ibyo bikeka, cyane ko abenshi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ukwishaka Saddam yasabye bagenzi be bakiri muri RDC gutahuka, yizeza ko nta muntu azongera kwemerera guhungabanya umutekano w'igihugu
Tumaine Idrissa wari muri Nyiragogo, yavuze ko amaze kubona Goma ifashwe, yahise yumva ko ntacyo bakirwanira yiyemeza gutaha
Intambara yabaye mu gufata Umujyi wa Goma, yatumye benshi bibaza uko yagenze
Ifatwa ry'Umujyi wa Goma ryatumye abasirikare ba FARDC na FDLR bakwira imishwaro
Ubwo M23 yafataga umujyi wa Goma, yasabye abasirikare ba FARDC kwishyikiriza Monusco
Abakiri bato bagaragaza ko bagiye muri FDLR bakigishwa ingengabitekerezo ya Jenoside
Urubyiruko rukunze kujyanwa muri FDLR rwijejwe imirimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .