Ibihano Kabila yafatiwe birimo gufatira imitungo yaba afite muri Amerika, yaba ifatika cyangwa idafatika nka konti za banki.
Ku wa 30 Mata 2026, Minisiteri y’Imari ya Amerika yatangaje ko Kabila yahanwe kubera “ubufasha aha ihuriro AFC/M23”. Mu byo yashingiyeho mu kubimushinja harimo ko kuva mu mwaka ushize yimukiye mu burasirazuba bwa RDC, mu Mujyi wa Goma.
Kabila wari umaze imyaka ibiri aba mu bihugu byo muri Afurika y’amajyepfo, yasobanuye ko yimukiye i Goma kuko afite uburenganzira bwo kuba aho ashaka nk’Umunye-Congo cyane ko ahafite inzu yaguze mu myaka myinshi ishize, kandi ko ibyo bitavuze ko akorana na AFC/M23.
Uyu munyapolitiki yavuze ko yasubiye muri RDC kugira ngo akurikiranire hafi ibibazo byugarije igihugu cyabo, anatange umusanzu mu kubishakira umuti. Kugira ngo ibyo abigereho, yashinze ihuriro ry’imitwe ya politiki ‘Sauvons la RDC’ rizamufasha gushyira mu bikorwa gahunda afitiye igihugu.
Ntibyari gushoboka ko Kabila yari kuba mu bice bigenzurwa na Leta ya RDC kubera ko inzego z’umutekano zimaze igihe kinini zimuhigisha uruhindu hamwe n’abo mu muryango we. Byahumiye ku mirari muri Nzeri 2025 ubwo urukiko rwa gisirikare rwa Kinshasa rwamukatiraga igihano cy’urupfu.
Mu ntangiriro z’umwaka ushize ni bwo Amerika iyobowe na Donald Trump yinjiye mu kibazo cya RDC n’akarere, igaragaza ko ishaka gukora ibyananiye abandi bahuza barimo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’imiryango y’akarere, ikagarura amahoro.
Yahuje RDC n’u Rwanda, bigirana amasezerano y’amahoro muri Kamena n’Ukuboza 2025 yateganyaga ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR uzasenywa mu minsi 90, u Rwanda rugakura ingamba z’ubwirinzi ku mupaka gusa kugeza ubu ntaratangira kubahirizwa.
Nubwo ibimenyetso bigaragaza ko Leta ya RDC ikomeje gufasha FDLR kugira ngo izahungabanye umutekano w’u Rwanda, Amerika yarabyirengagije, ishyira igitutu ku Rwanda, iruhora ko rutarakuraho ingamba z’ubwirinzi.
Muri Werurwe 2026, Amerika yafatiye ibihano Ingabo z’u Rwanda na bamwe mu bayobozi bakuru bazo, ibahora ingamba z’ubwirinzi zashyizweho mu rwego rwo gukumira ibitero bya FDLR ishyigikiwe na Leta ya RDC.
Amerika yigaragaza nk’igihugu gishyigikiye ibiganiro by’amahoro bya Doha bihuza Leta ya RDC na AFC/M23, ariko iyo bigeze ahari inyungu, ibogamira kuri Kinshasa, cyane ko ibihugu byombi bifitanye amasezerano arimo ay’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kuyatunganya.
Mu itangazo ryo kuri uyu wa 30 Mata, Minisiteri y’Imari ya Amerika yibasiye AFC/M23, igaragaza ko iri huriro ryahungabanyije politiki n’umutekano byo muri RDC, yirengagije ibitero bya drones ingabo za Leta zikomeje kugaba mu bice birimo Minembwe na Masisi.
Ibi bitero bifitiwe gihamya kuko ni byo byatwaye ubuzima bw’uwahoze ari Umuvugizi wa AFC/M23 mu rwego rwa gisirikare, Lt Col Willy Ngoma, wiciwe muri Rubaya muri Gashyantare, n’Umufaransakazi Karine Buisset wakoraga ibikorwa by’ubutabazi, wiciwe i Goma muri Werurwe 2026.
AFC/M23 inenga kenshi guceceka k’umuryango mpuzamahanga mu gihe Leta ya RDC ikomeza kurenga ku gahenge kemerejwe i Doha, ariko yakwirwanaho amatangazo ayamagana agacicikana. Iri huriro ryagaragaje ko rizakomeza gushyira mu bikorwa inshingano zaryo zirimo kurinda abasivili no kwirwanaho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!