Umugambi wa ADF ifatwa nk’ishami rya Da’esh warihutaga cyane kuko watangiye gutegurwa ingabo z’u Rwanda zikigera muri Cabo Delgado muri Nyakanga 2021, abayobozi bawo bakubita agatoki ku kandi ko bazarasa ibikorwaremezo n’abayobozi bakomeye i Kigali, bategura abazabibafashamo.
Inzego z’umutekano n’iperereza z’u Rwanda zatahuye uyu mugambi rugikubita, zitangira gukora umukwabu mu bantu bakekwagaho gukorana n’uyu mutwe. Kuva muri Kanama kugeza muri Nzeri 2021, hafashwe abantu 13.
Abafashwe basobanuye ko bari bahawe gahunda yo guturitsa Kigali City Tower, sitasiyo ya lisansi muri Nyabugogo, bakanagaba ibitero ku bayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda, ibyo bikayoborwa n’uwitwa Omar Farouk alias Adamu Nyange.
Guhera mu Ugushyingo 2021, ingabo za Uganda zagiye muri RDC gusenya uyu mutwe binyuze mu bikorwa byiswe ‘Operation Shujaa’, kuko wari ukomeje kugaba ibitero byinshi mu Mujyi wa Kampala birimo icyagabwe hafi y’ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko no kuri sitasiyo ya Polisi.
Raporo nshya y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yasohotse mu mpera za Kamena 2026, igaragaza ko nubwo ingabo za Uganda zimaze imyaka hafi itanu zifatanya n’iza RDC mu kugaba ibitero kuri ADF, uyu mutwe wagiye uhindura amayeri awufasha kubaho mu bushobozi buke ufite.
Umutwe wica benshi muri RDC
Kubera uburakari abarwanyi ba ADF batewe n’ibitero by’ingabo za RDC n’iza Uganda, mu mwaka ushize bishe abasivili barenga 1000, bakoresheje imbunda, intwaro gakondo n’ubundi buryo bugaragaza ubugome ndengakamere nko kubatwikira mu nzu.
ADF ikomeje gushinga imizi muri Beni no muri Teritwari ya Lubero mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ndetse na Irumu na Mambasa mu Ntara ya Ituri. Raporo ya Loni igaragaza ko uyu mutwe ugaba abarwanyi bawo mu buryo buteguye neza kuko batagira ibirindiro bihoraho kandi bakoresha cyane imihanda y’ingenzi irimo RN4 na RN44.
Iyi mihanda inyuzwamo ibikoresho, abarwanyi bashya, intwaro n’amasasu kandi ni yo yifashishwa mu kugenzura ingendo z’ingabo zihanganye n’uyu mutwe cyangwa abaturage.
Uyu mutwe ufite ibirindiro bibiri bikomeye bitegurirwamo ibikorwa byose, birimo icyicaro gikuru kiri muri Medina muri Ituri kiyoborwa na Musa Balulu nk’umuyobozi mukuru wawo, n’ikindi kiri mu burengerazuba bwa Lubero kiyoborwa n’icyegera cye, Seka Umaru.
Amashami yihariye arimo iriyoborwa na Mzee Meya Sebagala muri Ituri na Ahmad Mahmood Hassan uzwi nka Abwakasi muri Lubero ni yo ashinjwa kugira uruhare mu bitero byinshi byatwaye ubuzima bw’abasivili muri ibi bice.
Gukomeza kubaho kwa ADF gushingira ku mayeri yayo. Iyo ingabo za Uganda zakajije ibitero, yo ihitamo kugabanya kwica abasivili, ikibanda ku bikorwa byo kwisuganya neza no gushaka amafaranga binyuze mu bikorwa birimo gucuruza amabuye y’agaciro. Ibi byabaye hagati ya Werurwe na Kamena 2025.
Nyuma y’ibitero ingabo za Uganda zagabye mu birindiro bya Medina muri Werurwe 2025, ishami riyobowe na Abwakasi na ryo ryagabye ibyo kwihorera mu Ugushyingo 2025, birimo icyatwaye ubuzima bw’abasivili 71 bari mu kiriyo cyaberaga muri Nturo, aba Meya na bo bica 41 basengeraga muri Komanda muri Nyakanga uwo mwaka.
Ubwo ingabo ziri muri Operation Shujaa zakazaga ibitero muri Werurwe 2025, abarwanyi ba Abwakasi bahise bimukira mu ntera y’ibilometero birenga 100 mu burengerazuba bwa Mambasa, igice kirakoreramo ingabo za Uganda, bica abasivili benshi muri Muchacha.
Kubera icyuho cy’imiyoborere y’inzego za Leta ya RDC, ADF iri gusatira imipaka ya Ituri n’intara ya Tshopo na Haut-Uélé, kandi aho igiye yica abasivili b’inzirakarengane.
Ikoresha ikoranabuhanga, igacengeza amatwara
Kwinjira muri Da’esh kwa ADF byayifashije kubona ibikoresho by’ikoranabuhanga bigezweho. Uyu mutwe wigeze gusohora videwo, wiyambura iri zina uzwiho kuva ukivukira muri Uganda, utangaza ko witwa ‘ISCAP’.
ADF iba ikoresha iminara ya internet ya Starlink itanga amashusho meza. Iyifashisha mu kwamamaza ubutumwa yise “intambara ntagatifu ku Banye-Congo b’abakirisitu”. Ubu ikoresha umuyoboro wa YouTube, TikTok na Facebook.
Mu rwego rw’ubukungu, amafaranga ava ADF yahabwaga na Da’esh yaragabanyutse, ifata icyemezo cyo gukaza ibikorwa byo kwambura Abanye-Congo.
Yashyizeho imisoro, itegeka abahinzi ba Cacao kwishyura icyemezo yise ‘Amani na Upendo’ kibemerera gusarura n’ikindi yise ‘Dubius’ cyemerera abaturage gukora ingendo. Abanga kwishyura ibi byemezo baricwa.
Uyu mutwe wakajije ibikorwa byo gushimuta abaturage mu gice gihuza Komanda na Luna. Buri muturage ushimuse, usaba umuryango we Amadolari ari hagati ya 2000 na 5000 kugira ngo umurekure, bitaba ibyo ukamukoresha imirimo ivunanye cyangwa ukamwica.
Ibikorwa by’uyu mutwe byerekana ko ukiri ikibazo gikomeye, atari kuri RDC gusa ahubwo ku karere ka Afurika y’iburasirazuba, cyane ko abarwanyi bawo bakomoka mu bihugu byinshi byaho, nk’Abanye-Congo, Abanya-Uganda, Kenya na Tanzania.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!