Abafatiwe ibihano ni Brig Gen Sebastien Uwimbabazi uzwi nka ‘Gilbert Kimenyi’ cyangwa Nyembo Kimenyi. Itangazo ry’akanama ka Loni rimugaragaza nk’umwe mu bayobozi bakuru ba FDLR.
Uwimbabazi wavutse mu 1968 akomoka mu Murenge wa Murunda mu Karere ka Rutsiro, ubu akaba aherereye muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga mu 1994, Uwimbabazi yari umujandarume i Rwamagana muri Perefegitura ya Kibungo kugeza ubwo ingabo za RPA Inkotanyi zayifataga, agahungira i Nyanza.
Mu gihe Uwimbabazi yagera i Nyanza, abavandimwe be babaga mu mutwe wiyitaga ‘Dragons’ wicaga Abatutsi muri Komini Nyabisindu no mu bice byari byegeranye muri Gitarama. Uwimbabazi avugwaho kubaha intwaro.
Akanama ka Loni kagaragaza ko Uwimbabazi akomeje kugira uruhare mu bikorwa bibangamira amahoro, ituze n’umutekano muri iki gihugu, akanabishyigikira.
Undi wafatiwe ibihano ni Col Gustave Kubwayo uzwi nka Sirkoof. Ni we uyobora ishami ry’abarwanyi badasanzwe ba FDLR rizwi nka CRAP kuva Protogene Ruvugayimikore wamenyekanye nka Col Ruhinda yicwa mu Ukuboza 2023.
Kubwayo wavutse mu 1969 akomoka i Karago mu Karere ka Nyabihu, akaba ashinjwa kugira uruhare mu gutegura no gushyigikira ibikorwa bya FDLR byibasira abasivili birimo kubashimuta kuira ngo yishyurwe no gukoresha umutungo kamere wa RDC binyuranyije n’amategeko.
Mu ntangiriro za Kamena 2026, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na zo zafatiye ibihano Col Kubwayo, zisobanura ko yanayoboye abarwanyi ba FDLR bakoreraga muri Teritwari ya Nyiragongo kuva mu 2022.
Raporo y’impuguke za Loni gashinzwe umutekano yasohotse mu mpera za Kamena 2026, igaragaza ko FDLR ari umutwe ukibangamiye amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa RDC no mu karere, kandi ko ikomeje kwiyubaka ibifashijwemo na Leta ya Kinshasa.
FDLR yivugira ko ifite abarwanyi barenga 10.000, kandi ko hafi kimwe cya kabiri cyabo ari bo bakora ibikorwa bya gisirikare bihoraho. CRAP yo ivuga ko ifite abarwanyi barenga 20.000.
Loni n’inzego z’ubutasi zigaragaza ko FDLR yose ifite abarwanyi hagati ya 3.500 na 4.500. Amasezerano ya Washington yo yagaragazaga ko FDLR ifite abari hagati ya 3.000 na 3.500.
Muri Kamena 2025, igisirikare cy’u Rwanda cyagaragaje ko kugeza icyo gihe, FDLR yari ifite abarwanyi bari hagati ya 7000 na 10.000, kandi ko iyo bamenye ko bagiye kugabwaho ibitero, bivanga mu baturage.
Umuyobozi wa AFC/M23, Corneille Nangaa, Col Nzenze Imani ushinzwe iperereza n’ibikorwa bya gisirikare muri iri huriro na Brig Gen Charles Sematama uyobora umutwe wa Twirwaneho ukorera muri Komini Minembwe na bo bafatiwe ibihano na Loni.
Aka kanama kayobowe na RDC muri Nyakanga 2026 ntikagaragaza impamvu kashingiyeho mu guhana Nangaa, keretse kugaragaza ko ihuriro AFC abereye umuyobozi rikorana n’umutwe wa ARC/M23 wafatiwe ibihano na Loni.
Kuri Col Nzenze, nta kindi azira uretse kuyobora ibikorwa by’umutwe wafatiwe ibihano, Brig Gen Sematama we akazira kuyobora umutwe ushinjwa "kwica abasivili, kwinjiza abana mu gisirikare no kujya mu bikorwa bihungabanya amahoro n’umutekano by’abaturage."
Mohammed Lumisa usanzwe ari umuganga mu mutwe w’iterabwoba wa ADF akaba n’umuyobozi ushinzwe ibikoresho bituruka hanze, na we yafatiwe ibihano. Loni igaragaza ko akomoka i Kampala muri Uganda.
Ibihano bya Loni bikubiyemo gufatirwa imitungo yaba iri mu bihugu binyamuryango, kutemererwa kubikoreramo ingendo ndetse no gutabwa muri yombi na Polisi mpuzamahanga (Interpol).



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!