Abanyamategeko basabye umuryango mpuzamahanga gukurikirana ihohoterwa ry’Abanyarwanda muri Uganda

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 5 Kamena 2019 saa 01:57
Yasuwe :
0 0

Abanyamategeko bunganira Abanyarwanda bafunzwe na Leta ya Uganda basabye umuryango mpuzamahanga kwinjira mu kibazo kiri hagati y’u Rwanda na Uganda gikomeje gutuma Abanyarwanda b’inzirakarengane batotezwa nta cyaha kigaragara bashinjwa.

Hashize imyaka igera kuri ibiri umubano w’ibihugu byombi udahagaze neza. Byakajije umurego mu mwaka ushize ubwo amagana y’Abanyarwanda bafatwaga umusubizo bagatoterezwa mu bigo by’inzego zishinzwe umutekano bashinjwa ubutasi, ariko ntibagezwe mu butabera.

Umwuka warushijeho kuba mubi muri Werurwe uyu mwaka ubwo Guverinoma y’u Rwanda yagiraga inama abaturage bayo kudakomeza kujya muri Uganda kubw’umutekano wabo.

Bamwe mu banyamategeko bunganira Abanyarwanda bafunzwe mu buryo budakurikije amategeko muri Uganda, bavuze ko abakiliya babo bakomeje gufatwa nabi n’icyo gihugu.

Mu kiganiro baherutse kugirana n’abanyamakuru, Umunyamategeko Gawaya Tegulle na Aboneka Michael bunganira abanyarwanda bafunzwe ndetse n’Umuyobozi w’Umuryango w’abanyamategeko muri Uganda, Francis Harimwomugasho bagaragaje ko ikibazo gikomeje gufata indi ntera.

Bavuze ko amagana y’Abanyarwanda basanzwe bakomeje gufungirwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri gereza z’Urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare (CMI) ndetse n’iz’Urwego rushinzwe umutekano imbere mu gihugu (ISO), nyamara ntibagezwe mu butabera ngo bisobanure.

Aba banyamategeko bavuze ko abo Banyarwanda bakorerwa iyicarubozo ku buryo hakenewe ko umuryango mpuzamahnga winjira muri icyo kibazo kugira ngo gihagarare kuko ‘kimaze kurenga igaruriro’.

Tegulle yavuze ko nk’abanyamategeko bunganira abanyarwanda bafunzwe, bababajwe n’amagambo aherutse kuvugwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda Sam Kutesa, aho yavuze ko Abanyarwanda bafatwa ari ababa bakoze ibinyuranyije n’amategeko.

Yagize ati “Ibyatangajwe na Kutesa ni ibinyoma. Yagerageje guca hejuru y’ibibazo nyabyo birebana n’abantu bafunzwe n’imiryango yabo, abantu bangirijwe ubuzima n’inzego zishinzwe umutekano muri Uganda.”

Yakomeje avuga ati “Hari abana batazi aho ababyeyi babo bari, abagore batazi aho abagabo babo baherereye n’ababyeyi batizeye niba bazongera guca iryera abana babo.”

Tegulle yavuze ko Abanyarwanda bafunzwe batemerewe guhura n’imiryango yabo, abanyametegeko babo cyangwa ngo bahabwe serivisi z’ubuvuzi.

Yavuze ko ahubwo bakorerwa iyicarubozo hagamijwe kubavanamo amakuru kugeza ubwo ugutakamba kw’ababunganira Leta ya Uganda yakwimye amatwi.

Inkiko zimaze kwandika inyandiko 12 zisaba ko Abanyarwanda bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko bagezwa imbere y’ubutabera, nyamara abagejejwe mu rukiko ni Claude Iyakaremye, Réne Rutagungira, Emmanuel Rwamucyo na Augustine Rutayisire bose bagejejwe mu rukiko rwa gisirikare kandi ari abasivile nkuko ikinyamakuru The Observer cyabitangaje.

Tegulle ati “Mu minsi sihize, Robert Tumwine yarekuwe yarakorewe iyicarubozo hafi yo gupfa, ajugunywa i Mbarara mu rugo rwa mushiki we ameze nk’uwapfuye. Nyuma gato yaje gupfa. Niba hari itegeko ryishwe, ryishwe n’inzego z’umutekano ntabwo ari imfungwa.”

Umuyobozi w’Umuryango w’abanyamategeko muri Uganda, Harimwomugasho yavuze ko Guverinoma ya Uganda ikomeje kwirengagiza ibyemezo by’inkiko.

Yagize ati “Mu gihe urukiko rubifitiye ububasha rufashe umwanzuro, uba ugomba kubahwa. Twamaganye twivuye inyuma uwo ari we wese uhabwa amategeko ntayubahirize. Niba Guverinoma iba idashimishijwe n’ibyo byemezo byafashwe, ijye ijurira.”

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko abanyarwanda basaga 900 bafungiye muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

U Rwanda kandi rushinja icyo gihugu gukorana n’abashaka kuruhungabanyiriza umutekano, ari nabo bivugwa ko bakorana bya hafi n’inzego z’umutekano muri icyo gihugu mu gufata no gutoteza Abanyarwanda badashaka gukorana nabo.

Gatsinzi Fidele ni umwe mu banyarwanda bakorewe iyicarubozo, wagiye muri Uganda ari muzima akagaruka atwawe mu kagare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .