00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaturutse muri El Salvador, koherezwa hafi y’u Rwanda no kwigumura: Ibishya ku bacanshuro muri RDC

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 10 July 2026 saa 07:31
Yasuwe :

Raporo nshya y’akanama k’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe gukora iperereza kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashyize hanze amakuru arambuye ku mikorere n’uruhare rw’abacanshuro mu ntambara yo mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Iyi raporo igaragaza ko imitwe y’abacanshuro itanga ubufasha ku rugamba, kwita ku bikoresho birimo indege z’intambara, ikanaha ingabo za RDC imyitozo ihambaye yo gukoresha drones, radar, kurwanira mu mashyamba y’inzitane, gukusanya amakuru y’ubutasi, gutegura urugamba, itumanaho rihambaye no gutahura umwanzi.

Nubwo ubu bufatanye buhari kandi bumaze igihe, impuguke za Loni zigaragaza ko ubufatanye hagati y’ihuriro ry’ingabo za RDC n’imitwe y’abacanshuro bwahuye n’imbogamizi kuko hagaragaramo akajagari kenshi gaterwa no kutamenya utanga amabwiriza n’uyubahiriza.

Imyitozo ihambaye no gukorana na Wazalendo

Abacanshuro b’abanyamahanga bafite ibirindiro bikomeye i Kisangani, Kinshasa, Walikale, Kalemie muri Tanganyika na Kindu muri Maniema. Amakuru n’ubuhamya bitandukanye byemeza ko bakomeje kugira uruhare rukomeye mu rugamba rubera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Muri Walikale muri Kivu y’Amajyaruguru no mu Mujyi wa Baraka muri Kivu y’Amajyepfo, abacanshuro b’abanyamahanga bahaye imyitozo imitwe ya Wazalendo imyitozo ihambaye. Iyi myitozo yarimo uburyo bwo kumenya aho umwanzi aherereye no kuyobora drones z’ubutasi.

Ubuhamya buturuka mu mitwe ya Wazalendo bwemeza ko abatoranyirijwe iyi myitozo ari abize. Iyo barangije imyitozo, abenshi bajya ku rugamba kwifatanya n’ingabo za RDC, aho bamwe muri bo bahabwa imbunda za mudahusha kugira ngo bahangane n’ihuriro AFC/M23.

Mu bahawe iyi myitozo harimo abarwanyi bayobowe n’abafatiwe ibihano na Loni; barimo Guidon Shimiray uyobora umutwe wa NDC-R ukorera muri Walikale ndetse n’ab’umutwe wa CNPSC bayoborwa na William Yakutumba.

Mu barwanyi ba William Yakutumba harimo abatojwe n'abacanshuro b'abanyamahanga

Ibitero bikomeye muri Kivu y’Amajyepfo

Hagati ya Mutarama na Werurwe 2026, abacanshuro bifatanyije n’ingabo za RDC mu mirwano ikomeye yabereye muri Kivu y’Amajyepfo, bijyana n’ibitero bya drones n’ibyo ku butaka byagabwe mu bice bitandukanye birimo Komini Minembwe n’inkengero zayo.

Muri iki gihe, imitwe ya Wazalendo yategetswe kuva mu bice by’imisozi miremire muri Kivu y’Amajyepfo. Hahise hinjira umutwe w’ingabo zidasanzwe za RDC uzwi nka ‘Hiboux’ ndetse n’abacanshuro bo mu mitwe itandukanye y’abanyamahanga.

Abacanshuro ntiboherejwe mu bice byose, kuko hari aho batangaga ubufasha bwihariye mu bikorwa bikomeye birimo guhuza ibitero by’imbunda ziremereye, ibya drones ndetse n’ubufasha mu bijyanye n’ubutasi. Boherejwe kandi mu Mujyi wa Uvira muri Mutarama 2026.

Ku wa 1 Gashyantare 2026, ibitero byinshi bya drones byagizwemo uruhare n’abacanshuro b’abanyamahanga byagabwe ku birindiro by’umutwe wa MRDP-Twirwaneho muri Minembwe.

Hagati ya tariki 2 n’iya 8 Gashyantare, imitwe y’abacanshuro ni yo yafashije abasirikare bo mu mutwe wa Hiboux kwisubiza igice cya Point-Zéro gifatwa nk’amasangano y’inzira zijya mu Mujyi wa Uvira, Baraka na Minembwe.

Mu bitero bikomeye MRDP-Twirwaneho yagabweho harimo ibyagizwemo uruhare n'abacanshuro b'abanyamahanga

Amasezerano y’ibanga na Erik Prince

Raporo ya Loni ikomoza ku masezerano y’ubufatanye bw’imyaka itanu Leta ya RDC yagiranye na Erik Prince mu Ukuboza 2024. Uyu Munyamerika azwi cyane mu buyobozi bw’imitwe y’abacanshuro irimo Blackwater.

Prince yiyemeje guha ingabo za RDC ubufasha bwa gisirikare no kugenzura umutekano w’ibirombe by’amabuye y’agaciro mu bice bitandukanye by’igihugu, yifashishije abacanshuro be.

Muri Kamena 2025, ikigo cya Prince gifite icyicaro gikuru muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, cyitwa Quantum Global Consulting, cyandikishije ishami rishya muri RDC, kiryita ‘Quantum Global Consulting Africa’.

Quantum Global kandi yandikishije ikindi kigo gishya muri RDC cyiswe ‘Vectus Global’, kiyoborwa na Christophe Sirot ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa na Amerika.

Amasezerano Vectus Global yagiranye na Minisiteri y’Imari muri RDC ayiha inshingano yo gufasha Leta kongera amafaranga amabuye y’agaciro yinjiriza Leta, kurwanya ibikorwa bya magendu byambukiranya imipaka, ruswa n’inyerezwa ry’imisoro.

Mu mpera za Mata 2026, Minisiteri y’Imari yatangaje ko hashyizweho umutwe udasanzwe ushinzwe kurinda ibirombe by’amabuye y’agaciro, usimbura abasirikare n’abapolisi bari basanzwe babigenzura. Impuguke zigaragaza ko hari aho uhuriye na Vectus Global.

Impuguke za Loni zivuga ko amasezerano ya Vectus Global na Leta ya RDC yarimo ibanga rikomeye rya gisirikare, aho iki kigo cyahawe inshingano yo gukaza umutekano ku mipaka cyane cyane hafi y’u Rwanda na Zambia.

Ayo masezerano kandi ateganya ko Vectus Global izajya iha igisirikare cya RDC inama zihariye zijyanye no kugura no gukoresa indege z’intambara ndetse no gushaka abanyamahanga bahoze mu gisirikare kugira ngo barwanire Leta.

Intego nyamukuru y’aba bacanshuro ni ugufasha igisirikare cya RDC kugira ubushobozi bwo kurwanya u Rwanda, binyuze mu gukoresha ikoranabuhanga rihambaye, mu myitozo idasanzwe ya gisirikare, mu bujyanama no mu kugishakira intwaro zigezweho.

Mu mpera za 2025, umwe mu bakozi ba Vectus yamenyesheje izi mpuguke ko bitewe n’urugamba rwakajije umurego, intego y’iki kigo yahindutse, gishyira imbaraga mu ntambara, aho kwibanda ku birombe by’amabuye y’agaciro.

Muri Gashyantare 2026, undi mukozi wa Vectus Global yasobanuye ko Leta ya RDC yari yaritabaje iki kigo mu gutegura umugambi wo kwisubiza Umujyi wa Uvira wari warafashwe n’abarwanyi ba AFC/M23, ndetse ko hari abakozi bacyo boherejwe muri Kivu y’Amajyepfo kugira ngo bawushyire mu bikorwa.

Icyakoze mu kiganiro izi mpuguke zagiranye na Sirot muri Werurwe 2026, yahakanye yivuye inyuma uruhare rwa Vectus mu ntambara, avuga ko mu masezerano impande zombi zagiranye hatarimo kujya ku rugamba.

Nyamara, raporo yemeza ko abatangabuhamya batandukanye, barimo n’abakozi ba Vectus, berekanye ko ari we wari ufite inshingano zo guhuza ibyo bikorwa byose bya gisirikare.

Erik Prince washinze Blackwater, Quantum Global na Vectus, agira uruhare mu ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC

Abacanshuro 300 baturutse muri El Salvador

Ikindi kice gikomeye kigaragazwa n’iyi raporo ni uburyo kuva muri Nyakanga 2025, abahoze ari abasirikare n’abapolisi muri El Salvador bagiye boherezwa imbere ku rugamba rw’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC na AFC/M23.

Mu ntangiriro, aba bacanshuro bagombaga kujya batanga ubufasha mu bijyanye no kwita ku bikoresho bya gisirikare biri mu Mujyi wa Kisangani mu Ntara ya Tshopo, gusa nyuma bahinduriwe inshingano, boherezwa muri Walikale, Baraka na Kalemie.

Impuguke za Loni zasanze ikigo cyitwa ‘Importaciones de Productos Americanos S.A. de C.V.’ cyaragize uruhare rwo guhuza ibikorwa byo gushaka muri El Salvador abacanshuro barenga 300 bari biteguye kujya mu ntambara yo muri RDC.

Iki kigo cyanditswe muri El Salvador, nyiracyo akaba Juan Emilio Velasco Alfaro wavuye mu gisirikare cy’iki gihugu afite ipeti rya Colonel ndetse na Rodrigo Antonio Tejada Alvarengar wari ufite ipeti rya Lieutenant.

Abacanshuro benshi bavuye muri El Salvador bahawe amasezerano y’umwaka umwe yatangiye kubahirizwa muri Nyakanga 2025. Buri wese yasezeranyijwe umushahara w’Amadolari 4225 ku kwezi.

Impuguke za Loni zivuga ko bamwe muri aba bacanshuro basubiye muri El Salvador amasezerano atararangira bitewe n’ubukererwe bwabaye mu kwishyura imishahara basezeranyijwe na Leta ya RDC cyangwa uburwayi bagiriye ku rugamba.

Leta ya El Salvador yamenyesheje impuguke za Loni ko itari izi ko abenegihugu bagiye mu ntambara muri RDC, kandi ko nta burenganzira yigeze itanga bwo kubohereza.

Leta ya RDC imaze imyaka myinshi ikoresha abacanshuro bo hirya no hino ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages